Imodoka y’umwami uganje Charles III yitwa Aston Martin ntinywa lisansi,yinywera divayi ikirira foromaje! Wasanga utari ubizi? Ndabigusobanurira!

Hakizimana Maurice

Yitwa Aston Martin,ni imodoka ya King Charles III, kuva akiri igikomangoma (Prince),iyi modoka ntitwarwa na lisansi(igitoro) ibonetse yose nk’izi zacu twese,ahubwo yo inywa bioéthanol, ingufu zikorwa mu muvinyo (divayi) no muri foromaje.

Kuva akiri igikomangoma (prince) Charles yari yibitseho imodoka n’utumodoka byiza cyane, yarazwe na nyina umwamikazi Elizabeth II na Se igikomangoma Philip.Muri utwo tumodoka twose,harimo iyo akunda cyane, yo mu bwoko bwa Aston Martin.

Amaranye imyaka 50 iyitwa Aston Martin DB6 y’ubururu, yahawe ho impano ku munsi mukuru w’ivuka rye (anniversaire) ya 21,inywa gusa bioéthanol… iva muri vino/divayi/umuvinyo yera (vin blanc) na lactosérum ikomoka mu ikorwa rya foromaje.

Aston Martin DB6

Ibi niwe ubwe wabyitangarije.Uyu mubyeyi wa William na Harry yabwiye itangazamakuru ko we ubwe yahinduye moteri ya Aston Martin ye muri 2008 kugira ngo ave mu byo kwangiza umwuka duhumeka!

Yategetse ko yazajya asangira nayo,imodoka nayo ikanyweshwa bioéthanol, imvange ya vin blanc(divayi yera) na foromaje.

Iryo tegeko ryabanje kugora ba nyir’uruganda rw’imodoka za Aston baramubwiraa ngo:

¶ “Oh, bizaba ari ugusesagura! Bizitwa umurengwe,kandi bishobora kuyangiza! “ Maze arabasubiza ati:

“Eh bien,niba mutabishoboye,nimusubirane imodoka yanyu,ntayo nzatwara itanyweye ibyo nshaka”!!

Nuko bemera kuyihindura, none nabo ubu bemera ko iyo yanyweye kuri ka manyinya ako, aribwo ikora neza,ko ntacyangiritse, kandi ko ingufu zayo zikubye incuro nyinshi kuruta igihe yanywaga ibitoro(lisansi) bisanzwe!!Ikindi kandi, iyo igenda iba ihumura inzira yose!! «The Telegraph » 2018.

Iyo lisansi idasanzwe ikomoka kuri ka divayi se ni bwoko ki?

Yitwa bioéthanol, ubusanzwe yava no mu bihingwa bindi byifitemo amasukari karemano (saccharose)nk’ibisheke/ibikaju,na betterave cyangwa mu bihingwa byifitemo isukari yo mu bwoko bwa amidon (nk’ibigori,uburo,n’ingano).

Ibyo bisukari karemano biratarwa bigashya (fermentation) bigahindurwamo ingufu zinarusha peteroli/lisansi/Mazutu!

Umwami mushya uganje w’Ubwongereza rero,nta kabuza ntazareka gukomeza kugendera mu modokari/imiduga zitwarwa na ka manyinya gahiye neza,ka divayi/Vino/umuvinyo wera(vin blan) cyangwa ka foromaje!

Cyane rwose,erega hariho abagabo hakabaho n’abagabo!!

Gutwara imodoka yasomye kuri ka divayi,kanariye kuri ka foromaje,wow!

Abagira inkwi barya ibihiye! Mbega kurengwa imisoro ya ruband!!

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

512 thoughts on “Imodoka y’umwami uganje Charles III yitwa Aston Martin ntinywa lisansi,yinywera divayi ikirira foromaje! Wasanga utari ubizi? Ndabigusobanurira!

  1. Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.: balloon казино – balloon казино играть

  2. Баллон — это автомат для настоящих любителей.: balloon game – balloon игра на деньги

  3. balloon казино balloon game Казино — это место для больших выигрышей.

  4. Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.: balloon казино – balloon казино

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *