
Yanditswe : HAKIZIMANA Maurice
Kuva ku ya 24 Gashyantare 2025, itariki y’inama y’ububanyi n’amahanga y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi iheruka kwita ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bwana Xavier Bettel, Minisitiri w’intebe wungirije wa Luxembourg akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yashinjwe kuba yaratambamiye ibihano byagombaga gufatirwa u Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri, imbere y’abadepite, yahaswe ibibazo maze nawe aboneraho gusobanura uko byagenze. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yanaboneyeho kuvuga ko “yatewe ubwoba mu buryo butaziguye ku giti cye.”

Ku wa kabiri, kutumvikana byategetse mu Nteko.
Depite Déi Gréng, Sam Tanson, ari nawe wazanye izi mpaka zo guhata Minisitiri ibibazo mu Nteko,yibaza impamvu minisitiri yategereje igihe kirekire mbere yo gusobanura iby’iki kibazo, bigatuma Abanyekongo n’imiryango itegamiye kuri Leta batunga urutoki aho Luxembourg iherereye ku kibazo cy’ibihano.
Icyakora, Minisitiri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko kuri uwo munsi w’inama yabereye i Buruseli hagumijwe ibihano ku bayobozi b’umutwe wa M23. Yanaboneyeho kuvuga icyo Xavier Bettel yahavugiye bugafatwa ngo kubogamira ku Rwanda.
“Xavier Bettel Yatanze igitekerezo cyo gutegereza ibizava mu bikorwa byo gukemura amakimbirane muri Afurika muri iki cyumweru mbere yo kubishyira mu bikorwa kugira ngo abarebwa nabyo bativana muri ibyo biganiro mbere y’uko biba.”
“Hazaba andi matora ku ya 17 Werurwe” kandi Luxembourg yamaze gufata umwanzuro uyireba: izatora gufatira ibihano u Rwanda.
Ku wa kabiri, Xavier Bettel yakomeje gusubiramo imbere y’abadepite ko atora atambamira ko u Rwanda rufatirwa ibihano kuko nta n’amatora yabaye.
“Kugira ngo utange ibihano, ukeneye kuba ufite amazina y’abo uhana, ibisobanuro birambuye, ibyo tutari dufite uwo munsi. Uyu munsi dufite urutonde rw’amazina icumi atarashyirwa ahagaragara agomba gufatirwa ibihano kandi hazaba amatora ku ya 17 Werurwe “. Ntabwo mbona impamvu Luxembourg itazatora gufatira ibihano u Rwanda dore ko nta n’ubuhahirane bukomeye Luxembourg ifitanye n’u Rwanda. Ni buke cyane.
“Gushyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga”
Icyifuzo cya Sam Tanson cyemejwe ku bwumvikane, kirahamagarira guverinoma ya Luxembourg guhangara guverinoma y’u Rwanda ikayihamagarira kwihutira gukura ingabo muri DR Congo.
Mu magambo yumvikana neza, irahamagarira kandi guverinoma gushyigikira icyemezo cy’ibihugu by’i Burayi cyo gufatira ibihano abanyarwanda bagize uruhare mu bugizi bwa nabi buri gukorerwa muri Kongo ndetse no gushimangira ubufatanye bwa Luxembourg n’ Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi hamwe n’Umuryango w’abibumbye bigamije gushakira igisubizo cya politiki iyi ntambara kandi igashimangira ihame ryo kubahiriza ubusugire bw’ubutaka bwose bwa DR Kongo hirukanwa inyeshyamba zose n’ibihugu byose byavogreye Kongo.
Laurent Zeimet (CSV), yishimiye ibisobanuro bya Xavier Bettel agira ati:
“Ibyemewe muri Ukraine na byo bifite agaciro kuri Kongo kandi tugomba gukora kugira ngo amategeko mpuzamahanga yubahirizwe hose.”
Umusosiyaliste Yves Cruchten yizera ko ibi bisobanuro bije bitinze, dore ko itangazamakuru ryose ryatunze urutoki i Luxembourg kuva ku wa gatanu ushize.

Avuga ku bijyanye n’umuganga w’icyogere w’indwara z’abagore, watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, agira ati: “Ndetse na Dr. Denis Mukwege yashyize inyandiko ku rubuga rwa X yerekana ko Xavier Bettel yahagaritse ibihano by’i Burayi ku Rwanda.”
Abadepite Fred Keup (ADR) na Sven Clement (Ishyaka rya Pirate) na bo bavuga ko byari byabababaje kandi David Wagner (déi Lénk) agaragaza ko nawe yazanye icyifuzo cyo kuzana mu nteko iyi ngingo. Mu bindi yasabye ko byitabwaho, harimo ko amasezerano y’ubufatanye (MoU), ateganya gushimangira ubufatanye hagati ya Luxembourg n’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere, yahagarikwa.
Ku ya 17 Werurwe, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bazatora ibihano bizafatirwa u Rwanda hashingiwe ku rutonde rw’amazina akomeye bafite n’urutonde rw’ibihano bamaze gutegura kandi Xavier Bettel yemeza rwose ko atazabirwanya.

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice: II Suivre ma chaine Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Suivre ma page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
“Amazing post, keep up the good work!”
“I agree with your points, very insightful!”