Umunyarwanda w’igitsina “gabo” bwana Turahirwa Moses nyiri nzu y’imideli yitwa Moshions uzwiho kuba mu cyiciro cy’ “abagabo” baryamana n’abandi bagabo cyangwa “abatinganyi” mu kinyarwanda gikakaye aratangaza ko atakiri “umugabo” ahubwo ko ari “umugore” ndetse ko yamaze no guhinduza ibyangombwa bye(irangamimerere rye) akitwa “igitsina gore” byemewe n’amategeko.
Ibyo yabitangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ye, agira ati:
“Finally officially Female on my ID,how fun.Thank you Kagame“
Ngenekereje mu kinyarwanda aragira ati
“Amaherezo mbaye igitsina gore mu buryo bwemewe n’amategeko mu byangombwa ndangamuntu byanjye,ndanezerewe cyane. Urakoze Kagame”.
Icyo ntamenye ni impamvu yashimiye Kagame,kandi sinamenye uwo Kagame yashimiye uwo ari we kuko yavuze izina rimwe gusa. Ese mama,yaba ari umukozi wo mu kigo gishinzwe indangamuntu wamufashije kubigeraho witwa Kagame? Yaba se ari umukozi wo mu rwego rushinzwe abanjira n’abasohoka wabimushyiriye mu rupapuro rwe rw’inzira(passport)? Yaba se ari Paul Kagame perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashimiraga ko yamufashije wenda atanga amabwiriza yo kumukorera ibyo yifuza mu nzego bireba? Niwe wenyine wasubiza ibi bibazo.
Ku muntu ushaka gusobanukirwa n’iyi myifatire,umuco cyangwa ico (uko wabyita kose) byo kwiyumva mu kindi gitsina kandi ufite ikinyuranye n’icyo wiyumvamo,wareba ingingo mperutse kwandika mbisobanura ukanze hano ifite umutwe uvuga ngo LGBT, cyangwa LGBTQIA+ cyangwa se nanone 2ELGBTQQIA+: Bisobanura iki?Ndabigusobanurira.
Nanone ku bihereranye n’uko twafata aba bantu mu muryango mugari ,wasoma ingingo mperutse kwandika ukanze hano ,ifite umutwe uvuga ngo ESE KWANGA “UBUTINGANYI” BISOBANURA KWANGA “ABATINGANYI”, KUBATOTEZA CYANGWA KUBICA?
MOSES TURAHIRWA a.k.a Moshions (umu LGBTQ wo mu RWANDA) yatangaje ko yamaze guhinduza igitsina(gender) mu byangombwa bye bimuranga.
Ntacyo narenzaho,ni ahanyu gutanga ibitekerezo.
Iyi si,
Mugire ibihe byiza,
Nitwa HAKIZIMANA Maurice
Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram
My family all the time say that I am killing my time
here at net, but I know I am getting knowledge all the time by reading
thes nice content.