Iyi si: Umwamikazi Elizabeth II.

Hakizimana Maurice

Hari abansabye kuvuga kuri uyu mu Queen(mwamikazi) n’amateka ye mu mvugo yoroshye! Reka ngerageze

Amazina ye nyakuri(yahawe n’ababyeyi be) ni: Elizabeth Alexandra Mary.Yavutse tariki 21/04/1926 avukira i Londres mu Bwongereza.Se ni Albert Frederick Arthur George,nyina akaba Elisabeth Bowes-Lyon.

Kuba umwamikazi (Queen) byaramutunguye!

Byose byatangiriye kuri Sekuru Umwami George V(Joriji wa 5)! Yavutse tariki 03/06/1865 atanga tariki 20/01/1936 azize uburwayi! Yari afite abana bane ari bo:George VI, Édouard VIII, Mary,na George de Kent. Amaze gupfa(gutanga) tariki 20/01/1936, amategeko y’ibwami ateganya ko asimburwa n’imfura ye! Niko byagenze,asimburwa na Édouard VIII.

Elisabeth uyu turi kuvuga uyu munsi ntiyari umwana wa Édouard,ubwo rero ntiyanarotaga kuzaba Umwamikazi! Yigiriye mu gisirikare,aba umukanishi w’ibimodoka bya gisirikare,kandi yari umukobwa w’umutima,wiyoroshya cyane,witwara mu modoka,yapfa akayijya munsi akayikorera nta kwibebeza ngo avuka ahakomeye!

Ibintu byaje guhinduka rero, Édouard VIII akunda umugore mwiza mwiza w’umunyamerikakazi witwa WALLIS SIMPSON!

Ikibazo cyaravutse: uyu mugore yari yarananiranywe n’umugabo we wa mbere, baratana,ashaka undi nawe biranga,nuko ahura na Édouard VIII birakunda! Urukundo rurashyuha ruragurumana! I Bwami hariya rero,icyo gihe,ntibyari byemewe ko ibikomangoma bishaka abagore bananiranywe n’undi mugabo,batanye,keretse gusa uwo batanye atakiriho!

Yahisemo umugore,asezera ingoma (abdication) yari amazeho amezi 11 gusa. Yakurikiye umutima we💖 ata icyubahiro cyinshi cyane cy’Ubwami 🤴!

Ngayo amahirwe yageze kwa Elisabeth! Murumuna wa Édouard VIII ariwe George VI(Se wa Elisabeth) aba abaye umwami(King) atyo bitunguranye,atarigeze abyitegura!

Se wa Elizabeth yari timide(yagiraga amasonisoni) kandi yaradedemangaga(bégayer)! Byamusabye amasomo menshi kugira ngo abashe kuvugira mu ruhame adategwa!

Élisabeth yari imfura ye,kandi yari afite murumuna we witwa Margaret ! Nguko uko Elizabeth yabaye umuragwa w’ingoma nawe bimutunguye!

Mu gisirikare yahahuriye na mubyara we Philippe waje kuba umugabo we,banana neza cyane kugeza apfuye ejo bundi umwaka ushize.

Se wa Elisabeth yapfuye bitunguranye tariki 06.02.1952 icyo gihe Elisabeth yari yaje mu Bwami bwabo muri Kenya! We n’umugabo we basubiye Londres bihuta!

Mbese twavuga ko baje muri Kenya baringaniye,bagasubirayo mu Bwongereza umugabo we ari inyuma ye!(Niwo mugenzo)!

Elisabeth aba umwamikazi afite imyaka 27 gusa,kugeza ejo hashize: ingoma yamazeho imyaka 70!

Imfura ye Charles III(wahise amusimbura), yategereje imyaka myinshi ko nyina acaho akamusimbura,amaso ahera mu kirere,none bibaye nawe ashaje afite imyaka 70!

Charles tumuziho gushakana na Lady Diana baje gutandukana amusigiye abana babiri aribo William (washakanye na Kate) ari nawe ubu uzahita acakira ingoma Se napfa, na Harry washakanye na Meghan(umunyamerikakazi nawe watanye n’umugabo we wa mbere), nuko akanasezera mu by’i Bwami akikurikirira umugore we,ubu baba muri Amerika!

William na Kate babyaye abana batatu imfura bayita George (ari nawe uzamusimbura), babyara na Charlotte,na Louis!

Harry na Meghan bamaze kubyara abana babiri, agahungu kitwa Archy Harrison,n’agakobwa bise Lilibet Diana! (Lilibet kakaba akabyiniriro ka nyirakuru Queen Elizabeth) naho Diana akaba nyina watanye na Charles uyu wabaye umwami,akaza no kwicirwa mu mpanuka y’imodoka i Paris!

Icyatumye Lady Diana atana na Prince Charles ni ukubera ko Charles uyu atigeze akunda byimazeyo Diana! Yamucaga inyuma,kuko hari indi nana yitwa Camila bakundanye mu bwana(ariko nawe wari warashatse) baje gucudika,amugira inshoreke mu ibanga! Diana ntiyabyihanganiye!

Camila uyu baracyari kumwe,niwe ugiye kuba Queen of Consort (umugore w’umwami)! Mbibutse ko Camila uyu atigeze akundwa n’Abongereza,kuko bavuga ko ariwe wasenyeye Diana bakundaga cyane! Nta mwana yigeze abyara i Bwami,ariko afite abana yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we!

Muri politike: Umwami cyangwa umwamikazi siwe utegeka igihugu! Arima gusa,ariko umukuru w’igihugu nyawe aba ari Minisitiri w’Intebe!

Niba hari ikibazo ufite ku by’uyu muryango w’i Bwami,wakibaza tugafatanya kugisubiza! Cyandike muri *komenti🎤🎤🎤

Twasoza tugira tuti: Abongereza mwese namwe banyamuryango ba Commonwealth mwatakaje umwamikazi,tubafashe mu mugongo!

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga warangije icyiciro gihanitse(masters Meef) mu burezi muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu muri Sorbonne Université,akaba yigisha amashuri makuru mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

284 thoughts on “Iyi si: Umwamikazi Elizabeth II.

  1. Velocidad critica
    Equipos de equilibrado: clave para el funcionamiento uniforme y efectivo de las maquinarias.

    En el mundo de la tecnología actual, donde la eficiencia y la confiabilidad del equipo son de alta trascendencia, los sistemas de balanceo cumplen un tarea crucial. Estos aparatos específicos están desarrollados para ajustar y fijar elementos móviles, ya sea en dispositivos industrial, vehículos de movilidad o incluso en aparatos de uso diario.

    Para los especialistas en soporte de aparatos y los técnicos, operar con sistemas de equilibrado es fundamental para proteger el funcionamiento suave y fiable de cualquier sistema dinámico. Gracias a estas opciones modernas sofisticadas, es posible disminuir sustancialmente las movimientos, el sonido y la esfuerzo sobre los sujeciones, aumentando la tiempo de servicio de elementos valiosos.

    Igualmente trascendental es el rol que cumplen los aparatos de equilibrado en la asistencia al cliente. El apoyo profesional y el conservación permanente empleando estos aparatos habilitan ofrecer asistencias de alta calidad, aumentando la satisfacción de los usuarios.

    Para los dueños de empresas, la contribución en sistemas de balanceo y detectores puede ser importante para incrementar la eficiencia y eficiencia de sus dispositivos. Esto es particularmente importante para los inversores que manejan modestas y intermedias empresas, donde cada aspecto cuenta.

    También, los aparatos de calibración tienen una gran aplicación en el campo de la protección y el monitoreo de estándar. Facilitan encontrar posibles defectos, evitando arreglos onerosas y perjuicios a los equipos. También, los información obtenidos de estos aparatos pueden utilizarse para mejorar procedimientos y aumentar la exposición en plataformas de investigación.

    Las sectores de uso de los dispositivos de calibración cubren variadas industrias, desde la producción de ciclos hasta el seguimiento del medio ambiente. No influye si se considera de extensas manufacturas manufactureras o limitados locales de uso personal, los aparatos de calibración son indispensables para garantizar un rendimiento productivo y sin riesgo de fallos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *