
Hakizimana Maurice
Izi mbuga nkoranyambaga(“social media”) zigaragaza ibyo umuntu atekereza! Facebook ubwayo ikubaza iteka ngo “What is in your mind”(Ni ibiki uri gutekereza ?)! Mbese zidusunikira kwandika,gupositinga ibyo dutekereza…..
Kuki se tugomba GUHITA dupositinga ibyo dutekereje? Dutekereza haut-parleurs se?(ntituri ibimashini,ntituri indangururamajwi z’ubwonko)! Tugomba kwitondera ibyo dusangiza abandi,tugatekereza kabiri gatatu mbere yo gusangiza abantu ibiciye mu mutwe wawe…. !

Hari abapositinga:
Bishakira udufaranga Google/n’izindi mbuga nkoranyambaga bitanga ku bantu bakurikirwa ari benshi kubera udutangazo(ads) ducaho: bene abo nta cyo badakora,ntibita ku izina ryabo,ni cash gusa baba bakeneye kandi koko….”haryoha inzara”!!
Hari amakonti menshi MEZA ku mbuga nkoranyambaga yigisha: guteka,gusuka, ubukanishi,gutwara ibinyabiziga, kuzigama, indimi z’amahanga, imyitwarire ikwiriye,siyansi, amateka,ibidukikije,ibyaremwe,utuntu n’utundi….
Hari amakonti menshi yandi ASHOBORA KUKWANGIZA avuga iby’impaka za politike, amashyaka,imitegekere y’ibihugu, uburwanashyaka,guhangana,na za propaganda z’ibihugu n’abo bahanganye…….Hari ibinyamakuru byigenga,cyangwa bihengamiye ku ngengabitekerezo(ideologies) zinyuranye….
Hari abantu ku giti cyabo bapostinga UBUROFA bw’uburyo bwose, ubwomanzi, uburaya[ibishenzi, porunogarafiya,uburaya bweruye,..] ubushizi bw’isoni, IBITUTSI nk’iby’abashumba,abogeza intambara nk’abogeza imipira, abapositinga imyidagaduro,imikino,….
Sinavuga ibicaho byose kuko ni byinshi(IBIBI N’IBYIZA)!

Uwavuga ko Imbuga nkoranyambaga ari IKIMOTERI rusange ntiyaba ari kure y’ukuri! IKIMOTERI twese duhuriramo buri wese ATORAGURAMO icyo ashaka!
Ababyeyi bazi ubwenge bima abana babo uburenganzira bwo gukoresha Imbuga nkoranyambaga ZOSE kubera iyo myanda yose baba bagomba guhura nayo,babishaka batabishaka kandi bakaba badafite ubushobozi bwo GUTORANYA(trier) muri icyo KIMOTERI rusange!
Abakuze natwe erega nta budahangarwa (immunity) dufite kuko akenshi turangazwa n’ibiduca mu maso tutanabishakaga! Ntujya ubibona se?
NONE HAKORWA IKI?
Ni aha buri wese gufata umwanzuro wo KUBA cyangwa KUTABA ku mbuga nkoranyambaga, no KUYUNGURURA ibyo abonaho, gushaka gusa ibyo yifuza kubona, KUBOROKA amakonti amugwa nabi,no kudafata IBICAHO byose nk’ihame!
Ubuzima ni bwiza ku buryo butagombye kwangizwa n’IBINTU BIRI KURE YAWE(virtual).
Ntukemere ko izi mbuga nkoranyambaga zikwangiza,ntukemere gushukwa n’ibitekerezo bikocamye bicaho,kandi niba unazijyaho,jya ureba ibyo ukeneye gusa aho KUZIZERERAHO ZOSE umeze nk’utazi aho ajya!
Kuba INZEREREZI yo ku mbuga nkoranyambaga byaguteza akaga nk’ubundi BUZEREREZI bwose bubaho!!
Soma n’ibi: Imbuga nkoranyambaga (zihuza abantu) zishobora no kuba Imbuga ntanyambaga(zitanya abantu)! Uti gute?. Kanda hano uyisome.II


Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram