Mayotte,intara y’Ubufaransa iherereye mu nyanja y’Ubuhinde: guhiga no gusenya utuzu tw’abimukira badafite ibyangombwa byo kuhaba (opération « Wuambushu ») birakomeje

Hakizimana Maurice

Abapolisi,Abajandarume basaga 1800 yewe ndetse n’Abasirikare bategetswe na Leta ya Paris guhiga bukware inzu ku yindi abimukira bakomoka mu gihugu cya Komore bigabije ubutaka bw’Ubufaransa bakabwubakaho utuzu tw’amabati dusa nabi cyane(bidonville) tukamiramiza ikirwa cyose cya Mayotte.Bategetswe kandi gusenya utwo tuzu twose no gusubiza muri Komore abo bimukira bose batagira ibyangombwa.

Icyo gikorwa kiswe « Wuambushu » («bisobanura  «gusubirana ibyawe » mu rurimi rw’ikimawore/ shimaoré), kizakorwa muri komini zose (zisaga 10) zo muri iyo ntara y’Ubufaransa (département français) ya 101.

Ni igikorwa Minisitire w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Intara zose z’Ubufaransa zinyanyagiye hirya no hino mu isi  bwana Gérald Darmanin,yarahiriye gukora agatunganya iki kirwa yirukana abimukira bose bakomoka muri Comores bahaje rwihishwa bakahaba batabyemerewe,kandi asenya utuzu tw’amabati(ama banga) duteje akaga kandi twafashe ubutaka bunini cyane bw’ikirwa.Amakuru mfite ni uko byagombaga gutangira tariki ya 21 mata, bakaba bararindiriye ko igisibo cya Ramadan kivamo (Mayotte ni ikirwa kiganjemo hafi 100% abayoboke b’idini ya Islam). 

Gusenya utwo tuzu ubu biri gukorwa,ama hotels yose yamaze kuzura abantu badafite aho kuba bikinze nyuma yo gusabwa hakiri kare cyane kwisohoramo no kuza gucumbikirwa mu bigo byo gutegererezamo ubwato buzabasubiza iwabo abenshi bakinangira.

Mayotte,Paradizo mu isi

Ikarita y’ikirwa cya Mayotte,Intara y’Ubufaransa,rwagati mu nyanja y’Abahinde

Dzaoudzi, Petite-Terre, Mayotte: Indian Ocean waterfront houses built on the ‘Rocher’, the Rock – photo by M.Torres

Mayotte, ni ho hantu haje kuba habi kurusha ahandi hose mu ntara z’Ubufaransa ahanini bitewe n’uko nta bikorwa by’iterambere birahagwira hamwe n’abimukira bakabije kubaha benshi. Mu baturage 350.000 bahatuye 1/2 cyabo ni abimukira.

Mayotte ntikiri paradizo ku isi nk’uko byahoze kuko ni ikirwa kigenda kiba kibi ngo kubera ko abanye Komore bacyizambije,ndetse ngo gisa n’ikiri mu ntambara ya bucece isa n’iy’iterabwoba aho abapolisi n’abajandarume baterwa amabuye, abana batinya kujya ku ishuri kubera ubwoba bwo guhohoterwa n’urubyiruko rwavuye muri Komore (bita ama délinquants) ruteza umutekano muke abantu bose. Meya wa Komini y’umugi wa Mamoudzou we ntatinya kubyita “Iterabwoba ryeruye”.

Imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ,abimukira n’impunzi ya Mayotte ntiyemeranya n’imbaraga z’umurengera icyo gikorwa kiri gukoranwa

Icyo gikorwa cyiswe opération « Wuambushu » cyateje impagarara mu Bafaransa baharanira uburenganzira bw’abimukira n’impunzi. Umuryango(association) witwa Cimade,ushinzwe korohereza abimukira n’impunzi hamwe na LDH(la Ligue des droits de l’homme) umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu aho Mayotte, yamagana imbaraga zikabije kuba nyinshi ziri gukoreshwa bigashyira« uburenganzira bw’ikiremwa muntu kiri gushushubikanwa » mu kaga.Iyo miryango ihangayikishijwe cyane cyane n’abana bato bari kubigenderamo.

No hakurya muri Komore abategetsi baho basabye Leta y’Ubufaransa guhagarika icyo gikorwa, bemeza ko ikirwa cya Mayotte, cyabaye intara ya 101e y’Ubufaransa kuva mu mwaka wa 2011,ari ikirwa cya Komore ko abanye Komore bagomba kugituraho Abafaransa babishaka batabishaka.

Abaturage ba Mayotte bo ariko bari kwiruhutsa ndetse basaba Leta kwica amatwi igakora akazi kayo ko gusubiza ikirwa cyabo ku murongo,bavuga ko  barushye kubera ihohoterwa n’ibikorwa by’abana b’ibirara bidasiba kwiyongera bitewe n’abo bimukira bava muri Komore.

Vuba aha abategetsi ba Mayotte basohoye itangazo riburira abaturage gusohoka no kwidegembya hanze nijoro kandi ibaburira kwinjira muri za karitsiye ziteye akaga,muri za bidonvilles z’abimukira bafatwa nk’abanyarugomo.

Ngayo ng’uko uko bihagaze ubu mu kirwa cya Mayotte,Deparitoma ya 101 y’Ubufaransa,iherereye muri Afurika,mu nyanja y’Abahinde.Nabajije abanyarwanda n’Abarundi bahaba bambwira ko bo batarebwa n’icyo gikorwa kuko bo,si abanyarugomo kandi bahaba byemewe n’amategeko agenga abimukira cyangwa impunzi.

Nitwa Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

565 thoughts on “Mayotte,intara y’Ubufaransa iherereye mu nyanja y’Ubuhinde: guhiga no gusenya utuzu tw’abimukira badafite ibyangombwa byo kuhaba (opération « Wuambushu ») birakomeje