NAMIBIYA-IGIHUGU CYA AFURIKA CYATEYE IMBERE KURUSHA BIMWE MU BIHUGU BY’IBURAYI

HAKIZIMANA Maurice

Namibiya cyangwa Repubulika ya Namibiya (République de Namibie,  Republic of Namibia) ;ni igihugu giherereye mu  majyepfo ya Afurika. Namibiya ikora ku nyanja kuko ahagana mu burengerazuba hari inyanja ya Atlantika.Namibiya ihana kandi imbibi mu majyaruguru na Angola,mu majyepfo na Afurika y’Epfo, mu burasirazuba na Botswana naho mu majyaruguru y’iburasirazuba hakaba Zambiya ariko aho nyine hagahurira kandi ibihugu bitatu  muri metero kare magana abiri gusa: Zimbabwe, Botswana na Zambiya, bigahurira ku ruzi rwa Zambèze. Ngira ngo muribuka ko mu butayu bunini bubaho muri Afurika harimu ubwitwa ubutayu bwa Namib, bukora ku nyanja ya Atlantike. Munibuka ko mu burasirazuba bwa Namibiya hari  ubutayu bwa Kalahari. Ubwo butayi bwose buba muri Namibiya ariko ntibuyibuza gutera imbere mu bukungu.

II Ushobora kunkurikira ku rubuga rwa whatsapp  channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Nkurikira no kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ubutayu bwa Namib

Ubutayu bwa Kalahar

Ubuso n’ibindi wamenya kuri Namibiya

Ubuso: 824.148 km2. Mu buso,Namibiya ikubye incuro 3,37 ubuso bw´Ubwongereza, incuro 3 Ubufaransa,incuro 2,5 Ubudage, incuro 2 Esipanye! Umurwa mukuru: Windhoek. Imigi yindi : Windhoek, Rundu, Walvis Bay, Swakopmund, Grootfontein, Katima Mulilo. Ururimi: Icyongereza. Izindi ndimi : Oshivambo (ururimi gakondo rw’abagera kuri 49 % ), Afrikaans (11 %), Nama – Damara , Herero, Rukavango, Ikidage (2%), Tswana.Ifaranga : Idolari rya Namibia (NAD)

Ubukungu bwa Namibiya

PIB: Miliyoni 12 z’amadolari ku baturage miliyoni 2,5. Abaturage baho ntibazi inzara, abashaka gukora bose babona akazi kandi gahemba neza, kandi hari ibintu nyaburanga,ubutayu,inyanja,amashyamba kimeza ahigwamo,imigi mwiza cyane,n’ubutegetsi bwa kidemukarasi !

Ese wari uzi ko muri Namibiya hari inka nyinshi kurusha abaturage?

Namibiya ni kimwe mu bihugu 10 bikize cyane bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara(PIB ya 4 800 by’amadolari ya Amerika kuri BURI muturage).Ubukungu buhora bwiyongera nibura ku kigero cya 4,6%.

Urebye ni igihugu cyubatse inganda nyinshi hirya no hino, kandi amabuye y’agaciro yabo ntawe bayaha bayinyuriza mu nganda bakayatunganya. Bacukura ka uranium na diyama – bitanga 10% bya PIB. Barahinga bakarya ibyo bejeje kandi bohereza umusaruro uri hejuru ya 60% mu mahanga.

Ibihugu wavuga ko bicuruzanya na Namibia kurusha ibindi byose mu Isi ni Afurika y’Epfo(bahuje isoko ry’ibyinjira n’ibisohoka, imitungo itimukanwa y’Abakire bo muri Afurika y’Epfo). Banabona amafaranga ava mu musoro n’amahoro na gasutamo. Igihugu cya 2 gicuruzanya na Namibiya ni Ubushinwa ( Bashora mu Bushinwa 17% ry’ibiva mu gihugu).Nta nkunga basaba amahanga Kandi barihagije!

Imibereho y’abaturage

Babayeho neza cyane kurusha ibihugu byose baturanye,ibihugu hafi ya byose bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, na bimwe mu bihugu by’iburayi urugero nka Polonye.Umukene cyane atungwa nibura n’amadolari 1,9 ya Amerika ku munsi/buri muntu umwe umwe! Ubushomeri ni hafi ya ntabwo(ubushomeri ni ukutagira akazi nyakazi kaguhemba buri gihe,kaguha ubwishingizi kandi kakubikira ay’izabukuru kakanubahiriza kontaro).

Politike

Ubukungu bwa Namibiya bwubakiye kuri politike y’igihugu itagira uwo ikandamiza nka byinshi mu bihugu bya Afurika!Inzego z’igihugu zirigenga kandi zikora nezaAmabanki n’ubukungu bikora neza cyane kandi abakozi bahembwa neza, ruswa isa n’itazwi, kuko ibintu byose bigenzurwa mu ikoranabuhanga !Ishyaka riri ku butegetsi ryitwa SWAPO (« South West Africa People Organisation »). Niryo ryanagejeje igihugu ku bwigenge muri 1990. Rikunze gutorwa cyane n’amajwi 75 % cyane cyane kuva muri 1999.

Uretse SWAPO iyo hari n’andi mashyaka akomeye nla People Democratic Movement na Landless People movzment. Bahatana byeruye mu bwisanzure!Ubwoko bwa nyamwinshi ni Ovambo bwo mu muryango mugari witwa Damara.

Perezida ubu ni bwana Nangolo MBUMBA kuva kuya 4 Gashyantare 2024 wasimbuye bwana M. Geingob wari perezida kuva ku ya 21 Werurwe 2015 akaza gupfa bitunguranye. Uyu wamusimbuye yahoze ari visi perezida we. Niwe perezida wa mbere wari waratowe atava muri nyamwinshi.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

7 thoughts on “NAMIBIYA-IGIHUGU CYA AFURIKA CYATEYE IMBERE KURUSHA BIMWE MU BIHUGU BY’IBURAYI

  1. I have been browsing online more than three hours today yet I never found any interesting article like yours It is pretty worth enough for me In my view if all website owners and bloggers made good content as you did the internet will be a lot more useful than ever before

  2. I do trust all the ideas youve presented in your post They are really convincing and will definitely work Nonetheless the posts are too short for newbies May just you please lengthen them a bit from next time Thank you for the post

  3. Youu relly mak iit seem so easy wigh our pressentation buut I find thyis
    topic to bee actually something thhat I think I would ever understand.
    It seems ttoo cpmplicated aand extremely bdoad for me.
    I amm loojing forward forr our next post, I will try to
    geet the hag of it!

  4. Whoa! Thiss blig looks exacly like my oold one! It’s on a tottally different subjiect butt itt has prettty much thhe saame layout and design. Outstading choijce of colors!

  5. Hi there! This iss mmy firstt visit tto yor blog! We aare a
    collecction oof volunteers and strting a neww initiative in a
    community in thee sae niche. Yourr blog pprovided us usefujl information to work on. Yoou
    have done a outstanding job!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *