Ihinduramyumvire: “gushaka” ntibisobanura “kubyara”, kandi kubyara si ukwiteganyiriza! Soma byinshi kurushaho!

Hakizimana Maurice

Dukomeze mu nyigisho mpinduramyumvire: hari indi myumvire twifitiye muri twe! Ugahura n’umu type/ishumi mwakuranye mudaherukanye,mu minota itatu gusa akaba akubajije amakuru yawe ya yandi y’ubuzima bwite!

Dore ikiganiro cya bene Kanyarwanda Ka Gakara ka Mama(Afurika) iyo bahuye:

¶Bite se? Wararongoye/wararongowe se ko mbona wambaye impeta? “Yego”!

¶Ryari se? “Muri 2015”.

¶Umaze kugira abana bangahe se?”Ndacyahuze,ntiturabipanga”!

¶Ni gute se umara imyaka 7 yose nta mwana? Ubwo si ubusambo?“Oya yewe,siko twabipanze jye n’uw’iwanjye,twihaye igihe”!

¶Nyamara umbwire ngushakire umuti? Wasanga rwararyamye(uruviri🧔🏾) ukaba wihagazeho,cyangwa ari ubugumba🧖,cyangwa barakuroze 😈!! “Huummmm,murakoze kumpangayikira,c’est gentil”!

¶Wowe se bite?”Jyewe ndi aho,narongoye/we muri 2014 umwaka umwe mbere yawe ariko mfite abana 5, abahungu 4 n’umukobwa 1,ndashaka akandi gakobwa 1 nibura ubundi nkaruhukira rimwe! Ba 6 cyangwa 7 ni abo!!”

¶Birakorohera se? “Wapi sha,inzara iranuma,abana mbajyana muri santeri nitirisiyoneri(centre nutritionnel/ikigo mbonezamirire ) kuko habayo igikoma cyiza babaha ntibarware “irungu”(ntashobora kuvuga “bwaki”)! Ahubwo se nzaguheho kamwe ukanderere ko ubwo nta mwana muriza ubwo mwebwe ibiryo bipfa ubusa?”

¶None se ko wambwiye ko ugikomeje kubyara? Urakomeje koko? “Ntabyara se? Nzabyara kugeza intanga zose zinshizemo,si Imana itanga urubyaro se? Ntiyavuze ngo “mubyare mwororoke mwuzure isi”? Izabarera! Erega burya shahu “aho umwaaga utari uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu” kandi umenye ko “ibihagije babiri bihaza batanu”! None se sha ko utansubije? Nzaguhe kamwe,cyangwa tubiri umfashe sha? Unakorere Imana!! Nzabazane ryari se?”]

Iki kiganiro singihimbye ni impamo!

Bene Gakara ka Afurika,namwe bene Kanyarwanda,reka mbabwire:

1.Icya mbere cyo,mureke twige ikinyabupfura, ubupfura, ubumuntu, ubusirimu! Ujya gushyira umuntu muri interogatwari(interrogatoire) ushinzwe iki? Uri OPJ,uri IPJ,uri umu RIB, ushinzwe iperereza rya gisivile, uri dogiteri,mu by’ukuri,iyi mico mibi tuyikomora he? Tujye tubazanya amakuru,dusangire,twirinde kwinjira mu buzima bwite(vie privée/private life),kuko burya ubuzima bwite ni bulefu! Ntuzi indwara ze,ntuzi imiti afata,ntuzi ibibazo yahuye nabyo,ntuzi niba yarakuyemo inda(birababaza), ntuzi niba….kandi niba….!!

2.Kurongora/kurongorwa (gushyingirwa) ntibisobanura kubyara! Ubu muri iki gihe, abashakana bavugana bakirambagizanya niba bifuza kubyara cyangwa kwiberaho mu buzima bwa babiri(“couple”)gusa,niba bazahita babyara,cyangwa niba bazabanza kwiga no gushaka akazi,niba bazabanza kubaka, niba bazabyara nyuma y’imyaka 2, 5 se cyangwa 10,ndetse n’umubare w’abana BATEGANYA kuzabyara!! (Mvuze “bateganya” kuko nta wamenya),n’ibindi….si nka kera!

Ubwo busirimu rero,bunafasha abashakanye🧔🏾💃 kubanza kubaka urukundo rwabo💝🔥,urugo rwabo,kwihanganirana,kumenyerana, n’ibindi.

None ko mbona nta ngo zikimara kabiri,ubwo muri ako “kabiri” ukaba ubyayemo kane,kandi mu nduru, abo bana bagiye gukura ari “abarakare” nibavamo abategetsi bazadutegeka tuzabakira?🏃🏃🏃 Mujye mwibuka ko abadukandamiza batuvukamo……(Kari agaciyemo…dukomeze iby’imibereho myiza)

Njya mbona ukuntu umuntu akora umushinga wo korora ingurube,inkwavu cyangwa inka z’inzungu akabanza akitegura koko! Babyita “poroje”(project)! Akubaka aho zizaryama, ubwatsi zizarya, umunyu zizarigata,yewe ndetse n’umuganga(vet) uzajya azivura!!

Ariko nyoberwa aho ubwo bwenge tubushyira mu kubyara:

¶Ese uwo mwana “w’Imana” ugiye kuzana ku isi,azarya iki? Azarara he?(icyumba)! Azabona amata? Azarya ahage? Azarya ibiryo bizima byuzuye intungamubiri? Azivuza neza? Cyangwa ni ugupfa kubyara gutya gusa tuu? NgoHabyar-Imana,Harer-Imana,Hakuz-Imana,Hakiz-Imana(niko nitwa🤣)Hab-Imana??? Are weeeeeeee!!

Bibiliya cya gitabo bamwe bakunda kubeshyera iravuga ngo :

“Ariko niba umuntu adatunga abe,cyane cyane abo mu rugo rwe,aba yihakanye ibyizerwa,kandi aba ari mubi hanyuma y’utizera”(Soma 1 Tim.5:8)!

Twarangiza tukabyara tukabyegeka ku Mana yagowe!!

Ngo turi “babi” hanyuma y’ “abatizera”(abo mwita abapagani)!Abakirisitu bari hano birumvikana??? 🎤🎤🎤

3.Ngo “Imana yaravuze ngo mubyare mwororoke mwuzure isi”!! Ayi nyaaaaaa!

Yabibwiye nde? Ryari? Niba witwaza Bibiliya,igarure hakiri kare

Mumbabarire nyikoreshe nanjye:

¶Itangiriro 1:27-28 havuga ko Imana imaze kurema “umuntu” wa mbere (Adamu) ikamuremera n’ “umugore”(Eva) yabahaye umugisha inabaha akazi(mission) ko “kororoka bakagwira bakuzura isi”!

Icyitonderwa: Aka kazi si wowe wagahawe, si na njye! Abagahawe bavuzwe mu mazina kandi bagakoze neza.

Hashize imyaka hafi 2000 iyo “mission” itanzwe,(turacyari muri Bibiliya), abandi bantu bagawe ako kazi ni Nowa n’abahungu be batatu,nyuma y’umwuzure!

¶Itangiriro 9:1 havuga mu izina abahawe ako kazi, ko “kubyara bakororoka” bakongera kugwira no kuzura isi nka mbere!

Ibyo rero byo kwitwaza akazi tutahawe,sibyo banyamadini mwe!!Mwikebuke!!! Isi iruzuye ndetse biteye inkeke! Ako kazi karakozwe cyane!

Ku itariki 15 Ugushyingo uyu mwaka wa 2022,umwana uzavuka kuri iyo tariki azuzuza abaturage miliyari umunani zibyiganira munsi y’izuba, kandi abenshi muri bo bashaka kurya bifashe mu mifuka ngo Santeri nitirisiyoneri zizabaha igikoma!!

4.Biriya bavuga ngo “aho umwaaga utari uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu” cyangwa ngo “ibihagije babiri bihaza batanu” SIBYO! Byari ubwenge bw’abasogokuru bacu(sagesse rwandaise) bwo kudusaba gusaranganya! Ariko ntawahagaga!

Muri 2012 ubwo nari mu ntara y’amajyaruguru mu Rwatubyaye,nari ndi umwarimu mu mahugurwa amwe ntashatse gusobanura, ariko twagombaga gusangirira hamwe ibyumweru bibiri byose! Murabizi ko akenshi hatekwa umuceri, inyama,imboga, imbuto,….Amahugurwa arangiye, buri wese avuga ibyamukoze ku mutima,umwe mu bari aho(umugabo w’imyaka isaga 30) aratubwira ngo

“singiye kwirarira,ni ubwa mbere mu buzima bwanjye narya ngahaga! Kuva mvutse”!

Amarira yanzenze mu maso,ndamubaza nti kubera iki? Ati “tuvuka turi 11,mu bukene, twaryaga ikijumba kimwe kimwe,n’urushyi rumwe rw’ibishyimbo! Nakuze ntarahaga na rimwe,ndinda nshaka umugore! Ndi umukene… mfite abana 7,sindahaga na rimwe n’abana banjye ni uko! Hano maze ibyumweru 2 ndya nkiyongeza!!!”! 🤭

Ntibazakubeshye! Ibidahagije umwe byahaza batanu gute? “Abasangira ubusa…(…)..”

5.Kubyara si “ukwiteganyiriza”: iyi myumvire nayo iranyica cyane! Uti “ubwo mbyaye batanu,nzasaza neza: bazampeka nk’uko nabahetse, bazantamika, bazanjyana kwa muganga nindwara,kandi uzamvuga wese bazandwanirira! Hababaje ibyanyu mwe mutabyaye!!”😜😜

Hari abagabo babiri batonganye ku musozi wa Ndera(🙄si mu bitaro🙄),nuko umwe ufite ibihungu by’ibisore birindwi byateruye ibyuma abwira uwo batonganaga wasigaye ari “nyakamwe” muri 1994 (nta mugore,nta mwana kandi yari afite 9) ati:

“Jyewe unkozeho imbwa zakurya! Narabyaye sha! Sindi nkawe utagira n’urwara rwo kwishima”!

Nuko uwo musaza amusubiza numva ngo:

“Harya ufite abana 7”? undi “wakabimenye se”!!! Nuko ati “Urarata abana? Uko bangana uko,ni nako imva zabo zingana”! Umusaza urwagwa twahise rumushiramo ndeba!

Niba mwumva mvuze ngo iki?🎤🎤🎤 Ushobora kugira amahirwe bagakura,ariko ntibanakwiteho!

Si abana bateganyiriza ababyeyi,ni ababyeyi bateganyiriza abana! Kubicurika kuriya ni ubukene bwatugeze mu misokoro tukumva tuzabukurwamo n’abo twabyaye!!!

Reka nsoze mbabwira mwese ncuti zanjye nti “Kubyara ni umugisha” ari ko ni n’ “inshingano zikomeye”! Byara abo ushaka bose(niba bikora) ariko uzirikane ko ari wowe bireba atari rubanda,atari Leta,atari famiye,atari n’Imana!

Ikindi ntitukitiranye gushyingirwa no kubyara! Ntibitureba rwose! “Eeeh,nturakurikiza?”…” Eeeh uratinze”… “Eeehhh muri ibisambo”? “Eeehh….Eeeehhh…..Nta kinyabupfura mbibonamo,kandi ni ugukabya kwivanga mu buzima bwite bw’abandi!

Erega ibitureba ni byinshi cyane! Nta mpamvu yo gushyira izuru mu buzima bw’abandi!Si ubusirimu,si ikinyabupfura,si ubupfura,si ubumuntu!

Mukomeze kuryoherwa n’ubuzima dukoresha ubwonko cyane kurusha umutima n’amasoko!!

Ni ah’ubutaha

Profeseri Hakizimana Maurice : Facebook,Twitter na Instagram

924 thoughts on “Ihinduramyumvire: “gushaka” ntibisobanura “kubyara”, kandi kubyara si ukwiteganyiriza! Soma byinshi kurushaho!

  1. Ставь РЅР° деньги Рё выигрывай легко!: balloon игра – balloon игра на деньги

  2. Играйте РІ казино Рё забудьте Рѕ заботах.: balloon игра – balloon казино играть

  3. balloon казино официальный сайт balloon игра Соревнуйтесь СЃ РґСЂСѓР·СЊСЏРјРё РЅР° игровых автоматах.

  4. Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.: balloon game – balloon казино демо

  5. Ballon радует РёРіСЂРѕРєРѕРІ разнообразием функций.: balloon игра – balloon игра

  6. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon казино – balloon игра

  7. balloon казино играть balloon game Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.

  8. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon игра – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *