
Muri iki gihe amadini ari kurushanwa kugira Abashumbakazi (ba pasiteri), AbaBishopukazi (ba Musenyeri), Abarimukazi (Abigisha),n’Intumwakazi (ba Apostles).Ndetse numvise amakuru avuga ko na Kiliziya Gatulika itazatangwa,nayo ngo ishobora (?) gukora nk’abandi.Biracyigwaho.




Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Mu rugo rw’abakristo Umugore ntaringaniye n’umugabo
Umugabo ni Umutware Imana yamuhaye (1 Kor.11:3). Agomba kumwumvira nka Shebuja (Lord).
- Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze (1Petero 3:1)
Imana ntiyemerera Umugore kwigisha mu iteraniro ririmo abagabo.Ahubwo aceceke rwose. Atege amatwi.(1Tim.2:11,12,13-14)
- Umugore yige acecetse kandi aganduke rwose. Sinemerera umugore kwigisha cyangwa gutegeka umugabo,ahubwo aceceke,kuko Adamu ari we waremwe mbere, Eva akaremwa nyuma.Nanone, Adamu si we washutswe,ahubwo umugore ni we washutswe rwose maze aracumura.Icyakora, azarindwa binyuze mu kubyara abana,niba akomeza kugira ukwizera n’urukundo no kwezwa hamwe no gushyira mu gaciro.(1Tim.2:11-14)
Umugore ntiyemerewe guhanura,gusenga,no kuvugira mu iteraniro mu ijwi riranguruye. Ahubwo aceceke.Nashaka kugira icyo abaza, abarize umugabo we (k’umufite) mu rugo. Bibiliya ivuga ko “biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro”. (1Kor.14:26-35)
- Kuko Imana atari iy’akaduruvayo,ahubwo ni iy’amahoro.Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera,abagore bacecekere mu matorero kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko Amategeko na yo abivuga. Niba rero hari ikintu bashaka kumenya, bajye bakibariza abagabo babo mu rugo, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu itorero. (1Kor.14:33-35)
Bibiliya ivuga kandi ko Abepisikopi n’Abadiyakoni bose bagomba kuba ari “abagabo”.Ntaho Bibiliya ivuga umwepisikopi w’umugore!(1 Tim.3:1-13)
- Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.”Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha (1Timoteyo3:1-2)
Ese wari uzi ko nta ntumwa n’imwe yari Umugore? Nta mugenzuzi (épiskopoï),umukuru w’itorero (présbutéroï) cyangwa umufasha wabo (diakonoï) w’umugore (diakonissa) wabagaho. Ahubwo bagombaga kugira “abagore” n’abana bitwara neza.(Tito 1:5-9)
- Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande. (Tito 1:6)
Dukurikije bibiliya,niba umugore ageze hanze y’iteraniro,noneho aba yemerewe kuhavugira.Niba kandi atari iwe mu rugo cyangwa umugabo adahari, noneho yakwigisha abamusanze cyangwa abo asanze.Kuvuga ubutumwa hanze y’itorero,kwigisha abana be ijambo ry’Imana ntibinyuranya n’iyo mirongo ya Bibiliya.
- Umwami Imana yatanze itegeko, Abagore bamamaza inkuru baba benshi.(Zaburi 68:11 cyangwa uwa 12 muri Bibiliya Yera)

Ikibazo : Amadini avuga ko ari ay’Abakiristo avana he ibyo kwimika Abashumba, Abasenyeri, Abakuru b’amatorero b’Abagore? Ese ni ukugira ngo ahuze n’ibyo Abanyepolitike bifuza? Gira icyo ubivugaho!
Mukomeze kugira ibihe byiza!
IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

díky tomuto nádhernému čtení! Rozhodně se mi líbil každý kousek z toho a já
Simply desire to say your article is as amazing. The clarity in your post is just nice and i can assume you’re an expert on this subject. Fine with your permission let me to grab your feed to keep updated with forthcoming post. Thanks a million and please keep up the enjoyable work.
Conhecem algum método para ajudar a evitar que o conteúdo seja roubado? Agradecia imenso.
It contains fastidious material.|I think the admin of this website is actually working hard in favor of his site,
har også bogmærket dig for at se på nye ting på din blog Hej! Har du noget imod, hvis jeg deler din blog med min facebook
muito dele está a aparecer em toda a Internet sem o meu acordo.
|Hello to all, for the reason that I am actually keen of
Kan du anbefale andre blogs / websteder / fora, der beskæftiger sig med de samme emner?
|Tato stránka má rozhodně všechny informace, které jsem o tomto tématu chtěl a nevěděl jsem, koho se zeptat.|Dobrý den! Tohle je můj 1. komentář tady, takže jsem chtěl jen dát rychlý
Explore the ranked best online casinos of 2025. Compare bonuses, game selections, and trustworthiness of top platforms for secure and rewarding gameplaycasino activities.