“Si ngombwa rwose ko mpangayikishwa cyane n’ubu bushotoranyi bwawe butagize icyo buvuze,kuko n’ubundi,urugendo rwanjye na we ni rugufi cyane,ndaviramo ku cyapa gikurikiraho”
Ayo magambo apimye neza yahungabanyije nyamugore cyane ku buryo yari hafi gupfukama amusaba imbabazi,yaramwinginze ngo amubabarire;kandi iyi nkuru ni we ubwe waje kuyibara,avuga ukuntu aya magambo make ariko ya zahabu yamukorogoshoye kugera mu misokoro.
Amasomo twakuramo ni menshi cyane: buri wese muri twe yagombye kumva ko igihe dufite muri iyi si ari kigufi cyane,ubuzima ubwabwo ni bugufi ku buryo tutagombye kumara igihe kinini duhangayikishijwe n’uburofa butaduhaye agaciro,ishyali,kumara ibyumweru n’ibyumweru twibyimbishije, tubabaye, duhekenya amenyo,turwaye inzika,tunungunitse,dushaririye,hamwe n’indi myifatire ibishya ubuzima,idutwara igihe n’imbaraga zacu twagombye gukoresha twishimira kandi turya ubuzima.
Hari uwakubabaje cyane? Tuza.Urugendo rwawe na we ni rugufi cyane. Hari umuntu wagutengushye, ukurushya, wakugambaniye,waguhahamuye? Wihangayika: urugendo rwawe nawe ni rugufi cyane. Hari uwagututse akagutukuza nta n’impamvu ? Tuza. Byirengagize,urugendo rwawe nawe ni rugufi cyane. Hari uwakubwiye amagambo yicana nk’inkota? Tuza. Ndetse niba ubishoboye mubabarire mu mutima wawe,nibigukundira unamushyire mu isengesho, umukunde nta mpamvu.
Uru rugendo ni rugufi.
Uko ibibazo byacu byaba bingana kose,uko abandi bene wacu cyangwa rubanda baba badufata kose, ntidushobora kubahindura,ariko twe dushobora guhindura uko twakira ubugome, ubutiriganya, n’ubushotoranyi bwabo: bifate nk’ibizamara igihe gito,kuko urugendo rwawe nabo ari rugufi.Ntawe uzi neza niba ejo azaba akiriho.Iyi “bisi” turimo twese,ubu buzima,iyi si,nta n’umwe uzi igihe azaviramo,ariko kuri buri cyapa bavamo hakinjira abandi. Ni ko bimeze. Wihangayika ,ngo urenze urugero, uguhungabanya wese azagira igihe cye,aceho, nawe kandi ni uko. Twese ni uko. Uru rugendo ni rugufi.
Nimureke turyoherwe n’ubuzima hamwe n’incuti zacu,umuryango na bene wacu. Hora ucyeye mu maso. Tuma abo muri kumwe bose bamwenyura,bubahe. Jya uba umuntu mwiza uko ushoboye kose,ugira ikinyabupfura mu byo uvuga no mu byo ukora. Horana umutima mwiza gusa gusa,kuko igitima kibi kibishya ubuzima. Erega,Uru rugendo ni rugufi. Abo muri kumwe ahantu hose nibacikwa bakakwendereza cyangwa bakabigira nkana,wiba igifura,witomboka,ifate,tuza tuza tuza …ntimuragumana igihe kirekire….. Urugendo rwacu nabo ni rugufi.
Ngibyo,nabateraga inkunga yo kwihanganirana no kudatomboka, kuko abaturushya muri uru rugendo ntituzagumana nabo iteka, urugendo rwacu nabo ni rugufi.Nibataviramo ku cyapa gikurikiyeho ni twe turavamo.
Je vous love you all
Hakizimana Maurice
Le professeur Hakizimana Maurice est un enseignant professionnel diplômé de l’Université catholique de Paris et des sciences humaines de l’Université de la Sorbonne et enseigne au second degré en France. Suivez-le sur Facebook,Twitter et Instagram
farmacie online sicure: farmacia online senza ricetta – farmacie online affidabili
farmacie online autorizzate elenco