NTUKISHIMIRE IBYAGO BY’ABANDI,UYU MUNSI NI WE,EJO NI WOWE,”RURIYE ABANDI RUTAKWIBAGIWE”

Hakizimana Maurice

Izo mbeba eshatu zifashe za kamera zishimiye inkuru y’iribwa ry’indi mbeba ngenzi yazo iriwe n’umwanzi w’imbeba zose zo ku isi-injangwe/ipusi. Ubu zigiye gutanguranwa gupostinga INKURU,ziyisubiremo ziyice umurya,ziseke cyaneeeee zinezerweeeee,ziryame zisinzire!

Nyamara,iyi njangwe/ipusi niyongera gusonza, izaza irye kamwe muri utu tunyamagambo, nuko ebyiri zisigaye zongere zibone inkuru, zipostinge,ziyihererekanye zibwira ko izariwe byari amakosa yazo, cyangwa se ubwenge buke bwazo,ko zagombaga gupfa n’ibindi….Kugeza igihe zose zizashirira hakabura ako kubara inkuru.

Harya ubu aka gatekerezo kanjye nkeneye kugasobanura?

Ni kangahe wagiye wumva umuvandimwe wawe/incuti yawe cyangwa mugenzi wawe yahuye n’ibyago, amakuba, n’akarengane,ni uko ukamucuranga ivumbi rigatumuka?

Waramuvuze,umwishima hejuru,utazi ko bucya bucyana ayandi,none ubu bimeze gute?Nawe wahuye n’ibibazo wenda biruta ibye!! Ese wasanze koko ibyamubayeho byari “amakosa ye”,”ubwenge buke”,….?

Ntukajye wishimira ibyago by’abandi.

Wowe nanjye kimwe nawe turi abantu.Uyu munsi ni we uhuye n’ikibazo, ibyago, akarengane ariko ejo sinzi uko njye bizangendekera! N’iyo waba muremure gute,ntiwareba ejo hawe!

Oya ntugakunde inkuru z’ibibazo abandi bahuye nabyo,ngo uzisubiremoooooo, usekeeee, wishimishishe.

✓Kuba urugo rwamunaniye,si uko wowe uri igitangaza,urwawe ntuzi ko ejo ruzaba rukomeye.

✓Kuba yirukanywe mu kazi /mu nshingano cyangwa agafungwa si uko ari umunyabyaha kukurusha! Ibyawe ntibiragerwaho!

✓Kuba arwaye akaba amerewe nabi si uko arya nabi cyangwa adakora sports gusa,kandi nawe uko waba wiyitaho kose,hari umunsi uzarwara umusimbure ku gitanda cye mu bitaro.Byitwa ubuzima!!

✓Kuba yakoze icyaha kikamenyekana bikamuzanira urubwa si uko wowe udakora ibyaha! Wenda Uzi kubihisha kure,ariko…..

Birasetsa kubona umunyabyaha umwe acira urubanza undi munyabyaha, kubera ko gusa batakoze ibyaha bimwe!!

Bibiliya kimwe mu bitabo nkunda igira iti :” URUKUNDO NTIRWISHIMIRA GUKIRANIRWA KW’ABANDI”–1 kor.13:6

None rero:

Jya ubabazwa n’ibyageze ku bandi,kandi ubabarane nabo mu mutima.Niwumva inkuru itari nziza ku muntu, ntukayikwirakwize! Uyu munsi ni we,ejo ni wowe! Wasanga anarengana,cyangwa ibyo wumvise atari na byo!!

Umwanzi w’imbeba ni umwe,kandi ikibaye ku mbeba imwe gishobora no kuba ku yindi.Sibyo?🎤🎤🎤

Mugire ibihe byiza,

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

470 thoughts on “NTUKISHIMIRE IBYAGO BY’ABANDI,UYU MUNSI NI WE,EJO NI WOWE,”RURIYE ABANDI RUTAKWIBAGIWE”

  1. Ndahusuhuje Prof.
    Ndabona utangije blog, Kandi nizeye ko tuzakomeza kwigiraho mu nyandiko zawe.
    Icyo nibajije: ese za nkuru zindi twasomye kuri Facebook uzongera uzandike hano?

    Akandi kantu (nibwira ko kagucitse):

    Ahanditse “Wowe nanjye kimwe nawe” numva byakabaye :”Wowe nanjye kimwe na we”.
    Ndagushyigikiye!

  2. Greetings! I know this is kinda off topic nevertheless I’d figured
    I’d ask. Would you be interested in exchanging links or maybe guest writing a blog post or vice-versa?
    My website goes over a lot of the same topics as yours and I think we could greatly benefit from each other.
    If you’re interested feel free to shoot me an e-mail. I look
    forward to hearing from you! Great blog by the
    way!

    my blog; vpn code 2024

  3. I seriously love your blog.. Great colors & theme.
    Did you develop this amazing site yourself? Please reply back as I’m planning to create
    my own personal website and want to learn where you got this from or what the theme
    is named. Appreciate it!

    Here is my webpage :: vpn special coupon

  4. Start by selecting a trusted online casino that hosts Evolution Gaming games. Register an account, make a deposit, navigate to the live casino section, and choose Monopoly Live. Adjust your bet size as per your comfort and spin the wheel to commence the game. See more: Best payout online casinos As you will quickly notice, our development teams have implemented a history of the latest draws on our Monopoly Live Wheel. We recommend using them as you would at a roulette to try to predict future games. If, for example, you notice that the Monopoly $10 Bill hasn’t landed in over 10 turns, you might consider directing your bet toward it. All losing streaks come to an end, and knowing how to spot them can be an excellent tip for winning at Monopoly Live Casino. Reading reliable sources like LiveCasinoMate can provide valuable insights into a casino’s reputation, game variety, and player experiences. Trustworthy reviews help you make an informed decision and choose a reputable platform.
    https://forums.auran.com/members/slotarcadesnear.1254330/#about
    No. In the movie 21, Ben Campbell (Jim Sturgess) impresses professor Micky Rosa (Kevin Spacey) by coming up with the idea of using strippers to cash out their MGM Grand chips. In the book, Micky is the one who comes up with the idea. In reality, it never happened at all. “We went to MIT, do you really think we would give strippers $1,000 and $5,000 chips? Who in their right mind would do that?” says Mike Aponte, the basis for the Fisher character (BlackJackInfo). One of the best parts of playing online is that the rules are always available at the table. If you are not sure you know everything about the game you want to play, click on the ‘info’ icon and read the rules. When all the players have placed their bets, the dealer gives one card face up to each player in rotation clockwise, and then one card face up to themselves. Another round of cards is then dealt face up to each player, but the dealer takes the second card face down. Thus, each player except the dealer receives two cards face up, and the dealer receives one card face up and one card face down. (In some games, played with only one deck, the players’ cards are dealt face down and they get to hold them. Today, however, virtually all Blackjack games feature the players’ cards dealt face up on the condition that no player may touch any cards.)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *