Intambara muri Kongo DR: Ubwongereza bwabwiye u Rwanda ko rushobora gukata imfashanyo yabwo irenga miliyari y’amadolari ya buri mwaka.

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

LONDON, 30 Mutarama – Ubwongereza bwihanangirije u Rwanda ko uruhare rwayo mu ntambara ikomeje guca ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rushobora guhungabanya inkunga irenga miliyari y’amadorari ihabwa buri mwaka. Ku wa mbere, inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda zafashe Goma, umujyi utuwe na miliyoni 2 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, birengagiza umuburo bahawe n’amahanga yose wo guhagarika ibitero byabo no guhagarika imirwano. Kuva ku wa gatatu, bongereye ibitero bigana no muri Kivu y’Epfo. Ingabo z’u Rwanda zivugwaho ko zashyigikiye M23 muri Goma, nk’uko bivugwa na Kongo ubwayo, Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. U Rwanda, nk’uko bisanzwe, ruhakana uruhare urwo arirwo rwose.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Members of the M23 rebel group in Goma

Ku wa kabiri, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’Ubwongereza, Bwana David Lammy, yabwiye inteko ishinga amategeko ko u Rwanda rwakiraga inkunga isaga miliyari imwe y’amadolari buri mwaka, harimo hafi miliyoni 32 z’ama pawundi (angana na miliyoni 39.80 z’amadolari $) z’imfashanyo z’Abongereza, ariko ko “ibyo byose bishobora guhagarara mu gihe uteye ugahungabanya igihugu cy’abaturanyi bawe “.

Bwana David Lammy Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga

Bwana Lammy ati:

“Twe muri iyi nzu y’Inteko ishinga amategeko tuzi ko tudashobora kwemerera ibihugu guhungabanya ubusugire bw’ubutaka bw’ibindi bihugu byigenga….Nk’uko tutazihanganira ibintu nk’ibi ku mugabane w’u Burayi, ntidushobora kubyihanganira aho ariho hose ku isi. Bwana Lammy yongeyeho ati: “Ibyo bigomba gusobanuka neza.”

Ubwongereza ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bushinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba, ikintu Kigali yagiye ihakana iteka.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, David Lammy, yavuze ko kuvogera ubusugire bw’Akarere Kose (ndlr kwa Leta y’u Rwanda) bidashobora kwihanganirwa.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

6 thoughts on “Intambara muri Kongo DR: Ubwongereza bwabwiye u Rwanda ko rushobora gukata imfashanyo yabwo irenga miliyari y’amadolari ya buri mwaka.

  1. I do agree with all the ideas you have introduced on your post They are very convincing and will definitely work Still the posts are very short for newbies May just you please prolong them a little from subsequent time Thank you for the post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *