Menya inkomoko y’umudeli wo kuregeza ipantalo,kuyambarira munsi y’ikibuno (“poketi dawuni”)

HAKIZIMANA Maurice

Hari ihame ngenderaho mu myambarire no kwirimbisha hano ku isi: Sinjya mba mu ba mbere badukanye imideli mishya,kandi sinjya mba mu ba nyuma bareka imideli itakigezweho. Nishimira ko ntigeze nambarira ipantalo munsi y’ikibuno, ibyo abasore bandi bitaga gupoketa dawuni (ijambo bacuze rivuye ku cyongereza pocket down), kwa kundi bambarira ipantalo munsi y’ikibuno bakagenda basa n’abayikurura. Numenya inkomoko y’uwo mudeli wo kuregeza ipantalo,kuyambarira munsi y’ikibuno (cyangwa wa “poketi dawuni”) wenda urarushaho kuwanga.

II Kurikira urubuga rwa  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Uyu mudeli wacuzwe n’abafungwa(abagororwa) bo muri za gereza zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Abagabo b’imfungwa babaga bashaka gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno (ubutinganyi) bemeranyije kujya bamanura amapantalo bakerekana ikibuno mu rwego rwo kwereka abandi bafungwa (n’abagororwa) ko biteguye kandi ko bifuza kurongorwa mu kibuno. Abacungagereza ntibabashaga gusobanukirwa icyo icyo kimenyetso gisobanura. Ikibabaje ni uko uyu mudeli wavuye muri za gereza ugakwira hose maze aba raperi (rappers) kabawusamira hejuru abavuga rikijyana mu isi y’imideli n’imyidagaduro nabo bakayakira vuba mu rwego rwo kwiyerekana nk’ibirara, nk’abadashaka kugendera ku mirongo yaciwe n’abandi cyangwa mu magambo yabo, aba BAD BOYS. None se niba nawe wajyaga wambara ipantalo ukayigeza hasi werekana ikibuno, uba utanga ubuhe butumwa ku bo muhura nabo? Ese wari usanzwe uzi aho byakomotse?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my publications on Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u 

II To follow me onfacebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

625 thoughts on “Menya inkomoko y’umudeli wo kuregeza ipantalo,kuyambarira munsi y’ikibuno (“poketi dawuni”)

  1. I loved as much as youll receive carried out right here The sketch is attractive your authored material stylish nonetheless you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike