
Hakizimana Maurice
Ubu ndi mu mugi wa Accra,umurwa mukuru wa GANA!Nabonyeyo byinshi ariko ndashaka kubabwira ikintu gitangaje ariko cyansigiye isomo rikomeye mu buzima: amasanduku bashyinguramo ababo babavuyemo-amasanduku adasanzwe!!Ibyo banabisangiye na TOGO, igihugu bahuje byose hafi %. Uti “kagire inkuru”! Inkuru? Dore uko nabisanze:
Mu rurimi rwabo ayo masanduku(cercueils/coffins) bayita “abebuu adekai”(“isanduku isiga umugani”, ngenekereje mu kinyarwanda)! Abavuga icyongereza bayita “fantasy coffins”(isanduku itangaje)!
Ayo masanduku ateye ate?
Ni amasanduku bakorera umuryango w’uwapfuye bitewe n’icyo yakoraga, umwuga we, imico ye,icyo yari azwiho na benshi-muri make-umugani asize!!
Iyo yari umurobyi: isanduku y’ifi/kamongo
Iyo yari umupilote: isanduku y’indege
Iyo yari umusare: isanduku y’ubwato
Iyo wacuruzaga coca cola:isanduku y’icupa rya coca cola
Iyo wari umwanditsi w’ibitabo:isanduku y’igitabo kimwe mu byo wanditse
Iyo wari umwarimu/intiti: isanduku y’ikaramu
Iyo wari umudozi w’inkweto cyangwa warazicuruzaga: isanduku y’urukweto
Iyo wari umushoferi: isanduku y’imodoka
Iyo wari muganga: isanduku y’urushinge
Iyo wakoraga mu mashanyarazi: isanduku y’itara(ampoule)
Iyo wari intwari: isanduku y’intare
Iyo wari umubwirizabutumwa bwiza: isanduku ya Bibiliya
Iyo wororaga: isanduku y’icyo wororaga (urugero:isanduku y’imbata,y’inkoko,y’inka,….)
Iyo wari umuhinzi: isanduku y’icyo wahingaga (urugero:isanduku y’urusenda, y’ikirayi, y’igihaza,….)
Iyo wari indaya:byo biteye isoni(reba amafoto urabimenya)!


















Aya masanduku ntaba ahari agutegereje: iyo uzi ko uzapfa vuba,utanga komande hakiri kare[ariko ntibemera kugukorera idahuje n’ibyo uzwiho].
Iyo uyishaka uwawe yamaze gupfa,bigufata iminsi wenda nk’itatu cyangwa irenzeho kugira ngo bagukorere isanduku y’inzozi z’uwawe, isanduku itangaje, “isanduku isiga umugani”!!
Ni angahe?
Zihenda zikurikije ibyo zikozemo,ishusho yazo, cyangwa aho bazayikugereza! Ibyo ari byo byose,nta yajya munsi ya $3,000 kugeza kuri $9,000.[hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni icyenda] ku masanduku y’insirimu!
Iza make cyane na zo zitangiye kuboneka,za rubanda rugufi,zikozwe mu giti cyoroheje Mbese buri wese uko yifite!!
Abari muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari icyicaro cy’aba ba rwiyemezamirimo i Chicago. Abari i burayi,hari ibiro byabo i Londres n’i Paris!
Isomo byansigiye:
Nzasiga nkuru ki imusozi? Ndamutse nciyeho ejo,mwampitiramo iyihe “sanduku isiga umugani”?
Ibihe byiza mwese,
Je vous love vous all

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram
Izindi ngingo nanditse zivuga ku mico y’ahandi (kanda ho uzisome):
UMUNARA WA EIFFEL(TOUR EIFFEL) WABYAYE AGAKOBWA KITWA EIFFELA,UBU DUFITE IMINARA IBIRI(REBA AMAFOTO)
Muri Tibet: pomme yirabura,diyama y’umukara
Hari isomo nigiye mu bazungu,burya “n’uwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka”
Dore iyo bamwe bumvise ngo umuntu aba i Burayi no muri Amerika!! Ngibi ibihita biza mu mitwe yabo!!
Gineya Bisawu,aho umugore ariwe ugomba kwirambagiriza umugabo, byacamo akamurongora (marriage)!
[Mu mafoto]: Gushaka abagore benshi (polygamie) biri kugaruka mu isi byihuta!
ESE KWANGA “UBUTINGANYI” BISOBANURA KWANGA “ABATINGANYI”, KUBATOTEZA CYANGWA KUBICA?