Hakizimana Maurice
IYI NKURU NYIBAGEJEJEHO UKO YANGEZEHO,SINIRIRWA MVUGA UMWIRONDORO WA NYIRAWO WUZUYE:YITWA MAUREEN AFITE IMYAKA 30. NKENEYE IGITEKEREZO CYAWE KANDI KIRAMUGERAHO.
Mu myaka cyenda ishize…….
Mu myaka icyenda ishize yanteye inda,bwari ubwa mbere nkinishije gukubagana,twarakundanaga,ariko twaje kubana tutarabiteguye.
Nari umukobwa w’umushomeri,nta mafaranga ninjizaga.We yari umucuruzi.Data yarababaye cyane,ariko adusaba ko dukwakwanya tugashakana umuryango wacu utaraseba. Umuhungu yarabyemeye,ariko ararahira arirenga ko atazigera asezerana nanjye mu mategeko.Yemeye ibindi byose uretse ibyo kujya mu murenge (mu rukiko).Nta mpamvu yatanze.Na n’ubu ntazo nzi.
Ababyeyi banjye baramwinginze,nararize ndaboroga ndamwinginga ngo dusezerane mu mategeko,ariko aranga afunga umutwe.
Byabaye ngombwa ko twinjirira umuryango we,ababyeyi be na bashiki be, ariko nabo batubereye abana babi, baradusubije ngo “arakuze bihagije ku buryo yakwifatira umwanzuro”! .Huuumm….
Gusezerana mu idini ryacu nabyo ntibyari gushoboka kuko ho,utarasezeranye mu mategeko ya Leta, ntibashobora kugusezeranya. Nta n’inyinya.Ubwo rero,twarasebye turarira turihanagura.
Twakoze imihango isanzwe gusa,arasaba arakwa duhita tubana. Niba hari ikintu cyashegeshe umuryango wanjye,cyane cyane data,umugabo wiyubashye kandi wandeze neza cyane,ni iki kintu. Yifuzaga kuzankorera ibirori bimuhesha ishema.Naramuhemukiye cyane. Uyu mugabo wanjye nawe yarahemutse bitavugwa.
Numvaga nareka gushakana nawe,ariko byari kuba igisebo kidasanzwe kubyarira mu rugo! Naramushatse nyine nta kundi. Data yageze aho arampumuriza ambwira ko azakora uko ashoboye kose nkabaho neza, ko ntagomba kwiheba.
Inda ntitinda,naje kubyara umwana wa mbere,data aramfasha cyane,nyuma anshakira akazi keza cyane ko gukora mu kigo cy’imali mpuzamahanga,ubuzima burahindukla cyane,cyane ariko. Mpembwa neza cyane, nshobora kwibeshaho,guteganyiriza igihe kizaza,no kubaho nishimye.Sinkiri wa mugore utega amaboko umugabo.
N’ubwo nemeye gushakana n’uyu mugabo,ariko sinigeze mubabarira mu mutima wanjye ukuntu yanze kungira umugore we byemewe n’amategeko, ngo ntiyanyihambiraho, tubana buraya. Sinigeze mubababarira agahinda n’igisebo yateye umuryango wanjye. Ubu rero nanjye nta kintu na kimwe nkora mu izina ry’uyu mugabo,nta na kimwe. Afite ibye nkagira ibyanjye.
Twarabanye,tubyarana abandi bana,ubu dufitanye batatu. Abana ntajya abiyandikishaho,bose bitwa “abana b’umugore”, bari mu irangamimerere yanjye gusa. Nta kibazo rwose,nanjye za konti zanjye za banki,amazu nubatse,imitungo yose maze kugeraho,byose nabyanditse mu izina ryanjye no mu mazina y’abana banjye.Ngize n’icyo mba,nta n’igiceri iki cy’ijana yakura mu byanjye. None se siwe wabiteye?
Dore rero aho ikibazo kiri: mu kwezi gushize ikigo cy’imali mpuzamahanga nkorera cyansabye kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika,muri Leta ya Texas, kandi bazandihira byose: inzu,fagitire zose, amashuri y’abana,ndetse bimure n’urugo rwanjye rwose. Nzahakorera imyaka icumi ishobora kongerwa ikaba makumyabiri. Umushahara uzikuba kane kandi n’uwo nari mfite ndawushima cyane.
Bwa bucuruzi bw’uyu mugabo bwarakendereye,arimo guhomba,yiyemeje rero ngo kwimukana na njye muri Amerika. Are weee! Ntararenga n’Intara dutuyemo.
Ikibazo rero,namubwiye ko bidashoboka kwimukana nanjye kuko mu mategeko atari umugabo wanjye. Kugira ngo bikunde,ni uko twasezerana mu rukiko (ku Murenge) kandi mfite amezi abiri gusa yo kwitegura. Yahiye mushyotori,yagiye ku Murenge kwiyandikisha mu bashaka gusezerana muri iyi minsi 21.
Igihe kirageze rero ko mwibutsa ibyo yankorerye mu myaka icyenda ishize:naraye mubwiye ngo “No, sinzasezerana nawe,tuzabana gutyo gusa uko wabihisemo mu myaka icyenda ishize”. Data nawe yashyigikiye umwanzuro wanjye,ndetse arambwira ngo “erega n’ubundi ndakwanze ntivamo ndagukunze“! Ninibeshya nkemera gusezerana nawe mu rukiko, nzaba nongeye gutera agahinda data. Oya,nabyanze rwose. Ubu nkwandikira ibi, nawe ari kurira nk’uruhinja,mbese uko nariraga mu myaka icyenda ishize. Akunda Amerika kurusha uko ankunda. Abagabo muri abana babi.
Ubu yankwije hose ngo ndi umugore mubi, sindi indahemuka,simukunda, ngo ndi gushaka gutera agahinda umuryango we, ngo ndirata, bla bla bla.
Umuryango we (se,nyina,na bashiki be ) bari kunshiraho urutoto bampamagara buri kanya ngo rwose baradufasha dusezerane mu mategeko, ndetse bagerageje no kubyumvisha ababyeyi banjye,ariko nakunze igisubizo ababyeyi banjye babahaye, babasubiriyemo igisubizo nabo baduhaye mu myaka icyenda ishize: “ni mukuru bihagije,yifatira umwanzuro”.
Uko iminsi igenda ishira,ndi gufunga amavalisi jye n’abana banjye, bakomeza kunsaba barira baboroga ngo nemere gusezerana nawe mu rukiko, ariko nanjye nsubiza kwa kundi nyine ko mu myaka icyenda ishize nti oya.
Nafashe umwanzuro, nanjye nafunze umutwe: tuzakomeza tubane uko yabyiyemeje mu myaka icyenda ishize,icyatumye yanga ko dusezerana icyo gihe ntacyo yambwiye kugeza ubu. Mu irangamimerere yanjye ndi “a single mother” (umukobwa wabyaye atagira umugabo kandi mufite)! Abagabo muri abana babi.
None se murumva ari nde muhemu hagati yacu twembi? Muducire urubanza muraramye.
IYI NKURU NYIBAGEJEJEHO UKO YANGEZEHO,SINIRIRWA MVUGA UMWIRONDORO WA NYIRAWO WUZUYE:YITWA MAUREEN AFITE IMYAKA 30. NKENEYE IGITEKEREZO CYAWE KANDI KIRAMUGERAHO.
Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram
Izindi ngingo nanditse zirebana n’urukundo n’urushako (kanda hano uzisome):
BAKOBWA:KUGUMIRWA BITERWA N’IKI? ESE NI NGOMBWA GUSHAKA KUGIRA NGO TWISHIME? MWIGIRE HINO MBABWIRE!
Ese gukora ibirori by’ubukwe bihambaye bikagusigamo amadeni birakwiriye?
“TANDUKANA N’UMUKUNZI WAWE UTAMWANDAGAJE” MUTANE GISIRIMU !Profeseri Hakizimana Maurice
“ISHYINGIRANWA (MARRIAGE)NI IKIGEGA CYUZUYE UMUNEZERO”-Nibyo? Sibyo? Profeseri Hakizimana Maurice
UKO WAMENYA ITANDUKANIRO HAGATI Y’URUKUNDO NYARWO (AMOUR) N’URUKUNDO RW’AGAHARARO (BÉGUIN)!!
Uwo wanzuro nta muntu wawukurenganyiriza, madam! Uwo mugabo ntakunze wowe, akunze icyo uri!
Akebo kajya iwa mugarura ariko niba umukunda Koko wamwemerera mugasezerana
Gusa rero nakongeraho ko ndakwanze itavamo ndagukunze pee
Ikosa ntirikosorwa n’irindi kosa!!!
Mubabarire.
None reka nkwibarize:
Uramukunda?
Uramutse utamukunda se waba waremereye icyi kubana nawe?
Wemeye kubana nawe Kugirango uzihorere?
Ubwo n’ababyeyi bawe n’iyo nama bakugiriye yo kumusiga nawe urabyemera?
Kuki batakubujije kumushaka mbere se ngo ahubwo uzategereze uzashake uwo ukunda?
Abana mwabyaranye se bo urabakunda?
None ni gute wakunda abana ukanga se mwababyaranye?
N’ubuhe busobanuro wazaha abana bawe bamaze kumenya ubwenge ko wabuze Imbabazi zo kubabarira papa wa bo ugufata icyemezo Cyo kumuta?
Uburere se wazabaha neo bwaba ari burere cyi?
N’ubwo mutasezeranye ariko mwari mubanye,ntiyigeze aguta,none wowe ubonye ubushobozi,ubucuruzi bwe buri gucumbagira uhita ufata umwanzuro uwo kumuta!!!!
Uramutse ufashe icyemezo Cyo gutandukana nawe kubw’iyo mpamvu,nyuma y’igihe wazicuza!
Wazabura amahoro y’umutima!!!
Wamwumvis nabi ngira ngo.Nta gahunda yo GUTANDUKANA.Bazakomeze babane uko umugabo yabyiyemeje.Ubwo bazajya basurana nk’incuti kuko n’ubundi ntibanditswe nk’umugabo n’umugore we!Arakuze bihagije,yishakire visa amusangeyo.
Ntazakore ikosa ryo kwemera ko basezerana. Ikintu cyatumye umugabo yanga amasezerano ntaho cyagiye. Ashobora no kwemera amasezerano agahita atangira kumujujubya. Uwo mugabo arikunda nta rukundo agira.
uwo mugabo yarahemutse pe ubanze utekereza keshi kubwanjye icyemezo wafashe nicyo
Ni dossier itoroshye pe, gusa gusezerana kubera impanvu si ngombwa ubundi abantu basezerana kubera bakundana kandi babyumva kimwe.
We rero yanze kumwibaburiraho,yanga kwiyandikishaho abana be,none AMERIKA iraje,ati tujye ku Murenge.Ni ugusezerana na VISA .
Sibyiza kugira uko undi akugiriye emera musezerane. Bityo nyuma azigaya abone ko ibyo yakoze ari amakosa
Impressive posts! My blog Webemail24 about Search Engine Optimization also has a lot of exclusive content I created myself, I am sure you won’t leave empty-handed if you drop by my page.
Your posts in this blog really shine! Glad to gain some new insights, which I happen to also cover on my page. Feel free to visit my webpage Seoranko about Door and Window Services and any tip from you will be much apreciated.
Thank you for your post. I really enjoyed reading it, especially because it addressed my issue. It helped me a lot and I hope it will also help others.