Habaho imigabane ingahe? Ese wari uzi ko Afurika Aziya n’Uburayi ari umugabane umwe? Menya byinshi kuri iri somo.

Yanditswe na  HAKIZIMANA Maurice

Bamwe bavuga ko hariho imigabane umunani,abandi bavuga ko ari irindwi,abandi bo bati ni itanu ndetse hario n’abavuga ko ari itatu gusa.Muri iri somo ry’ubumenyi bw’isi ndagusobanurira uko jye nasubiza icyo kibazo kandi ndaguha ukuri kose.Soma wumve.

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ubundi ijambo imigabane (« continents ») biva ku magambo y’iki latini continere bivuga « bifatanye ») n’amagambo y’iki latini  continens terra, bivuga  « ubutaka bukomeza ».  Imigabane ni ubuso bw’ ubutaka bwo kuri uyu mubumbe w’isi bufatanye buri hamwe. Imigabane y’isi itandukanywe n’inyanja ngari.

SOMA nanone:Erega bwa bwato bw’abakerarugendo bugendera munsi y’inyanja bwiswe Titan buburiwe irengero ubwa Titanic !

Hariho imigabane ingahe?

Ubundi imigabane yemewe yigishwa ni itanu ituwe hakaba n’uwa gatandatu udatuwe.Iyo migabane ni:

(1)Afurika (l’Afrique)

(2)Amerika( l’Amérique)

(3)Aziya(l’Asie)

(4)Uburayi (l’Europe)

(5)Oseyaniya (l’océanien)

(6) Antaragitika (l’Antarctique)

Umugabane wa Eurasie n’uwa Eufrasie

Jyewe ariko (ku giti cyanjye) nageze ku mwanzuro w’uko hariho imigabane itatu gusa ituwe na Antarctique idatuwe ya 4.Ibyo ni byo bihuje n’ibisibanuro by’ijambo “umugabane”. Ni byo bihuje n’ubwenge.

II SOMA nanone:Ibyo nabonye kuri cya kirwa cy’ibanga Ubwongereza na Amerika badashaka ko umenya

(1)Eufraziya (Afurika,Asiya n’Uburayi ni umugabane umwe gusa)

(2)Amerika

(3)Oseyaniya

Afurika Aziya n’Uburayi ni umugabane umwe mu bisobanuro byuzuye by’ijambo “umugabane”

Dore impamvu ntanga: Afurika Aziya n’Uburayi ni umugabane umwe (niba wumvise igisobanuro cy’ijambo umugabane) kuko icyo twita Uburayi ni umwigimbakirwa (péninsule) wa Aziya (ndetse hari abatangiye kubyita byombi umugabane wa Eurasie bivuga Uburaziya,(Uburayi na Aziya). Jye ndongeraho ko na Aziya nayo burya ari Akarere ka Afurika (y’Amajyaruguru) kuko rwose birafatanye.Umuyoboro wa Suwezi (canal de Suez) ni ubusa kuko si inyanja nk’uko byagombye kuba bimeze. Ikindi kandi ni umuyoboro w’umukorano wacukuwe ngo haboneke inzira ya bugufi yo kunyuzamo amato.

II SOMA nanone:Wari uzi ko hari insinga z’ibirometero miliyoni 1,3 ziri munda y’inyanja zo muri iyi si ziguha iyo interineti na konegisiyo?

Ubwo rero birakwiye ko iyo ngirwa migabane itatu ibamo umwe ukitwa Efraziya (ni ukuvuga ya Eurasie kongeraho Afurika). Amazina ashobora kuba Eufrasie, Afro-EurasieEurafrasie, cyangwa Afrasie. Uyu ni wo mugabane wa rutura kurusha indi yose (supercontinent) kuri Iyi si.

Umuyoboro wa Suez

Ese Amerika ni imigabane ibiri?

Hari abavuga ko hariho imigabane yitwa Amerika ya ruguru na Amerika y’Epfo. Abo bahita bavuga ko hariho imigabane irindwi ari yo Afurika, Amerika y’Amajyaruguru, Amerika y’Amajyepfo, Antaragitika, Aziya, Uburayi na Oseyaniya.Oya si byo, ni ukutamenya icyo ijambo “umugabane” ari cyo! Amerika ni umugabane umwe kuko ibyo birere byombi birafatanye bifatanyijwe n’akarondorondo (un isthme) karimo hagati.Nta nyanja ibitandukanya irimo !

Ese Ositaraliya ni umugabane cyangwa ni igihugu?

Hari n’abavuga ko Ositaraliya ubwayo ari umugabane ariko nanone sibyo kuko iri mu nyanja twita « mers du Sud » kandi aho ni ku mugabane wa Océanie (izina Océanie murumvamo ijambo « océan » bivuga inyanja ku bw’ibyo risobanura « patrie des océans » bivuga ngo « igihugu cyo mu nyanja » kuko igihugu cyitwa Ositaraliya nacyo ubwacyo ari « ibirwa binyanyagiye mu nyanja »!

Australie (mu cyongereza Australia cyangwa Commonwealth of Australia), ni igihugu si umugabane nk’uko bamwe babyibeshya. Giherereye ku mugabane wa Oseyaniya, hagati y’inyanja ya Pacifike n’inyanja y’ Ubuhinde. 

II SOMA nanone: Inyanja(océan)itandukaniye he n’inyanja(mer)?

Umwanzuro

Niwigisha umwana wawe (cyangwa abanyeshuri) imigabane uzababwire ko ari 5 ituwe n’uwa 6 udatuwe nk’uko byemerwa (conventionnelle) kandi byigishwa kugeza ubu! Gusa niba ukuze cyangwa niba uwo wigisha akuze bihagije,wagombye gutekereza kuri icyo gitekerezo kindi cy’uko imigabane itatu (Afurika Aziya n’Uburayi) ari umugabane umwe ufatanye udatandukanywa n’inyanja,ko Amerika ya Ruguru n’Epfo ari umugabane umwe gusa kandi ko Ositaralita atari umugabane ari igihugu cyihariye umugabane wa Oseyaniya!

Umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo🎤🎤🎤

Iyi si

Auteur HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

187 thoughts on “Habaho imigabane ingahe? Ese wari uzi ko Afurika Aziya n’Uburayi ari umugabane umwe? Menya byinshi kuri iri somo.

  1. Howdy! Thiis is mmy first isit tto your blog! We are a group of volunteers andd
    starting a new iniiative in a communiity in the same niche.
    Yoour blog provijded us useftul inforation tto work on. You havee done a extraordinawry
    job!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *