Iyi si: « Ukwishyira hamwe kw’abanga u Rwanda ntibiduhindura abanyabyaha » – Minisitiri Utumatwishima

By HAKIZIMANA Maurice

Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Utumatwishima yagize ati:

« Uko amakuru agenda atugeraho, cyane ajyanye n’ibihano (sanctions) kuri twe, urubyiruko mufite uko mubyakira gutandukanye…..ku ruhande rumwe hari abatangiye kugira impungenge zivanze n’ubwoba bagira bati imirimo iragiye (jobs) y’abakoraga muri NGOs, ibiciro ku masoko biziyongera,…kandi koko gutakaza akazi nta wabyishimira…..hari n’abatangiye kuvuga ngo ariko ko bose bihuje mu kuduhana, ubwo bose baratwanga? Aho twe ntitwaba turi babi? »

Yongeyeho ati: « Hari bamwe bagira bati ‘ko abayobozi byananiye bari kujya kwa Grand-Frère bakamwereka proposal yo kumuha ibirombe by’amabuye y’agaciro (mineral deals), twebwe (u Rwanda) ubwo tuzajyanayo iki?»

Soma: Leta zunze ubumwe za Amerika zahagaritse miliyoni 190 z’amadolari zahaga u Rwanda buri mwaka binyuze muri USAID

Minisitiri Utumatwishima yungamo ati:

«Mu by’ukuri, U Rwanda turi Abadaheranwa, inzara n’ubujyahabi byaturuka ku batatwumva cyangwa abirengagiza ukuri ntibizatugamburuza. Mukomeze kwerekana ukuri kwacu nta kudohoka….Ntabwo u Rwanda turi babi. Ukwishyira hamwe kw’abanga uRwanda ku nyungu bahuriyeho, ntibiduhindura abanyabyaha »

Ahagana hepfo agira ati:

« Mu nama y’amabuye ho ntabwo tuzajyayo. Ariko abitwaza amabuye bazatsindwa n’umutima n’urukundo hagati yacu Abanyarwanda n’urukundo dukunda Perezida wacu. »

Asoza yigana Donald Trump akanga Zelensky agira ati:

«Hari umwe uherutse kumbwira ngo: “Maze ucishe make dore nta mbaraga ufite (you don’t have the cards), bati nutwubaha ugasinya deal tukweretse uraba ubonye imbaraga (with us, you will have the cards).»

Nuko asoza agira ati: « Twebwe we have our cards in Paul Kagame. Nta ntambara igomba kudutera ubwoba. »

Utumatwishima disi aba abizi byose!!Mwamwumvise?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice:  II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *