Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika yagiranye ikiganiro n’ n’Umugaba mukuru w’ingabo z’Uburusiya

HAKIZIMANA Maurice 

Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jenerali Charles Brown (bakunze kwita C.Q.), yagiranye ikiganiro kidasanzwe na mugenzi we w’Uburusiya, Jenerali Valery Gerasimov.Ni ubwa mbere na mbere Jenerali Brown na Jenerali Gerasimov baganiriye. Gerasimov yaherukaga kuvugana n’uwabanjirije Brown, Jenerali Mark Milley. Brown yamusimbuye kw’itariki ya mbere y’ukwa cumi 2023.
II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jenerali Charles Brown (C.Q.)

Umugaba mukuru w’ingabo z’Uburusiya, Jenerali Valery Gerasimov

Umugaba mukuru w’ingabo z’Uburusiya, Jenerali Valery Gerasimov niwe wasabye ibiganiro

Abo bayobozi bombi Brown na Gerasimov bavuganye kuri telefone ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 27 y’ukwa 11. Ariko impande zombi ni ubu zibitangaje. Zombi kandi zisobanura ko ari Jenerali Gerasimov wabisabye. Jenerali Brown yabyemeye abanje gusaba mugenzi we ko batagombaga guhita babitangaza.

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ivuga ko Gerasimov yasobanuriye mugenzi we Brown “iby’imyitozo y’igisirikare cy’Uburusiya yarimo ibera mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, kandi ko byari bigamije kwirinda ko Abarusiya barasana ku bw’impanuka n’abasirikare ba Amerika na OTAN bari muri ako karere.”

Naho kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Amerika “the New York Times” cyatangaje ko Jenerali Gerasimov na Jenerali Brown bavuganye no kuri misile y’Uburusiya yitwa “Oreshnik” yihuta cyane inshuro cumi kurusha umuvuduko w’ijwi. Ikora kilometero 12.300 mw’isaha. Irasa ahantu harenga kilometero 5.500

Uburusiya bwayikoresheje bwa mbere na mbere muri Ukraine kw’itariki ya 21 y’ukwezi gushize. Uwo munsi bwabanje kubimenyesha Amerika akanya gato cyane mbere yo kuyirasa. Bwasobanuye kandi ko ari nk’igisubizo cy’uruhushya Perezida Joe Biden yahaye Ukraine bwo gukoresha intwaro zirasa kure cyane Amerika yayihaye.

Uretse ibyo, televiziyo CNN yo muri Amerika nayo yongeraho ko Jenerali Browm yabwiye mugenzi we Gerasimov impungenge z’Amerika ku birebana n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagiye kurwanira Uburusiya muri Ukraine

Inkuru ya AFP, Reuters na VOA

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

460 thoughts on “Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika yagiranye ikiganiro n’ n’Umugaba mukuru w’ingabo z’Uburusiya

  1. Казино предлагает отличные условия для РёРіСЂС‹.: balloon игра – balloon казино демо

  2. balloon game balloon game Играйте с умом, но не забывайте о веселье.

  3. balloon казино официальный сайт balloon game Ballon — идеальный выбор для азартных РёРіСЂРѕРєРѕРІ.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *