Soma aka gakuru,nturi bwicuze : «Umunyamategeko n’Umunyabugeni »

HAKIZIMANA Maurice

Umunyamategeko umwe, umugabo ukora umwuga wo kuburanira abandi yari atuye mu gace kamwe n’umugabo w’umuhanzi, “umunyabugeni” umugabo ukora umwuga w’ubugeni (wo gushushanya). N’ubwo batari incuti,ariko bari baziranye kandi bararamukanyaga buri munsi.

II Wanankurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II No kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Umunsi umwe, wa munyamategeko yegera wa munyabugeni aramubwira ati : « Umva, hari umukiliya wanjye umwe wakuvuzeho amagambo mabi.Yambwiye ko uri umunyabugeni w’umutekamutwe, kandi w’umugome butwi. Ndetse ngo abantu batinyuka kugura ibihangano byawe ni ibigoryi gusa. Hari n’ibindi bigambo bitameshe byinshi cyane yakuvuzeho ntanabasha gusubiramo. Menya ko ufite umwanzi! ». Wa munyabugeni yitsa umutima ni uko aramubwira ngo : « Oh la la, aranyanga pe.Ni umwanzi koko !»

Burira buracya,wa munyamategeko ntiyatinze kugaruka, arongera aramubwira ati : « Umva nanone, nahuriye n’umuntu muri resitora maze akuvugaho amagambo ateye ubwoba. Yavuze ko uri umunywatabi, umunywarumogi, umusinzi kandi ko wasabitswe n’ibiyobyabwenge.Yanavuze ko wahoze uri ibandi ryibisha imbunda mu maduka, kandi ko wanibaga imodoka. Ugira ngo se nijye gusa yabibwiraga? Yabibwiye abari muri resitora bose. Nawe umubare mu banzi bawe ! Ubwo ugize abanzi babiri! ». Wa munyabugeni yitsa umutima ni uko aramubwira ngo : « Huummmm.Nawe aranyanga pe!» Ubwo ngize abanzi babiri koko ! »

Ikindi gihe, ku ncuro ya gatatu,wa munyamategeko aragaruka aramubwira ngo : « Umva, hari undi muturanyi wampagaritse mu muhanda ambonye mvuye iwawe akuvuga amagambo y’akandare. Yambwiye ko urwaye ibirwara byandura kandi ko umuntu uzibeshya akakwegera nawe azandura. Yanambwiye ko agenda abibwira buri wese ngo bakwirinde nk’uko birinda macinyamyambi. Umwongere mu banzi bawe! Ubwo ugize abanzi batatu ! »

Wa munyabugeni azunguza umutwe ahakana, aramusubiza ngo : « Oya da,mubaye bane. Abanzi banjye ni bane ! » Wa munyamategeko ati : « Oya, uyu nkubwiye ni uwa gatatu ! » Wa munyabugeni aramwenyura maze amusubiza mu ijwi rituje ati : « Oyaaaa, muri bane ! Wibagiwe kwibariramo. Nkubwire? Kuba wumva amagambo mabi bamvuga bamparabika ntubashe kuvuganira izina ryanjye ngo unyomoze ibyo bamparabika, hanyuma ukaza wiruka ungemuriye amagambo mabi bamvuze, bisobanura ko nawe uri kimwe nabo, uri umwanzi wanjye mu bandi. Ndetse mu by’ukuri,ni wowe mubi kubarusha! ». Ni uko wa munyamategeko (nako umunyamagambo) yubika urutwe n’ikimwaro cyinshi, ahita asohoka agenda yacitse intege ibirenge bitava aho biri.

Isomo :

Igihe uri kubara abanzi bawe (niba bahari) ntukibagirwe abakugemurira amagambo mabi wavuzwe udahari. Bene abo bantu ntibaba bashobora no kukuvuganira ngo banyomoze ibinyoma byose bakumvaho. Baba bazi neza ko uri umuntu mwiza, ariko bararuca bakarumira igihe abandi bantu batanagufiteho amakuru baba bagusebya baguharabika banduza izina ryawe. Bene aba banyamagambo nabo ni abanzi bawe. Ndetse ni nabo babi kurusha abo bandi.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

651 thoughts on “Soma aka gakuru,nturi bwicuze : «Umunyamategeko n’Umunyabugeni »

  1. Попробуйте выиграть РЅР° автомате Ballon!: balloon игра – balloon казино официальный сайт

  2. Азартные РёРіСЂС‹ РїСЂРёРЅРѕСЃСЏС‚ радость Рё азарт.: balloon игра – balloon game

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *