Uburusiya na Ukraine: hari indege z’intambara n’iz’ubutasi eshatu z’Uburusiya zavogereye ikirere cy’Ubudage zihita zifatwa

HAKIZIMANA Maurice

Amakuru yiriwe ni uko hari indege eshatu z’Uburusiya zagiye kureba niba koko ingabo z’Ubudage na OTAN ziri maso, ni uko zihita zifatwa.Igisirikare cy’Ubudage n’icy’Ubwongereza nibyo byari ku irondo mu kirere mpuzamahanga kiri hejuru ya Baltique mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantike.

Inyanja nto ya Baltique izengurutswe n’ibihugu byo muri wa muryango wa Otan cyangwa Nato ari byo Danimarike, Esitoniya, Finilande, Ubudage, Lativiya, Lituwaniya, Polonye, na Suwede hamwe n’igihugu cy’Uburusiya cyo gihanganye na Otan.(Reba ikarita)

Igisirikare cya Noruveji cyari cyavuze kuva ejo hashize ko cyabonye indege z’Uburusiya mu kirere cyo hejuru y’inyanja ya Barenti mu burasirazuba bwa Finilande. Indege zamaze gufatwa basanze nta byuma by’itumanaho zari zifite,wenda ahari mu rwego rwo kwirinda ko amakuru bavugana yakururwa n’ibyuma by’izindi ngabo z’ibyo bihugu.

Ni incuro ya kabiri bibaye mu kwezi kumwe

Tariki ya 17  uku kwezi, igisirikare cy’Ubwongereza (Royal Air Force) hamwe n’icy’Ubudage (Luftwaffe) nabwo byari ku irondo mu kirere cya Otan byacakiye indege eshatu z’igisirikare cy’Uburusiya  hejuru y’iyi nyanja baltique « zirimo kototera ikirere cya Otan » ni uko icyo gihe bahitamo kutazifata ahubwo « barazishorera » bazikura mu kirere cyabo.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, igisirikare cy’Uburusiya nacyo cyafatiye mu cyuho drone ya Leta zunze ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa Reaper MQ-9 iri mu butasi hejuru y’inyanja yirabura(Mer Noire), ariko bwahakanye ko bwayikozeho n’ubwo Amerika yabushinje kuyigonga igasenyuka. Icyo gihe havutse amahane akomeye yamaze igihe gito hagati ya Washington na Moscou.

Intambara ihuza Uburusiya na Ukraine irakomeje,intambara mu by’ukuri ihuza isi yose n’ubwo abayobozi b’iyi si bataratangaza intambara ya gatatu y’isi yose,ariko isi yose ibihugu byose byategetswe kugira aho bibogamira kuri iyi ntambara,hagati y’ ibihande bibiri bisa nk’ibirimo kurwanira umwanya wo kuba ubutegetsi bw’igihangange bugomba kuyobora isi (puisssance mondiale) ari byo Ubwongereza na Amerika(n’ababushyigikiye barimo Uburayi) ku ruhande rumwe hamwe n’Uburusiya n’Ubushinwa (n’ababushyigikiye harimo Irani,Koreya ya Ruguru na Bresil) ku rundi ruhande hanyuma ibihugu bisigaye bigakurikira (suiveurs) ibyo bice (blocs) byombi. Uwo mwanya ufitwe kuva nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose n‘igihande cy’ubwongereza na Amerika. Uburusiya n’Ubushinwa birototera uwo mwanya,kandi bisa nk’ibyaramamaje kwambura ijambo n’ingufu icyi gice cya mbere.

Indege z’intambara n’iz’ubutasi eshatu z’Uburusiya zavogereye ikirere cy’Ubudage zihita zifatwa

Ejo Uburusiya bwohereje Missile ku nzu ndangamuco (centre culturel) ya Ukraine iri mu mugi wa Kupiasnk, icyo gitero kica abantu babiri gikomereta 10 ako kanya. Ukraine yavuze ko kuri icyo gitero,izihorera bidatinze. Iyi ntambara yafashe igihe kinini ku buryo butari bwitezwe na benshi,nta we uzi igihe izarangirira n’uku izarangira kugeza ubu. Tubiteze amaso!

Bibiliya yera iti

1 Yohana 5: 19.Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi.

Mugire ibihe byiza,

Nitwa HAKIZIMANA Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

425 thoughts on “Uburusiya na Ukraine: hari indege z’intambara n’iz’ubutasi eshatu z’Uburusiya zavogereye ikirere cy’Ubudage zihita zifatwa

  1. Игровые автоматы делают вечер незабываемым.: balloon игра – balloon игра на деньги

  2. balloon казино играть balloon game Автоматы Ballon поднимают настроение каждому.

  3. Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.: balloon game – balloon game

  4. Азартные РёРіСЂС‹ РїСЂРёРЅРѕСЃСЏС‚ радость Рё азарт.: balloon game – balloon казино демо

  5. balloon казино играть balloon игра Игра РЅР° деньги — это ваше развлечение.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *