
Yanditswe na: HAKIZIMANA Maurice
Nyuma yo kugumana miliyoni 240 z’amapawundi Kigali bari gusaba Londres kubishyura amafaranga asigaye (miliyoni 50 z’ama pound) kuri ya deal ku bimukira! Kigali yavuze kuri uyu wa mbere tariki 3 werurwe 2025 ko Londres isabwa kubishyura amafaranga asigaye y’amasezerano atavugwaho rumwe yo kwirukana abimukira bakoherezwa mu Rwanda. Umwaka ushize uwo mushinga wishwe n’Ubwongereza, none kuva ubwo kugeza ubu umubano w’ububanyi n’ibihugu byombi uragenda urushaho kuba mubi.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
Mu cyumweru gishize Ubwongereza bwatangaje ko bwahagaritse inkunga nyinshi z’amafaranga bwahaga u Rwanda, buvuga ko ari uko u Rwanda rurenga ku busugire kandi bugatera igihugu gituranyi DR Congo kubera mu bitero byitirirwa umutwe wa M23 uri kumwe n’ingabo z’u Rwanda mu burasirazuba bw’igihugu.
Icyemezo “kibabaza cyane ” kuri Kigali, cya mbere n’ubundi cyabaye muri Nyakanga 2024, igihe umushinga utavugwaho rumwe wo kwirukana abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakarundwa mu Rwanda, umushinga wari waratangijwe muri 2022 n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Boris Johnson ariko ugapfa ubutazazuka Keir Starmer ageze ku butegetsi.

Igihe Minisitiri w’intebe wo mu ishyaka ry’abakozi, sir Keir Starmer yageraga ku butegetsi muri Nyakanga 2024, yavuze ko “ibyo gukorana n’u Rwanda muri uwo mushinga w’abimukira bipfuye kandi bishyinguwe” mbere yuko atangira.U Rwanda ntirwasubije yo rwari rwarahawe ahubwo ruri no gusaba guhabwa miliyoni 50 yari asigayemo

U Rwanda rwari rwanavuze ko ayo masezerano atavugwaho rumwe napfa ruzasubiza Ubwongereza amafaranga yabwo, hanyuma ruza kwisubiraho ruvuga ko gusubiza ayo amafaranga (miliyoni 240 z’amapound, ni ukuvuga miliyoni 280 z’amayero) bitari mu masezerano !
Ubu noneho ruri gusaba guhabwa miliyoni 50 zama pound (hafi miliyoni 61 €) barusigayemo n’ubwo icyo baguraga kitaguzwe!
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri X yagize ati:
“Icyakora, Ubwongereza bwahemukiye icyizere twari dufitanye mu kuduhanira ibyo muri Kongo bisa nko guhatira u Rwanda kureka ingamba zacu z’ubwirinzi no kwirindira umutekano w’igihugu cyacu”. Yashoje agira ati: “Tugiye rero kubasaba kuduha aya mafaranga, Ubwongereza buzayaduha binyuze mu mategeko”.

M23 yongeye gufata intwaro mu mpera za 2021 kandi ishyigikiwe n’abasirikare barenga 4000 bo mu Rwanda boherejwe muri kariya karere, nk’uko impuguke z’umuryango w’abibumbye zibitangaza, zafashe Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, hagati muri Gashyantare, nyuma yo kwigarurira Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, mu mpera za Mutarama.

Amahanga avuga ko M23 ari u Rwanda! Rwo rurabihakana,rukavuga ko rubafite ku mutima gusa (sympathie)
Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Excellent blog here Also your website loads up very fast What web host are you using Can I get your affiliate link to your host I wish my web site loaded up as quickly as yours lol