SADC IHAGARITSE UBUTUMWA INGABO ZAYO ZAKORAGA MURI REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA KONGO (SAMIDRC)

HAKIZIMANA Maurice

Ku ya 13 Werurwe, abakuru b’ibihugu by’umuryango wa SADC bahuye mu nama idasanzwe yakorewe kuri videwo. Amakuru nkesha Jeune Afrique avuga ko imyiteguro yo gukura ingabo za nyuma zo mu butumwa bwa SAMIDRC yari imaze gutangira mu mpera z’icyumweru gishize.Iherezo rya SAMIDRC ryerekana ko ubu butumwa bwatsinzwe ariko ku rundi ruhande ryakiriwe neza muri Afurika y’Epfo ari nayo yari ku isonga aho yatanze ingabo 2.900.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Afurika y’Epfo ni nayo yatanze ibitambo byinshi muri ubu butumwa: 14/18 mu basirikare ba SAMIDRC bishwe mu ntambara ya Goma ni Abanyafurika y’Epfo.

Ibyemezo by’iyi nama yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa unakuriye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC, bivuga ko yagejejweho ishusho y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ndetse ikanasuzuma raporo ku butumwa bw’ingabo ziri mu butumwa muri iki gihugu (ubutumwa bwitwa SAMIDRC) y’ibyavuye mu nama y’Urwego rushinzwe Umutekano na politiki ruzwi nka TROIKA yateranye tariki 06 Werurwe iyobowe na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uyoboye uru rwego.

Muri ibi byemezo by’iyi nama kandi SADC ivuga ko “Inteko yihanganishije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Repubulika za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, ndetse n’imiryango y’abasirikare batakarije ubuzima ubwo bari mu butumwa bwa SAMIDRC, inifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Mu byemezo by’iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC, ingingo ya 10 ivuga ko “Inteko yahagaritse inshingano za SAMIRDC ndetse ihita itangiza ibikorwa byo gucyura abasirikare ba SAMIDRC bari muri DRC.”

Nanone ariko iyi nteko yavuze ko uyu Muryango wa SADC ufite umuhati kandi wifuza ko amakimbirane ari muri kongo ahagarara, ndetse ko uzakomeza gufasha iki gihugu mu kurinda ubusugire bwacyo n’umutekano.

Ibihugu bitatu byo mu Muryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ni byo byari byohereje abasirikare muri DRC, birimo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Uku guhagarika ubutumwa kw’ingabo za SADC, kwari kwabaye nk’ugucibwaho amarenga, ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya SADC na EAC, yombi Congo ibereye umunyamuryango, banzuraga ko inzira zikwiye gushakwamo umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, ari ibiganiro. (TV10)

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “SADC IHAGARITSE UBUTUMWA INGABO ZAYO ZAKORAGA MURI REPUBULIKA IHARANIRA DEMUKARASI YA KONGO (SAMIDRC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *