Erega bwa bwato bw’abakerarugendo bugendera munsi y’inyanja bwiswe Titan buburiwe irengero ubwa Titanic !

HAKIZIMANA Maurice

TITANIC: Turi muri Mata 1912.Nta muntu n’umwe wiyumvishaga ko ubwato bw’igitangaza bwa TITANIC bushobora kurohama. Kapiteni wabwo, bwana  E. J. Smith, yaravuze ati : “ Siniyumvisha ikintu cyatera iki gitangaza cyacu kurohama. Ntibishoboka. Ndetse n’Imana ubwayo ntiyabibasha” Si we gusa,nta muntu n’umwe ku isi,wigeze abitekereza.Abagenzi,abakozi babwo,za Leta,nta n’umwe wumvaga ko bishoboka. TITANIC yari ifitiwe icyizere 100 ku ijana. Nyamara bwararohamye,ni uko mu bagenzi 2,200 n’abakozi babwo bari baburimo, 1,500 barapfa.Ubwato na n’ubu ntiburava mu ndiba y’inyanja.

TITAN: Turi ku cyumweru tariki 18/06/2023. Ubwato bugendera munsi y’inyanja bwitwa TITAN burimo ba mukerarugendo b’abaherwe batatu,umupilote umwe n’umuhanga mu by’ingendo zo munsi y’amazi umwe bwagiye gusura ibisigazwa byabwonone nabwo bwaburiwe irengero.Nyamara TITAN bwo kimwe na TITANIC ntawumvaga hari icyo bwaba,nta wumvaga ko bushobora kuburirwa irengero muri iki gihe cya tekinolojiya ihambaye n’uuryo bw’itumanaho bwateye imbere. Ibi ni ibiki?

Abantu batanu bari muri ubu bwato bujya hasi mu nyanja bashobora gufungurirwa gusa n'abari hanze

GUSHAKISHA BYAKOMEJE

BBC ivuga ko “Ibikorwa bigari bya Amerika na Canada byo gushakisha mu nyanja ya Atlantika birimo gusiganwa n’igihe nyuma y’uko ubwato bw’abakerarugendo bugenda hasi mu nyanja buburiwe irengero kuva ku cyumweru bugiye gusura ibisigazwa bya Titanic”.

Mbibutse ko harimo abantu batanu,b’abaherwe cyane kuko itike imwe gusa yaguraga miliyioni 290 z’amanyarwanda (ni ukuvuga 250.000 by’amadolari ya Amerika).Intego yari ukwibira hasi mu ndiba gusura ibisigazwa bya Titanic biri mu bujyakuzimu bwa 3,800m.Kugenda no kugaruka byari umunyenga w’urugendo rw’iminsi 5. Ni ubwato bwibira hasi mu nyanja,bagiye n’ubwitwa Titan bwakiozwe n’ikigo OceanGate, bukaba ubwato bufite wenda bungana n’ikamyo. Kubera ko bua bumeze nk’igi citerne,buba bufitemo byose harimo n’ umwuka wa oxygen w’ubutabazi wamara iminsi ine.

Ubwato Titan

BBC nkesha iyi nkurui ivuga ko ubu bwato bujya hasi mu nyanja ubusanzwe buba burimo umupilote, abagenzi batatu bishyuye, n’umuntu iyo kompanyi yita “inzobere mu byaho” [hasi mu nyanja].

Urugendo rutangirira i St John’s kandi OceanGate ivuga ko ifite amato atatu acubira hasi, gusa Titan yonyine ni yoibasha kugenda ikagera hasi ku bisigazwa bya Titanic.

Ubwo bwato bupima 10,432 kg, kandi urwo rubuga, ruvuga ko bushobora kugera kuri 4,000 km hasi mu nyanja n’amasaha 96 bufasha ababurimo batanu mu gihe bahura n’ingorane.

The Polar Prince, ubwato bwazanye Titan aho imanukira ijya gusura Titanic
The Polar Prince, ubwato bwazanye Titan aho imanukira ijya gusura Titanic ku cyumweru

Ibya TITANIC n’ibya TITAN biranze bibaye amayobera.Twizere ko bararokowa bagihumeka n’ubwo nta cyizere. Banyir’abantu barimo,bihangane. Erega ikiremwamuntu gifite ubushobozi bufite aho bugarukira. Nta kwiringira ubwenge bwacu. IYI SI.

Mugire ibihe byiza,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

780 thoughts on “Erega bwa bwato bw’abakerarugendo bugendera munsi y’inyanja bwiswe Titan buburiwe irengero ubwa Titanic !

  1. My brother recommended I might like this web site.
    He was entirely right. This post actually made my day.
    You can not imagine just how much time I had spent
    for this information! Thanks!

  2. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon казино – balloon game

  3. balloon игра balloon game Казино всегда предлагает выгодные акции.

  4. Баллон — это автомат для настоящих любителей.: balloon game – balloon game

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *