“KURUMA GIHWA”, “YARUMYE GIHWA”(insigamugani).GIHWA uwo ni nde? Bamurumye gute? Ni gute twe turuma Gihwa? Igira hino mbigusobanurire!

HAKIZIMANA Maurice


Uyu mugani baca ngo: “Yarumye Gihwa”, bawuca iyo babajije umuntu iki n’iki agaceceka,
cyangwa se babonye ababara agashinyiriza ashira, ariko ntatake; ni bwo bavuga, bati: “Yarumye
Gihwa”
.

Muri make iyo mvugo,iyo nsigamugani yakomotse kuri GIHWA wari umutware w’i Kibali mu Ruhengeri n’ahandi byegeranye;ahayinga umwaka w’i 1500.

Muri iyo bihe, abakongoro bamaze kwica Ndahiro Cyamatare, umugabo Gihwa yigaruriye utwo
turere; aca iteka ry’uko nta muntu uzongera kugurana imyaka mu Kibali. Ubwo yavugaga uturere
tw’u Rwanda rudahinga amashaza; nk’u Buganza, u Bwanacyambwe, Amayaga,i Nduga
n’ahandi; dore ko guhinga amashaza byakwiriye mu Rwanda hose vuba. Ubundi bahingaga
amasaka, yera bakajya kuyagurana amashaza mu nkiga.

Amashaza

Amasaka


GHWA rero amaze guca iteka abwira Abanyakibali, ati

“Uwo muzabona azanye amasaka kugurana amashaza, mujye muyamwambura mumureke yigendere, ariko ntimukagire icyo mumutwara; icyakora nabateraho amahane, mujye mumunzanira murume.”

Yari umuhanga wo kuryana amenyo (kurumana). Kuva ubwo uwo babonanye amasaka bakayamwambura, yatera amahane bakamujyana kwa Gihwa akamurya amenyo. Biba akamenyero, uwo babonye bakamwambura,unaniranye bakamwegereza Gihwa akamushishimura akagenda avirirana. Yahura n’abandi baje kugurana bagakimirana ubutarora inyuma.

Mu gitondo, abo mu turere twose baba bamaze kumenya “iteka rya Gihwa“, bacukira aho ntibongera gukinisha kujya mu Kibali.

Ubwo mu Bwanacyambwe (itaritwa Kigali), ahitwa mu Busasanzobe, hagatura umugabo witwa RUBANGO; yari yarabyirukiye mu bushumba, ari umushumba uzi gukura inyana amahembe byaribuwe.
Rimwe rero yicarana n’abandi mu mpinga ya Kigali aho, baraganira bagera aho bavuga ko
batakibona aho bagurana amashaza; batekereza iteka rya Gihwa.

Rubango abwira bagenzi be, ati:
“Nimutoranye abantu babiri b’intwari tuzajyane kugurana amashaza mu Kibali maze nzarebane
n’uwo muntu wigize ishyano.”

Batoranya abantu bucya bikorera amasaka baboneza iyo mu Kibali, Rubango uwo yari afite inshuti nyinshi banywanye; mu mayira bakagenda nijoro, bwajya gucya bakaba bageze ku rugo rwa mucuti we bakaryama bakirirwa aho.

Begereje mu Kibali Rubango abwira bagenzi be, ati:

“Noneho tuze kugenda ku kirengarenga nibigera mu mataha y’inka tube tugeze kwa Gihwa, kuko nta handi nzaguranira!”

Bigejeje ku kirengarenga, bashyira nzira, inka zigiye gukamwa baba basesekaye kwa Gihwa mu muharuro. Rubango akaba yitwaje inkoni n’indiga (intambi) ayambaye mu kizigira.
Bageze ku irembo, ati:

“Yemwe abo kwa Gihwa nimugire umwami?” Abari hafi barikiriza! Rubango, ati: “Nta mashaza mwagira ngo mutuguranire amasaka?”

Abandi bumvise iyo mvugobaratangara bati:

“Uwo muntu ushirika ubwoba bingana bityo aturutse he?” Ati: “Ndaturuka i
Bwanacyambwe”.

Bose barashika, baza kumureba. Baramwegera, bati: “Uravuga amaki?”
Rubango, ati: “Ndashaka ko munguranira amashaza mfite amasaka!” Baramureba barumirwa,
basubira mu rugo kubibwira Gihwa.

Bamaze kugenda Rubango abwira bagenzi be, ati: “Mureke abe ari jye ujyayo jyenyine na mwe mukenyere mwitegure tuze kubasiga.


Ajya mu rugo, agezeyo Gihwa aramubaza ati: “Urashaka iki ?” Rubango aramuninira! Gihwa
ararubira, ati: “Nimumunyegereze mutegeke!” Baramufata bamukubita inshyi bamukweshebana.
Rubango aranuma ntiyakoma. Bamwegereza Gihwa amushinga amenyo ku mukamba w’inda.
Rubango arashinyiriza ntiyataka. Abari aho, bati: “Hora gato urashyira uhebebe!”


Nuko Rubango akora aho bwabaga, ni umuntu rero wamenyereye gukura inyana amahembe!
Uko Gihwa yakamushinze amenyo ku mukamba, (mu mwogo w’inda), undi ayamushinga ku
ngusho (ku gakanu) arashingishira.

Gihwa aranegekara acura umuborogo abe bagakeka ko ari Rubango utaka kuko hatabonaga. Rubango akura indiga aramusogota, amuvaho afumyamo ariruka; bagenzi be bamwomaho baramuka, abo kwa Gihwa bahugira kumwunamira; bavuza induru ikwira i Kibali, bati:

“Umuhashyi arumye Gihwa none arapfuye”;

Bararirara bucya bahamba.

Kuva ubwo rubanda babigira urwenya, uwo babajije ikintu agahora, bati: “Yarumye
Gihwa”
, bigana uko Rubango yashinyirije ashira, aho gutaka akumiriza akaruma Gihwa
akamuhwanya.
Kuruma Gihwa biba umugani gutyo,bigasobanura gushinyiriza; kumiriza.

Murare aharyana,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

734 thoughts on ““KURUMA GIHWA”, “YARUMYE GIHWA”(insigamugani).GIHWA uwo ni nde? Bamurumye gute? Ni gute twe turuma Gihwa? Igira hino mbigusobanurire!

  1. Intercultural Pragmatics, 2021 W poniższej tabeli znajdziecie pełną listę promocji dostępnych w ramach wyprzedaży: Ł. Bogucki, S. Goźdź-Roszkowski, & P. Stalmaszczyk (Eds.), Ways to Translation (pp. 55–67). Łódź: Łódź University Press., 2015 Download APK on Android with Free Online APK Downloader – APKPure FIFA Mobile21 Apk nie jest nową aplikacją do gier. Jest to symulacja piłki nożnej, która ma wiele wydań. Jednak nazwa jest używana w wielu grach, ale zapewnia unikalne funkcje. Dlatego ta będzie jedną z najlepszych aplikacji sportowych dla użytkowników. Po zagraniu na telefonie uzależnisz się. 21.11 Polski Piach Południe, Profesor Ripplemark „Powstań, uczniu, i noś ten dar z dumą”. – Rhulk, Uczeń Świadka Pobierz Null’s Brawl na PC Aplikacja Nulls Brawl zapewnia platformę do grania w grę Brawl Stars ze wszystkimi funkcjami na prywatnym serwerze, a następnie pobierz tę niesamowitą aplikację z naszej strony internetowej, korzystając z bezpośredniego łącza pobierania.
    https://dadosabertos.ufersa.edu.br/user/devnalchdesri1972
    Jedną z najlepszych funkcji Null’s Brawl APK jest Null’s Connect, który jest podobny do Supercell ID. Umożliwia zapisywanie postępów w grze na prywatnym serwerze, dzięki czemu nigdy nie stracisz odblokowanych wojowników, skórek i zasobów. Jest to nowy i najnowszy prywatny serwer bijatyki dla użytkowników Androida i iOS z całego świata, którzy chcą usunąć wszystkie ograniczenia i ograniczenia dodane przez programistę na oryginalnym serwerze gry. Ten nowy prywatny serwer nie jest oficjalny. Nulls Brawl to gra nr 1 z prywatnym serwerem dla wielu graczy na urządzenia z systemem Android. Jest to zmodyfikowana wersja Brawl Stars, która oferuje nieograniczoną liczbę klejnotów, monet i odblokowuje Brawlers. Pobierz Null’s Brawl z podanego linku: Aby pobrać Null’s Brawl na iOS iPhone, musisz wykonać kilka kroków. Plik IPA służy do instalowania tej zmodyfikowanej wersji na urządzeniach z systemem iOS.

  2. Back the right racer and outpace the competition! Local regulations prohibit us from allowing you to log in or place bets on our website. A unique and flawless gaming experience Lightning Storm We cannot accept any transactions from this Jurisdiction. Our final verdict of BetVictor is that it is one of the best online casinos for ON players. Whether you are looking to play and win on jackpot slots or regular online slot games, you’ll find loads of options at the online casino. The operator also provides top-notch customer support to get you to your next win and has exclusive games supplied by Evolution Gaming. Taking into account the information available on Slot Tracker, here are the most interesting BetVictor slots.  All fans of big wins will be pleased to find an array of progressive jackpot slots. This is not everything. Here, you can play a special collection of jackpot king slots that are part of an extensive network where the big prize is funded by a range of other operators, along with BetVictor. In addition, you can also play Мega Мoolah slots with four jackpot prizes.
    http://vividwiki-s167.com/index.php?soareimateam1979
    Almost all of the top online casinos for real money offer live dealer games. Many of these are powered in partnership with RealTime Gaming, an industry leader in live dealer online casino games. Online casinos that offer live dealer games generally provide a variety of game types, including blackjack, roulette and baccarat. Players who last used a free bonus must make a deposit before claiming this one. Sequential free bonuses are not allowed. The free slot machines with free spins no download required include all online casino games types like video pokies, classic pokies, 3D, and fruit machines. New free slots 2025 offer the latest demos releases, new casino games and free slots 2025 with free spins. Free slots no download games accessible anytime with an internet connection, no Email address, no registration details needed to gain access. Once logged in, get an instant play by clicking the free spin button to start a game session.

  3. balloon игра balloon игра Ballon — идеальный выбор для азартных РёРіСЂРѕРєРѕРІ.

  4. Игровые автоматы делают вечер незабываемым.: balloon казино – balloon казино демо

  5. Казино предлагает отличные условия для РёРіСЂС‹.: balloon казино – balloon казино демо

  6. Играйте РЅР° деньги Рё получайте удовольствиe.: balloon казино – balloon казино

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *