Leta zunze ubumwe za Amerika zahagaritse miliyoni 190 z’amadolari zahaga u Rwanda buri mwaka binyuze muri USAID

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Leta zunze ubumwe za Amerika zahagaritse miliyoni 190 z’amadolari zahaga u Rwanda buri mwaka binyuze muri USAID

Ibi ariko si ukubera Kongo kuko perezida Donald Trump yahagaritse inkunga zose zajyaga muri USAID atari mu Rwanda gusa ahubwo n’ahandi hose ku isi ku kigero cya 90% aho Leta zunze ubumwe za Amerika zasukaga miliyari 60 z’amadolari bufi mwaka mu isi hose muri USAID gusa!

Miliyoni 190 z’amadolari buri mwaka nizo zasukwaga mu Rwanda (zingana na miliyari hafi 200 Frw buri mwaka) zakoreshwaga mu nzego zirimo nko:

(1) Kurwanya SIDA (harimo na ya miti igabanya ubukana)

(2)Gufasha ibitaro na za farumasi

(3) Ubuhinzi(na za fumbire)

(4) Indwara z’abana n’ababyeyi

(5) Uburezi bw’ibanze

(6)Ubutabazi bw’ibanze

(7)Amazi isuku n’isukura

(8) Ibikorwa remezo rusange

(9) kwita ku bageze mu zabukuru n’abatishoboye

(10) n’ibindi

Nibura miliyoni 120 z’amadolari nizo zishyuraga ibikorwa by’ubuzima,ubuvuzi n’abaganga mu Rwanda. Abababaje cyane ni ababana n’agakoko gatera Sida bo bahise babura imiti ariko « Leta ni umubyeyi » izisakasaka izibeicyuho! Minisitiri w’Ubuzima yahumurije abaturage ko Leta izi uko izaziba icyuho.

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice:  II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *