Bibiliya-Igitabo cyihariye (III):Ese Koko Bibiliya IRIVUGURUZA ubwayo nk’uko abayinenga (critics) babivuga?

HAKIZIMANA Maurice

Mu gice cya I twabonye ko Bibiliya ari -igitabo cyihariye.Ko nta kindi gitabo gikunzwe nka cyo,cyanditswe n’abantu benshi,cyanditswe imyaka myinshi kandi kirimo amakuru ataba ahandi,hamwe n’izindi ngingo.Soma iyo ngingo niba yaragucitse. Mu gice cya II twasuzumye ikibazo kigira kiti “Ese Koko Bibiliya yahumetswe n’Imana? Gute?”. Soma iyo ngingo niba yaragucitse.

Muri iki gice,tugiye kurebera hamwe ikibazo kigira kiti: Ese Koko Bibiliya IRIVUGURUZA ubwayo nk’uko abayinenga (critics) babivuga?

Muri make,naje gusanga ababivuga hafi ya bose batabarasoma Bibiliya yose uko yakabaye.Abenshi ni abagenda basubiramo gusa ibyo bumvanye abandi.Iyo usomye Bibiliya yose wibonera ko ibisa nko kwivuguruza kwayo ishinjwa ahubwo bigaragaza ubwenge bwayo butangaje.

Reka dufate ingero:Itangiriro 3:3-5 vs Itangiriro 5:5

Itangiriro 3:3-5 Eva yavuze ko Imana yavuze ko UMUNSI bariye ku Giti cyabuzanyijwe uwo Munsi BAZAPFA.

Itangiriro 5:5 Adamu yaramye imyaka 930 ni uko arapfa.

Abarwanya Ibyanditswe bagira bati : Adamu ntiyapfuye ku munsi yaririyeho rwa rubuto ahubwo yarisaziye neza ageza ku myaka 930!

Igisubizo nabaha: Kubera ko Bibiliya ari igitabo kimwe,ibyanditswe aha bisobanurwa ahandi.

2Petero 3:8 hasubiza hagira hati IMYAKA 1000 Kuri twe ni UMUNSI 1 ku Mana.Ubwo rero Adamu yapfuye hatarashira UMUNSI umwe imbere y’UMUREMYI.Yapfuye ku munsi yacumuyeho rwose.

Urundi rugero:Itangiriro 4:1-2 vs Itangiriro 4:17 Kayini yakuye he umugore?

Itangiriro 4:1-2 Nuko Eva abyara umuhungu amwita KAYINI.Nuko abyara undi muhungu amwita ABELI.Nyuma turabizi ko KAYINI yishe ABELI.

Ikibazo: Ko Adamu Na Eva bagiraga abana (abahungu) 2,umwe akica undi, ni he KAYINI yakuye Umugore? Ikindi Bibiliya ivuga mu Itangiriro 4:17 ko KAYINI yatwitse(yateye) umugore we inda bakabyara uwitwa Henoki? Aho si ukwivuguruza??

Igisubizo nabaha: Abadasoma Bibiliya bazi ibyo gusa.Nyamara Adamu na Eva ntibagiraga abahungu 2 gusa. Yewe bagiraga n’abakobwa.Tubisoma aho nyine mu ITANGIRIRO 5:3-4 ahavuga umuhungu we SETH n’abandi BAHUNGU BENSHI n’ABAKOBWA BENSHI (batavuzwe amazina).

KAYINI ntiyari kubura umugore wenda arongora umwe muri bashiki be cyangwa umwe mu ba NIÈCES be (umwana w’umuvandimwe we).Byarakorwaga icyo gihe.Na n’ubu hari aho bigikorwa!

Dushobora gufata ingero zirenga 100 z’ibyo bamwe bita Kwivuguruza kwa Bibiliya nyamara wasoma neza witonze ugasanga bisobanutse

UMWANZURO:

BIBILIYA ni igitabo cyihariye.Ibyo wita kwivuguruza iyo witonze usanga ahubwo bisobanutse kandi bigaragaza ubwenge bw’Imana.

ESE kuki utasoma Bibiliya yose witonze aho kwemera propaganda zo kuyiharabika? Niko INTITI nyinshi zabigenje ni uko ziza kugera ku mwanzuro w’uko BIBILIYA ARI IGITABO CYIHARIYE RWOSE KANDI KIRIMO UBWENGE BUHEBUJE.

(Mu ngingo y’ubutaha: Ese koko Bibiliya ivuguruzanya na Siyansi(science) cyangwa birahuza?)

Ingingo zagucitse: Isura ya Yesu: yasaga ate mu by’ukuri?

Indi ngingo bisa: | Ese Yesu yabayeho koko?

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice : Facebook,Twitter na Instagram

705 thoughts on “Bibiliya-Igitabo cyihariye (III):Ese Koko Bibiliya IRIVUGURUZA ubwayo nk’uko abayinenga (critics) babivuga?

  1. The best thing is that you can use the live cam technology yourself and interact with the women in the chat – all you need is a free click here account and your own cam.