“Uri mwiza Mama”

HAKIZIMANA Maurice

Uri mwiza Mama,

Koko uri mwiza si ukubeshya

Sinkurata bimwe bisanzwe

Abantu benshi bakabya

cyane.

Amezi icyenda mu nda yawe

Untwite ugenda wigengesereye

Udahuga wanga ko mpugana.

Ngo igihe mvutse ntarareba

Umfureba neza ndanezerwa

Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza

Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.

Imirimo yawe ndayigutesha

Imiruho yanjye

ndayigukwiza

Amarira yanjye ndayagutura

Ariko ukagira uti:

“Kira kibondo! ”

Nzakurata uko bigukwiye

Ibere ryawe ni indahinyuka

Kuko ndikesha ibyiza

byinshi.

Amaraso meza ahorana ubusire

Umubiri mwiza utagira inenge

Bwa bugingo buzira indwara

Ngo ejo ntazabona nituye!

Murezi utanga urugero rwiza

Uri Nyampinga ukagira ubuntu

Ntabwo urambirwa kuntamika

Ntujya usiba no kunkorera

Nyir’urugwiro nzagushima

Mubyeyi impamo

ntimpahamure.

Ururimi rwawe rugaba ituze

Urugero rwawe nzarutora

N’umuco mwiza njye nkwigana

Nzakurikiza isuku yawe

Mawe nshima uri

Mudasumbwa

Sinakunganya undi mubyeyi.

Ishuri ryawe riruta ayandi

Ubwenge bwa mbere wantoje

Ni bwo nahereyeho njya kwiga.

Kutiganda mfasha

n’abandi

Ibyo mbikesha umutima wawe

Ntabwo wangomwe urwo rukundo

Utagukunda Rugori rwera

Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.

Mutima mwiza uzira

umunabi

Ineza yawe ivamo urukundo

Sugira sangwa uri Rudasumbwa.

Abo wibyariye tukurate

Data azaguhe

urugukwiye

Rumwe udukunda

utizigamiye.

N’uwaguhanze aguhore hafi

Azakurinde amakuba yose.

Ni ibyo ndangirijeho none

Ariko nzongera ngusubire

Kuko uri mwiza Mawe nkunda.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *