Abanya-Espagne bo mu Ntara ya Valencia bagize umujinya batera ibyondo Umwami Felipe VI uyoboye icyo gihugu n’Umwamikazi Letizia, babashinja kutagira icyo bakora ku myuzure iherutse kuba muri iyo ntara igahitana benshi. Mu cyumweru gishinze ni bwo muri Valencia haguye imvura y’amahindu, iteza imyuzure mu mu bice by’Uburengerazuba bya Valencia, abarenga 200 bahasiga ubuzima.
II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Ku itariki ya 3 Ugushyingo 2024 nibwo ab’i Bwami bari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Pedro Sanchez n’umuyobozi w’icyo gice witwa Carlos Mazon, basuye umujyi muto wa Paiporta umwe mu yagizweho ingaruka n’icyo kiza mu buryo bukomeye. Byari ukugira ngo abo bayobozi bafate mu mugongo abarokotse icyo kiza, icyakora basanze ishyamba ritakiri ryeru ahubwo abaturage bariye karungu.
Mu mugi muto wa Paiporta ibiza byishe abasaga 60
Abo baturage n’umujinya mwinshi bafashe amagi n’ibyondo banyanyanyagiza muri abo bayobozi mu gihe abandi bakomeraga ndetse basakuza mu majwi yumvikanagamo imvugo nka “abicanyi” “ikimwaro” “mutuvire aha” n’andi. Amashusho y’ahabereye iryo sanganya agaragaza abashinzwe umutekano bagerageza gukingira abo bayobozi imitaka, ariko biba iby’ubusa, abaturage badukira n’imodoka ya Minisitiri w’Intebe, Pedro Sanchez bayitera amabuye.
Nyagasani umwami Felipe yahuye n’umujinya w’abatuye Paiporta
Abo bayobozi bajijijwe ko batigeze bashyiraho uburyo bwo guteguza ko ibiza bishobora kuza ndetse binabaye ntibagira igikorwa ngo batabarwe.Umwe yabwiye Reuters ati “Icyo twashakaga ni uko tuburirwa, mu by’ukuri twagombaga gutabarwa.” Undi yabwiye umwami ati “Byari bizwi rwose ariko nta muntu n’umwe wagize icyo akora ngo byirindwe”.
Byageze aho polisi ifungira Umwami idashaka ko ahura n’abo baturage ariko agahatiriza ashaka kubavugisha, mu gihe ku rundi ruhande amashusho yagaragazaga Umwamikazi watewe ibyondo mu maso, ku biganza no ku myambaro ahumuriza umubyeyi.
Nyuma yo kumutera ibyondo n’amagi, umwami Felipe VI ntawe yariye n’urwara. Yasohoye itangazo avuga ko yumva umujinya n’akababaro k’abaturage
Tekereza iyo aza kuba ari umwami cyangwa perezida wa Repubulika mu gihugu kimwe cyo muri Afurika bateye ibyondo n’amagi? Ese yari kwihanagura atuje kandi agasohora itangazo mu mashusho rigaragaza ko yumva akababaro k’abaturage, akanabizeza kubaba hafi cyangwa yari kubamariramo umujinya wose kubera ko bamwubahutse? Umwami Felipe VI ntawe yariye n’urwara.
Umwami Felipe VI n’umuryango we
Iyi si,
HAKIZIMANA Maurice: II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
süpürge tamirci numarası Zamanında teslimat yaptıkları için çok teşekkür ederim. http://liquidationrama.com/read-blog/5190