Umubikira uyobora Lycée Busiga mu Burundi aherutse kwirukana burundu mu ishuri abana barindwi kubera bibye avoka zirindwi.

Yanditswe na  HAKIZIMANA Maurice

Uyu mubikira bita Mama Kanyange Marie Spès nta mpuhwe za kibyeyi na mba.Yategetse Inama nyobozi ya Lycée Busiga iherereye muri Komini Busigaintara ya Ngozi mu Burundi gufata ingingo yo kwirukana burundu abakobwa (abigeme) barindwi mu gihe umwaka w’ishuri wamaze gutangira kandi ategeka ko nta kindi kigo mu gihugu hose cyongera kubakira muri uyu mwaka w’amashuri. Byose kubera ko aba bigeme barindwi bibye avoka zirindwi ku giti cy’amavoka cy’ishuri ry’umubikira.

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Byagenze gute?

Hari ku itariki (igenekerezo) ya 21/9/2024, igihe uyu mubikira yakoranyije urwego nyobozi rwa Lycée Busiga rugafata ingingo yo kwirukana burundu abanyeshuri indwi b’abigeme(abakobwa) rubashinja ko bafashwe bari kwiba amavoka ku giti kiri mu kigo cy’ishure ry’umubikira! Abo bana bamaze gufatwa n’umuzamu bemeye icyaha, basaba imbabazi banasubiza amavoka bibye ariko bigeze ku muyobozi w’ishuri (directrice) umubikira Mama Kanyange Marie Spès yanga gutanga ikigongwe azabiranywa n’uburakari budasanzwe maze yirukana burundu abo bana umwaka wose.

Abo bigeme ni Alice Ikorineza, Chanceline Bivakumana, Odette Ndacayisaba, Euphrasie Niyonkuru, Stephanie Gatore, Alicia Irakoze na Divine Iragaba.

Ababikira bo kuri Paroisse Busiga iyo Lycée iherereyemo

Uko mbibona

Iki gihano kirenze ukwemera. Nibyo abana barakosa, kandi iyo myaka twese twayinyuzemo; inzara iba ku ishuri turayizi,ariko guhabwa igihano kiruta ibindi byose ni ugukabya. Aba bana ni abakobwa (abigeme). Harimo abo mu buzima bugoye cyane. Ntibatorotse ishuri ngo bajye mu buraya hanze, ntibagiye mu kabari, kandi ntibaciye inka amabere. Ntibasakambuye amabati ku ishuri, ntibateye gatarina, ntibibye za nyabwonko (mudasobwa) z’ishuri, cyangwa ngo bibe imodoka. Ni avoka gusa. Bari bakumbuye avoka,kandi birumvikana. Kwiba ntibikwiriye ariko mu gutanga igihano ureba uburemere bw’ikosa ryakozwe.

Igihano bahawe nta cyo kimaze uretse kubangiriza ubuzima gusa. Buri gihano cyose gihawe umwana kigomba kuba gifite intego yo kumukosora,akigarura, maze nyuma yaho agakomeza amasomo ubutazasubira gukora ikosa yahaniwe. Iyo akoze irindi kosa, arihanirwa ukwaryo utagaruye iryo yahaniwe mbere.

Ndi umwarimu,ariko ibi bibaye, natanga ibihano bibaha amasomo. Nabasaba gutera ibiti 70 by’avoka buri wese,nabasaba gukora isuku y’imbuga y’ikigo iminsi irindwi, nabatuma ababyeyi bagasobanurirwa ko kwiba ari sakirirego kwa Mameya,nabakuraho amanota y’imyifatire(conduite), nabanengera imbere y’ikigo cyose bakamwazwa bagasaba imbabazi mu ruhame,n’ibindi n’ibindi bituma batazasubira.Ariko kubirukana burundu;ukanongeraho ko ngta kindi kigo cyemerewe kubakira, ni ubube gito. Aba babikira niba ari uko batabyaye, bamwe muri bo nta mpuhwe za kibyeyi nta mutima wa kimuntu nta n’Ubukirisu (ubukirisito) bwabo.

Barasaba uyu mubikira kwisubiraho akareka abana bagasubira mu ishuri

Abantu benshi ku migabane yose y’isi, Afurika Uburayi na Amerika cyane cyane bandikiye uyu mubikira ngo areke abana basubire mu ishuri. Bamusaba kugira ikigongwe.Bamwereka ko abana b’abigeme basibijwe ishuri umwaka wose byabagiraho ingaruka mbi cyane harimo ibishuko,gutwara inda,kwihebura n’ibindi byabangiriza ubuzima.Niba wifuza gusinya urwandiko rumusaba kwisubiraho wafyonda hano.Niba wifuza kwandikira ubutumwa kuri Whatsapp canke guhamagara uwo mubikira ukamusaba kwisubiraho,iyi ni yo nomero y’iwe: +257 68 42 04 19.

Abantu benshi barasaba Leta kubyivangamo igasubiza abana mu ishuri, kandi basaba Kiliziya Gatulika gucungerera hafi abayobozi b’ibigo byayo bitwara nk’abanyagitugu ku bana aho kubaha indero ikwiriye.

Leta y’u Burundi iramagana uko kwirukana abana bazira avoka

Koloneli Pierre Nkurikiye,uvugira Minisiteri (ubushikiranganji) y’umutekano yagize ati « Abo banyeshuri 7 birukanywe biciye ukubiri n’amategeko. Nibyo,abanyeshuri bishe amategeko y’ishuri ariko n’abayobozi b’ishuri bishe amategeko y’ishuri bafata icyemezo kinyuranyije na yo».

Pierre Nkurikiye, doctorant muri Sciences Juridiques akaba avugira ubushikiranganji bw’umutekano

Uwahoze ari umujyanama muri perezidansi ya Repubulika we yaratangaye maze arandika ati « Kwirukana burundu umunyeshuri kubera ko yibye avoka ni nko kwatsa ikimodoka cya bulende yagisirikare ukajya gukandagira igikeri. Ntibihuje n’ubwenge na gato. Kubw’akazoza k’aba bana, iyi ngingo igombe isubirwemo byihuse ».

Iyi si,

 HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *