Gira umuco wo gukunda gusoma ibitabo, ntuzabyicuza

HAKIZIMANA Maurice

Ibitabo ndi kuvuga hano ni ibitabo bicapye, ibitabo nyabitabo, si ugusomera ku birahuri bya telefoni na mudasobwa n’ubwo nabyo atari bibi. Gufata igitabo gicapye mu ntoki, nta cyabisimbura. Ubu noneho reka turebe impamvu icyenda twagombye kugira umuco wo gukunda gusoma ibitabo.

II Wankurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u IIWankurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

1. Kunguka ubumenyi butagira imipaka

Ibitabo nibwo bubiko bw’ubumenyi bw’ibintu byose uzi bibaho n’ibyo utazi ko bibaho. Nusoma ibitabo uzamenya Amateka, uzamenya ibintu byinshi muri Siyansi, uzaba umuhanga mu Gutekereza, muri Filozofiya, uzamenya izindi ngingo nyinshi zigufungura umutwe, ukinjira mu isi y’ubumenyi, ubuhanga, n’ubwenge ku bintu byose bigushishikaza.

2. Inyunguramagambo ikungahaye

Gusoma ibitabo ku buryo buhoraho izatuma wunguka Inyunguramagambo ni ukuvuga inyito nshya, amagambo mashya, imvugo nsha, kandi bizongera uburyo bwawe bwo kuganira n’abandi, gukoresha imvugo ikwiriye, no gutega amatwi abandi igihe bavuga aho kubaca mu ijambo kenshi ubabaza ngo “bishatse kuvuga iki? Iryo jambo risobanura iki? Nsobanurira iki n’iki?” Gusoma ibitabo bituma ururimi rwawe n’imivugire byawe bikungahara cyane.

3. Ubushobozi bwo gufata mu mutwe

Ubushakashatsi bwinshi bushingiye kuri siyansi bwemeza ko gusoma ibitabo byongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe bukanavubura imisemburo ituma ubwonko bukora cyane, butananirwa vuba, kandi ugahorana umutwe ukora neza.

4. Kugabanya imihangayiko

Gufata igitabo mu ntoki, gusoma, nabyo ubwabyo ni igisindisha cyiza, bifasha umuntu kunezerwa, kwirukana imihangayiko by’igihe gito (igihe umara usoma) kandi ni uburyo bwo kwirangaza buruta ubundi bwose.

5. Ubwonko buhama hamwe

Muri iyi si ya jugujugu, yuzuye ibishuko byinshi n’ibirangaza bitagira akagero, usanga n’ubwonko bw’abantu nabwo bujagaraye, ntawe ukibasha gutega amatwi undi iminota 30 ubwonko buri hamwe, ntawe ukibasha gusoma ibintu birebire. Gusoma ibitabo rero byongerera buhoro buhoro ubwonko bwawe ubushobozi bwo guhama hamwe no kutajarajara igihe buri gusoma; kumva, kureba, no gukora ikintu. Kandi uko umara igihe kirekire usoma, niko ubwonko buzagenda bumara kurushaho igihe kirekire buri hamwe. Uzabikunda cyane.

6. Kugira impuhwe no kwaguka mu bitekerezo

Umuntu ukunda gusoma ibitabo biramuhindura. Gukunda gusoma inkuru n’ubuhamya by’abandi, bituma wiga umuco wo kugira impuhwe, kwishyira mu mwanya w’abandi, no kwaguka mu bitekerezo. Niwaguka mu bitekerezo, uzaba witeguye kwakira uko abandi babona ibintu, ntuzaba umufungamutwe, cyangwa intagondwa; uzaba umuntu worohera abandi.

7. Guhanga ibishya

Gusoma ibitekerezo by’abanditsi benshi cyane bizatuma usa nk’uwabasuye mu mitwe yabo bose, bitume usa nk’ufite ubwonko bw’abahanga benshi, kandi bizakugeza,nubishaka, ku buhanga bwo “guhanga ibishya”, hakubiyemo kumenya gukemura ibibazo, no gushushanya ubuzima.

8. Ubuhanga mu bwanditsi

Gusoma ugatwarwa n’ ikaramu y’umwanditsi uyu n’uyu, ejo ukaryoherwa n’indi gutyo gutyo bizongera ubuhanga bwawe mu bwanditsi bw’ibitabo byawe bwite, uzagira imyandikire ikwiriye, uzamenya kubara amagambo wandika cyangwa utangaza, upima uburemere bwayo, uyanditse neza, nta makosa y’imyandikire, kandi mu buryo bufite injyana. Bizanongera ubuhanga bwawe mu kuganira n’abandi.


9. Gusinzira neza

Nugabanya igihe umara ureba televiziyo igihe umara uri mu bitabo, cyane cyane ku mugoroba mbere yo kuryama, nta kabuza uzajya uryama neza usinzire neza. Nta rusaku rw’igitabo rubaho,kivuga cyongorera mu ijwi ryiza, riruhura, kandi ibyo bituma habaho gusinzira neza. Garuka ku bya kera,aho waryamaga umaze gusoma igitabo cyangwa ikinyamakuru,aho kurara muri ekara/ecran ya telefoni.

Mugire ibihe byiza,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *