Abagabo mwabaye gute? Uyu avuga ko gusigarana abana be bwite nyuma ya gatanya «bimubihiriza wikendi» kandi «bimubuza kwiteretera »

HAKIZIMANA Maurice

Abagore bahukanye,batanye burundu n’abagabo babo, cyangwa bapfakaye bakiri bato,nta ngorane bagira mu kurera abana babo uko baba bangana kose.Muri twe harimo benshi barezwe na ba mama bonyine,kandi ntibigeraga babitotombera. Ariko iyo ari umugabo wapfakaye, cyangwa watanye burundu binyuze muri gatanya, gusigarana abana biba ingorabahizi. Inkuru ikurikira irabihamya.Uyu mugabo avuga ko kugumana abana be  «bimubihiriza wikendi» kandi «bimubuza kwiteretera ». Kuki abagabo ari ibigwari bigeze aho? Kuki watera inda uzi neza ko utazashobora kwita ku bana bawe?

II Wankurikira no kuri Whatsapp,kanda aho : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Crédit photo : Kerkez / iStock

Ni muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umugabo watanye n’umugore we aherutse kwandika kuri  Reddit  yitotombera ko kugumana abana be muri wikendi,nk’uko urukiko rwabitegetse « bimubihiriza wikendi ye» kandi ko bimubuza gusohokana, kuryoshya no kwiteretera abandi bagore. 

Yaranditse ati:

«Uwahoze ari umugore wanjye twatanye mu mwaka ushize, dufitanye abana babiri bato batarageza ku myaka itandatu. Kubera ko ari jye utuye kure y’amashuri yabo,nategetswe kubagumana muri za week-end zose, naho we akabitaho kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu. Ndabyanga cyane. Abana banjye bambihiriza iminsi yanjye yo kwiruhukira, mu gihe mba nshaka gusohoka, kuryoshya ubuzima, no guhura n’abagore beza. Uwahoze ari umugore wanjye aba aryoshya muri wikendi, kandi dore we asigaye ari kumwe n’umutipe mushya, mu gihe jye nkiri aho gusa».

Yongeyeho ati:

« Kuva natandukana n’uwahoze ari umugore wanjye, sindatera akabariro habe n’incuro iyi imwe,kandi bikomeje gutya,sinazigera mbona uwo tubikorana. Gusa maze igihe nirinda kubivugaho, kuko nzi ko abantu bagira ngo ndi umu papa mubi. »

II  Nkurikira no kuri Whatsapp,kanda hano : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Yumva byakemurwa bite?

Yifuza kuryoshya ubuzima no guhura n’ibyuki bishya muri wikendi ze

Agira ati : 

«Nifuza kumusaba ko najya ngumana abana wikendi imwe ngasimbuka indi, ariko ndamuzi azabyanga avuga ko ndi umubyeyi mubi, kandi nanjye ndi umuntu,nifuza kuruhuka no kuryoshya nk’uko nawe abikora. » 

Kuva natandukana n’uwahoze ari umugore wanjye, sindatera akabariro habe n’incuro iyi imwe,kandi bikomeje gutya,sinazigera mbona uwo tubikorana.

Erega aravuga nta soni? Agatinyuka akabishyira no ku rubuga nkoranyambaga rwa Reddit.

Bagabo bavandimwe,ni iyihe ndwara mufite? Kwitotombera gusigarana abana bawe muri wikendi gusa? koko? Ubu se bibaye ngombwa ko abasigaragana kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru? Ubu se nyina w’aba bana atakiriho yabishobora? Kubera iki watera inda ukabyara abana utiteguye kuzabarwanira ishyaka no kubitaho koko?

Mbwira uko ubyumva? Ubona gute bene aba babyeyi (baba abagabo cyangwa na bake mu bagore) bafata abana babo nk’umuzigo ubabuza amahwemo mu buzima?

Mugire ibihe byiza mwese,

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

One thought on “Abagabo mwabaye gute? Uyu avuga ko gusigarana abana be bwite nyuma ya gatanya «bimubihiriza wikendi» kandi «bimubuza kwiteretera »

  1. Balanceo dinamico
    Dispositivos de equilibrado: clave para el funcionamiento estable y productivo de las equipos.

    En el campo de la innovación actual, donde la rendimiento y la estabilidad del dispositivo son de suma trascendencia, los dispositivos de ajuste cumplen un rol vital. Estos dispositivos específicos están diseñados para ajustar y fijar componentes giratorias, ya sea en maquinaria productiva, transportes de transporte o incluso en aparatos de uso diario.

    Para los especialistas en soporte de sistemas y los profesionales, utilizar con dispositivos de ajuste es importante para promover el funcionamiento fluido y fiable de cualquier mecanismo móvil. Gracias a estas alternativas tecnológicas modernas, es posible limitar notablemente las movimientos, el estruendo y la presión sobre los soportes, aumentando la duración de componentes caros.

    Asimismo importante es el función que desempeñan los equipos de ajuste en la servicio al usuario. El apoyo especializado y el reparación constante usando estos aparatos permiten ofrecer prestaciones de óptima excelencia, aumentando la satisfacción de los clientes.

    Para los responsables de emprendimientos, la contribución en sistemas de ajuste y detectores puede ser importante para mejorar la productividad y desempeño de sus aparatos. Esto es sobre todo trascendental para los dueños de negocios que gestionan medianas y pequeñas organizaciones, donde cada elemento vale.

    También, los sistemas de equilibrado tienen una vasta uso en el sector de la seguridad y el gestión de nivel. Habilitan localizar eventuales defectos, reduciendo mantenimientos costosas y daños a los aparatos. También, los datos generados de estos dispositivos pueden utilizarse para maximizar procesos y aumentar la presencia en sistemas de investigación.

    Las zonas de uso de los dispositivos de equilibrado abarcan diversas ramas, desde la manufactura de ciclos hasta el supervisión ecológico. No influye si se trata de importantes producciones manufactureras o reducidos locales domésticos, los equipos de balanceo son indispensables para promover un operación productivo y libre de interrupciones.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *