
Itegeko n° 73/022 [ryo kuwa 20 nyakanga 1973] ritegeka abanye Kongo bose guhindura amazina yabo ya gikoloni yo guterekera abazimu b’iyo bigwa bakiyitirira abasekuru babo kuko nabo babafite kandi bakagaruka ku muco gakondo muri byose. Ntawari wemerewe kubijyaho impaka!
II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Mobutu hano yari kumwe n’igikoangoma Bernhard cya Pays-Bas muri 1973.

Nyakubahwa Joseph-Désiré Mobutu yahise atanga urugero rwiza yiyita Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga anahindura izina ry’igihugu aryita Zaire,abanyagihugu abita Abazayirwa.
Birumvikana ko nta Minisitiri cyangwa undi muyobozi wo hejuru wari kurarana amazina yatenzwe,yaciwe. Bose bahise bafata amazina mashya kandi barayandikisha!
(1) Pierre André (wari Minisitiri w’ubuhinzi) yiyita Kanyinda Onsi Ndal;
(2) Jean-Baptiste Alves (Minisitiri w’ubucuruzi) yibatiza Lanza Gatanga;
(3) Léon Lobitsh (umushinjacyaha mukuru wa Repubulika) afata amazina ya Kengo wa Dondo;
(4) Mario Cardoso yiyita Losembe Batwanyele
(5) Thomas Lwango aba Lwango Kashamvu Kalwango Birhwalina;
(6) Pierre Mushete aba Mushiete Mahamwe Mpale.
Gutyo gutyo….


Niba warabaga muri Repubulika y’igihangange ya Zaire wowe wahise wiyita nde? Niba ari ababyeyi bawe cyangwa incuti zibatije ngo iki? Maréchal Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga yari igihangange!Nyuma ye Zayire yabaye ibindi bindi.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.