
Uri mwiza Mama,
Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya
cyane.
Amezi icyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.
Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye
ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti:
“Kira kibondo! ”
Nzakurata uko bigukwiye
Ibere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza
byinshi.
Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara
Ngo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza
Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkorera
Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo
ntimpahamure.
Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana
Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri
Mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje
Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
Kutiganda mfasha
n’abandi
Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rwera
Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
Mutima mwiza uzira
umunabi
Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurate
Data azaguhe
urugukwiye
Rumwe udukunda
utizigamiye.
N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
Ni ibyo ndangirijeho none
Ariko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza Mawe nkunda.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.