Umwana w’imyaka 4 yahamagaye Polisi arega mama we wamuririyye ice cream.Abapolisi bahise baza kwakira ikirego!

HAKIZIMANA Maurice

Nimero za polisi 911 zakiriye ikirego kidasanzwe ku wa mbere tariki 3/3/2025: Umwana w’umunyamerika w’imyaka 4 yahamagaye abapolisi kugira ngo arege mama we, avuga ko yari amaze gukora icyaha kitababarirwa.

Umwana w’imyaka 4 utuye Mount Pleasant, muri Leta ya Wisconsin,muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahamagaye Nimero itabazwa y’Abanyamerika kugira ngo atange ikirego cy’icyaha yise ko kitababarirwa. Amajwi yafashwe na polisi yaje no guca mu makuru ya radiyo WTMJ arabihamya.

Polisi iti “Nibyo, tubwire, byagenze gute? ». Umwana arasubiza ati: “Muze mutware mama.” Nyina aba amushikuje telefone asobanurira polisi uko ibintu bimeze agira ati “Nariye ice cream ye, birashoboka ko ari yo mpamvu yabahamagaye atabaza.” Byarushijeho gutera polisi urujijo, kuko uwo muhungu we yakomeza asakuza amuvugiramo byumvikana ko atishimye na gato ari nako arangurura ijwi agira “Mama ni umugome,muze mumutware .”

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

On 3/4/25, Officer Gardinier and Officer Ostergaard were dispatched for a 911 hangup. A little boy called 911 saying his mom was being bad and needed to go to jail. When Officers arrived he said his mom ate his ice cream and needed to go to jail for it. He told them he no longer wanted her to go to jail and just wanted some ice cream.Officers responded back today to surprise him with some ice cream after he decided he didn’t want mom in trouble anymore!

Bamuzaniye indi Ice Cream

Mu rwego rwo kumenya niba inkuru nyina ari kubara ari ukuri kandi ko idahishe ibindi bintu bikomeye, abapolisi bahisemo kujya mu rugo iwabo. Ku rubuga rwayo rwa facebook, polisi ihamya ko uwo mwana muto yemeje ibyo nyina yavuze, yongera gusaba akomeje ko nyina yajyanwa kuri sitasiyo ya polisi gufungwa.

Abapolisi basobanuye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ko nyuma umwana yaje kwemera gukuramo ikirego, anahagarika icyifuzo cye cyo gushyira nyina mu buroko avuga ko icyo ashaka ari ukurya ice cream ye. Abapolisi nta rwenya nta mujinya, nyuma y’iminsi ibiri basubiye mu rugo rw’uwo muhungu, bamuzanira ice cream ye bari bamusezeranyije.

Iyi nkuru irarangiye, ariko tubibutse ko guhamagara 911 cyangwa 112 hano i Burayi nta mpamvu ifatika bihanishwa ibihano, guhera ku gucibwa amande iyo habaye guhamagara nta mpamvu ifatika kugera ku gukurikiranwa n’ubushinjacyaha iyo wakoresheje nabi iyo nimero. Iyo ari umwana muto wahamagaye polisi bitari bikwiriye bishobora kwihanganirwa, ariko ababyeyi n’abandi bantu bakuru bo ntibihanganirwa. Abana bemerewe guhamagara polisi igihe cyose habayeho ihohoterwa.

Source: Le Parisien

Ese iwanyu iyi uhamagaye polise kuri nimero itishyurwa utabaza ikugerah nyuma y’iminota ingahe? Ese abana bato bashobora guhamagara polisi batabaza mu gihe bumva bahohotewe n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuru?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

4 thoughts on “Umwana w’imyaka 4 yahamagaye Polisi arega mama we wamuririyye ice cream.Abapolisi bahise baza kwakira ikirego!

  1. Aw, this was ann exceptionally goid post. Spednding some time
    and actual effort tto create a superb article… butt what can I say… I put
    things off a lot aand neve manage to get neaarly anything done.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *