NTUGATEME IGITI WUGAMAMO IZUBA

HAKIZIMANA Maurice

Itegereze neza iyi foto. Uyu muntu yari arimo gutema iki giti ,ni uko mbere y’uko akigusha,agwa agacuho, ajya kuruhukira mu gicucu cyacyo,kimwugamisha izuba mbere y’uko agihwanya!

Ni ayahe masomo twakuramo ?

1) Ntukarume intoki zikugaburira

2) Ntukihutire kwangiza ubuzima bw’undi, hari ubwo ejo wazamukenera.

(3)Ntugasuzugure umuntu,ntukamukandagire,ejo utazamukenera ugaseba.

4) Mbere yo kuvuga cyangwa gukora ikintu cyose,jya ubanza wiherere utekereze.

(5) Umuntu wakugiriye neza kabone n’ubwo ubu yaba yaraguhindutse, ujye wirinda kumusebya no kumusenyera ubuzima, wibuke utwo tuntu twiza yagukoreye.Uko biri kose,yigeze kukugirira neza.

(6) Jya ugirira imbabazi incuti yawe yagukomerekeje, kuko gusa yigeze kuka incuti yawe! Ibyo gusa!

(7) Nta muntu w’imburakamaro ubaho,nk’uko nta kamara ubaho!

Ongera ubisome,ubitekerezeho!

Mugire amahoro,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

689 thoughts on “NTUGATEME IGITI WUGAMAMO IZUBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *