Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yaburanye ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwo mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bumusabira gukomeza gukurikiranwa afunzwe kuko ngo agikorwaho iperereza ku byaha akekwaho. Ibyaha yasomewe n’abashinjacyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge,n’ivangura.
(1) Ni bande bamureze?
Muri uru rubanza hagaragajwe ko abatanze ibirego ari umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati,na Ngabo Medard uzwi nka Meddy.
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben
Muyoboke Alex
Ngabo Medard uzwi nka Meddy.
(2) Aregwa iki?
Abo bose barega Fatakumavuta kubabuza amahwemo mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku muyoboro we wa YouTube ndetse akanakoresha urubuga rwe rwa X mu gutanga ibitekerezo birimo amagambo agize ibyaha. Ubushinjyacha bwavuze ko Fatakumavuta yifashishije imbuga yakoreraga.
- Ngo yavuze ku bukwe bw’umuhanzi The Ben avuga ko buzabamo akavuyo, kandi anamusebya avuga ko atazi kuririmba.
- Ngo tariki ya 9 Ukwakira 2024, yashyize ku rubuga rwe rwa X ubutumwa avuga ko ashaka amafaranga kandi ko the Ben natamusaba imbabazi ngo amuhe n’amafaranga bizarangira inganzo ye izimye.
- Ku muhanzi Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati ngo yamuvuzeho avuga ko yashatse umugore w’umudiyasipora mubi kandi ukennye.
- Ku muhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ngo yavuze ko yabanye n’umukobwa bashyingiranywe bakajya basambana mbere y’uko babana. Yongeraho ko Meddy ariwe mugabo wemeye gukubitwa n’umugore we.
(3) “Fatakumavuta” ahakana ibi byaha yita “ibinyoma”
Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma by’ibipapirano yisobanura avuga ko umuhanzi The Ben basanzwe ari inshuti ndetse akaba atiyumvisha uburyo yaje mu bamutangiye ikirego.
Ku muhanzi Meddy ho yavuze ko ibyo yatangaje yabihereye ku buhamya yatanze we ubwe avuga ko ngo mbere yo gushyingiranwa n’umugore we babanje kubana mu gihe kingana n’umwaka wose ibintu uwo muhanzi yagaragazaga nk’icyaha akaba yaramaze kwakira agakizwa.
Kuri Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati avuga ko ibyo yakoze ari we wari wabimusabye kuko yashakaga kuba umusesenguzi kandi yifuza kumenyekana. Aha yanasobanuye ko Bahati atigeze amurega kuko ngo hari urwandiko yashyikirije urukiko asobanura ko ibyo yakoze yari agamije kumenyekana nk’umuntu uba mu myidagaduro.
Kuri Muyoboke Alex, “Fatakumavuta” avuga ko koko bigeze kugirana utubazo nk’abantu b’incuti kuva mu mwaka wa 2017 igihe Muyoboke Alex yarebereraga inyungu za Charly na Nina. Avuga ko yakoze inkuru itarishimiwe na Muyoboke Alex hanyuma agashaka kumwirukanisha aho yakoraga ariko bikamunanira. Ku gukemura amakimbirane ye na bo, « Fatakumavuka » avuga ko Safi Madiba yagerageje kubunga ndetse batera intambwe ya mbere ariko David Bayingana abyivangamo abwira Muyoboke kutazigera yiyunga n’ « Umuhutu »(gutyo neza neza). Icyo gihe Fatakumavuta yatangaje ko yagize uburakari agashaka kurwana ndetse inzoga bari baguze bakazimena aho David Bayingana yakubise ikirahuri cya Hennessy kuri Laptop akayimena.
Ku kirego cyo kunywa ibiyobyabwenge, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yifuje ko yakorerwa igenzurwa,ahakana ko atanywa inzoga kubera uburwayi bwa diabète ndetse avuga ko isuzuma yakorewe ryavuzwe n’ubushinjacyaha atarizi.
Nyuma yo kwisobanura yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kubera ibibazo by’uburwayi afite.
(4) “Fatakumavuta” yireguye arega RIB
Abajijwe impamvu yumvikanye yigamba ko atazongera kwitaba RIB,yasubije ko nta bya RIB: ngo hari bamwe mu bakora ibyaha ariko batajya bakurikiranwa habe na cwe ! Mbese kuri we ngo irobanura ku butoni! Abajijwe kubitangira gihamya yatoboye ati: Nka Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago. Agira ati:
- Yago yarezwe na Rosine (Dabijoux) amushinja kumutera ubwoba no gushyira hanze ubwambure bwe ariko ntiyakurikiranwa.Ngo RIB yararuciye irarumira!
- Yago yamaze icyumweru cyose atuka abantu ngo ni « Abahutu » ariko ntiyakurikiranwa kuri iyo mvugo y’amacakubiri. Kuri we RIB niyo kibazo!
Uku kwiregura kwa FATAKUMAVUTA uraribona ute ? Hanyuma kandi aba bana bavutse ejo bundi babwiwe n’iki amoko yabo ko «yaciwe mu ndangamuntu »?
Iyi si,
HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
hızlı süpürge servisi Yedek parçalar için uzun süre beklemem gerekmedi. https://wamainuk.com/question/elektrikli-supurge-tamircisi/
Situs slot terbaik tanpa potongan berani kasih bonus 100% diawal.
Situs slot server luar negri terbaik bonus 100% diawal.
situs slot gacor hari ini banyak yang gampang menang dengan daftar akun slot88 resmi baru pasti jepe segera mainkan sekarang juga
selamat datang di bandar togel terbaik, toto togel resmi dan terpercaya