CISHA MAKE,SHYIRA IBIRENGE BYAWE KU BUTAKA,WIKWIREMEREZA.IGIHE CYAWE CYO GUCISHWA BUGUFI KIZAGERA.

Hakizimana Maurice

Reka tuganire ku NTARE! Ivukana amashagaga, ikabeshwaho n’inyama gusa, ikarya inyamaswa zindi uko ishatse, ikigira umwami w’ishyamba, igatontoma igahungabanya ishyamba, igatitiza hafi buri cyose kiririmo.

Ariko se amaherezo?

Nta rupfu rubi ndabona nk’urw’intare ishaje, itakigira amenyo(imikaka) itakibasha guhiga kandi itabasha no kurya ibyatsi habe no kwica isazi!!

Intare ishaje ntihiga,ntiyica ikintu icyo aricyo cyose,kandi ntiyabasha no kwirwanaho! Impyisi ziyishinga imikaka n’amajanja,zikayishishimura zikayirya yumva ikumva uko nayo yashishimuraga izindi nyamaswa yariye mu myaka yose yabayeho! Impyisi ziyirya yumva irora, nta mpuhwe!!

Ubuzima bw’intare ishaje bunyigisha byinshi! Wowe se?🎤🎤🎤🎤

¶Ubuzima ni bugufi!!

¶Ejo bundi twari abana,none turashaje!

¶Imbaraga zirashira.

¶Ubwiza bw’umusore w’ibigango n’inkumi imwe icaho bagakebuka bushira vuba.

¶Amatama n’amatako meza, amaso nk’ay’inyana byose biyoyoka vuba cyane…

¶Umubiri ubyara udahatse….

¶Ubutegetsi ntawe ubugumana iteka

¶Amapeti ya gisirikare n’amakare yacyo ntawe ubirambana

¶Kuvuga rikijyana (kuba Musemakweli) birashira ugasigara ucurangira abahetsi!

¶Ubwenge bwinshi no kudidibuza indimi z’amahanga bimara imyaka mike gusa bigasimbuzwa amazinda,no kubura uwo ubwira

¶Buri wese uriho ubu,uriho neza cyane,azagera ubwo azaba atakijyana mu “kazu ka Surwumwe” cyangwa ngo ahikure!

¶Amaherezo turapfa bakikuraho umwanda vuba vuba bakatwibuka iminsi mike gusa…

Umwanzuro:

Cisha make hakibona,jya uboneka usure abarwaye,wite ku bakeneye kukuvugisha, kandi ntiwishyire hejuru na mba! Jya wita cyane cyane ku bakiri bato, wenda bazakwibuka ugeze aho iyi ntare igeze!!

Impyisi(bantu) ntizizagushishimure wumva kubera ko ugifite ubutware n’ingufu washishimuraga abandi!

Dutware ubuzima neza kandi tubwitwaremo neza!

Ibihe byiza,

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

35 thoughts on “CISHA MAKE,SHYIRA IBIRENGE BYAWE KU BUTAKA,WIKWIREMEREZA.IGIHE CYAWE CYO GUCISHWA BUGUFI KIZAGERA.

  1. I was very happy to uncover this web site. I need to to thank you for your time due to this wonderful read!! I definitely really liked every little bit of it and i also have you book-marked to look at new things on your blog.

  2. Fantastic post but I was wanting to know if you could write a litte more on this topic? I’d be very thankful if you could elaborate a little bit further. Thank you!

  3. Hello! This is kind of off topic but I need some advice from an established blog. Is it very hard to set up your own blog? I’m not very techincal but I can figure things out pretty fast. I’m thinking about setting up my own but I’m not sure where to start. Do you have any points or suggestions? Appreciate it

  4. You actually make it seem so easy with your presentation but I find this topic to be actually something which I think I would never understand. It seems too complex and very broad for me. I’m looking forward for your next post, I will try to get the hang of it!

  5. |Tato stránka má rozhodně všechny informace, které jsem o tomto tématu chtěl a nevěděl jsem, koho se zeptat.|Dobrý den! Tohle je můj 1. komentář tady, takže jsem chtěl jen dát rychlý

  6. det. Denne side har bestemt alle de oplysninger, jeg ønskede om dette emne, og vidste ikke, hvem jeg skulle spørge. Dette er min 1. kommentar her, så jeg ville bare give en hurtig

  7. The other day, while I was at work, my cousin stolemy iphone and tested to see if it can survive a 40 foot drop, justso she can be a youtube sensation. My iPad is now broken andshe has 83 views. I know this is entirely off topic but Ihad to share it with someone!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *