
Tariki 03 Ukwakira 2026 – Paris
Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice
Umuvugo: Umugore ni Ikinyabutabire mu bindi
Abahanga mu by’ubutabire bavumbuye
Ikinyabutabire gitangaje,
Cyari kitarandikwa na rimwe
Mu mbonerahamwe y’ibinyabutabire.
Izina ryacyo ni Umugore,
Ikimenyetso cyacyo kikaba Wm.
Birumvikana ko Wm ari ikinyabutabire mpimbye —
Kuko kitanditse mu mbonerahamwe y’ibinyabutabire.
Ariko tuvuge ko ubutabire bukivumbuye,
Kikaba kigiye kongerwa mu mbonerahamwe.
Nomero atomike: Ntiwayimenya yewe.
Mu gihe ibinyabutabire nyabyo
Bifite nomero atomike igaragaza umubare wa protoni
Ziri mu ntima y’atomi,
Buri Wm isa n’aho ifite umwihariko wayo.
Ni yo mpamvu abahanga
Batazigera babona aho bayishyira yewe.
Uburemere atomike: Burahindagurika.
Iyo Wm ikivumburwa,
Usanga isa n’iyorohereye,yinyereza.
Ariko uko igihe gihita,
Ubukare bwayo bugenda bwiyongera—
Bizanwa n’inshingano, imyaka,
Ibyabaye, imbyaro, imitungo,
N’ibindi bintu byinshi
Biyihindura icyuma mu bindi,kwa koroha kukayoyoka ureba.
Izotope: Ni akangari yewe.
Zose zifite umwimerere umwe,
Ariko buri imwe ishobora kugira
Amateka, imico n’imyitwarire byayo bwite.
Imiterere ya electron: Iragoye.
Nk’uko bimeze ku bindi binyabutabire,
Electron za Wm na zo zagira aho ziba
Mu nzego zitandukanye z’ingufu.
Ariko na n’ubu abahanga
Ntibarabasha kumenya neza
Igihe electron imwe ishobora kwimukira
Ku nako mu rundi rwego.
Ubushyuhe bwo gushonga: Burahindagurika.
Muri uyu muvugo muhimbano mbatuye,
Ubushyuhe bukenewe kugira ngo Wm “ishonge”
Bushobora kugabanuka cyane
Iyo ihuye n’:
Urukundo nyarwo+ ineza+ icyubahiro
Kongeraho n’amagambo y’ubuki n’imitoma yewe.
Ubushyuhe bwo gukomera cyangwa gukonja: Na bwo burahindagurika.
Iyo Wm ihuye no kwirengagizwa,
Kudashimwa, gutenguhwa
Cyangwa kuyima urukundo igihe kirekire,
Ishobora kwinjira mu “miterere ikonje”.
Ubushyuhe bwo kubira: Ntibuzwi yewe.
Bitandukanye n’amazi,
Afite ubushyuhe bwo kubira bwa hafi 100 °C
Iyo ari ku muvuduko usanzwe w’ikirere,
Wm nta bushyuhe bwo kubira buzwi muri siyansi ifatika ifite.
Ariko muri uyu muvugo mbatuye,
Iyo igitutu cyiyongereye cyane
Cyangwa igahura kenshi n’amagambo akometsa,
“Ubushyuhe” bwayo bushobora kuzamuka vuba cyane.
Icyo gihe ibintu bishobora kugera
Ku bwivumbure burekura ubushyuhe—
Bukagutwika nka gehinomu yewe! Ugatokombera.
Wm ni ikinyabutabire cy’imikoranire ikomeye,
Gihinduka nk’ikirere,ikinyabutabire gitungurana.
Iyo ibintu bimeze neza,
Ishobora kuvangwa neza n’ibindi bintu.
Uruvange rukomeye rugatanga ibyiza :
Kwizerana + Kubahana + Urukundo + Ubudahemuka
Uru ruvange rushobora kuvamo
Umubano urambye kandi ukomeye.
Ariko iyo Wm ivangiwe na:
Kubeshywa + Kwirengagizwa + Gusuzugurwa,
Ibyo mwapfanaga bihinduka ibyo mupfa
Kigatangira gucika amazi,
Kandi imiterere y’umubano igacikagurika.
Abahanga rero batanga inama yoroshye:
Wm igomba kutavangwa n’ibiyica intege.
Muri siyansi nyayo, atomi ziihuza
Zikoresheje imikoranire y’amategeko agenga electron.
Muri siyansi y’iki gitabire nise Wm,
Hari ikindi kintu gifite uruhare rukomeye:
Kwizerana.
Iyo kwizerana kubayeho,
Gihinduka supagulu cyangwa ipata n’urugi
Gihindika ikimata kigafata akaramba .
Iyo ibyo mupfana birimo gucikagurika,
Icyo gihe bigusaba imbaraga nyinshi
Kugira ngo ibintu bisubire ku murongo.
Ni yo mpamvu abahanga muri iyi siyansi bagira bati:
“Mufate Wm mu ntoko zambaye gants, kandi mwitonze”
Wm ishobora kandi kuba katalizateri yewe—
Katalizateri iyi inyaruka kurusha imirabyo.
Mu butabire nyabwo; katalizateri ni ikintu
Gihindura umuvuduko w’imikoranire y’ibinyabutabire
Kitarangizwa n’iyo mikoranire muri rusange.
Muri iyi nyigisho y’umuvugo mbatuye,
Wm ishobora kwihutisha burabyo:
Urukundo,
Itumanaho,
Ibyishimo,
Imikoranire,
Kurushinga,
Kwiyubaka no gutera imbere.
Ariko nanone,ishobora guhindukira byihuse
Igahunga ikiruka niba yaje ari negatifu agasanga nawe uri iyindi.
Iki kinyabutabire gifite “ubwitabire” budafatika
No ku bintu bimwe na bimwe bikomeye:
Zahabu (Au)
Ifeza (Ag)
Platini (Pt)
Ndetse rimwe na rimwe,
Ishobora kugaragaza ubushake kuri diyama—
Nubwo diyama atari ikinyabutabire cyihariye,
Ahubwo ari uburyo bumwe kristalo ya karubone (C) ibonekamo.
Iki kinyabutabire kirushaho kwirekura no korohera
Iyo gihuye n’:
ikarita ya banki,
Iyo iciye ku cyuma,ATM
cyangwa uyisinyiye sheki.
Abanya siyansi bemeza ko ibyo bivuzwe,
Atari ibinyabutabire mu mikoranire ya chimie.
Nyamara ariko muri uyu muvugo mbatuye,
Kubihereza Wm bituma abobera,akunyagiza,akurekurira
Ni uko amanyagwa yawe nayo agashira mu ikofi,
Ukisama wasandaye.
Icyo gikorwa siyansi icyita:
“Inyatsi.”
Wm iboneka hose,
Mu miryango yose no mu bihugu byose ku isi.
Iki kinyabutabire gitangirira umunsi mu kirore,
Umurimo wacyo ni igishahuro kibeshya amaso
Igisusu,ingohe,umusatsi, yewe n’ikigarama by’ibigurano.
Umubare wabyo uterwa n’igihari n’abahari :
Ikimuri cyo kwitotobeka,
Imibavu itaamira inziza,
Inigi,impeta n’imirimbo yo mu ntoboro
Inkanda
N’agafata amashusho yogeje.
Iki gitabire karahabutaka
Muhurira nacyo hose mu isi yose.
Mu ngo,
Mu mashuri,
Mu bitaro,mu ibarabara
Mu biro,muri church
Mu bucuruzi,mu biterane
Muri laboratwari,
Mbese hafi ya hose
Ahari abantu hose.
Iyo Wm ishyizwe ahantu hari ba sebukwe na ba nyirabukwe
Imikoranire na supagulu bitangira gucikagurika .
Iyo baramu na baramukazi bayikubyeho kenshi,
Ikinyabutabire gishya cyanga ibisanzwe ,
Kubivanga no kubyegeranya byatera iturika rihambaye .
Aho Wm ibera inshoberasiyansi, yegeranye n’ababyeyi yavuyemo,
Nta turika,icikagurika,burya amaraso si amazi isano si ikintu .
Ikinyabutabire ubusanzwe cyigenga,cyanga kwikubwaho
Gishobora guhita gihindura imyitwarire kiti:
“Mama, wowe ubitekerezaho iki?”
Abahanga ntibaramenya neza
Uburyo iyi mpinduka ibaho.
Wm ishobora kandi kugaragaza
Imyitwarire idasanzwe iyo indi Wm
Itungutse, ibintu birazamba.
Urugero:
Wm + Wm + Gusangira akadasangirwa
Bivamo iturika nk’irya Hiroshima na Nagasaki
Cyangwa nk’iruka rya Nyiragongo yewe.
Abahanga babyita reaction chimique nyayo.
Ibanza kwerekana ibimenyetso bitabeshya:
Gufunga isura,no kuzamura ingohe.
Guceceka no gukupa amazi n’umuriro
Gusesemeka,kurwara umutwe no kwivumbura.
Gusaka mesaje,amafoto no kumviriza .
Hanyuma hakaza ikibazo gikomeye kurusha ibindi:
“Ninde kandi se afite iki ntafite ?”
Ntazi ko ingona iva mu mazi ikarigata urume,
Ntazi ko amahoro aruta amahaho,
Ntazi ko n’i Nyagasambu rirema,
Abahanga bagerageje kumenya
Aho Wm yashyirwa mu mbonerahamwe y’ibinyabutabire.
Ese tucyite icyuma mu byuma?
Ese tucyite amazi buzi?
Ese nticyaba metalloïde?
Ese cyangwa ni Gaz noble?
Umugore ni ikinyabutabire kitagira aho cyandikwa.
Ni ikinyabutabire kitagira izina rihamye
Ni ikinyabutabire kitagira umwanya mu mbonerahamwe y’ibinyabutabire,
Ni ikinyabutabire gihimbano.
Ni Ikinyabutabure mu muvugo
Ni ikinyabutabire nasobanura nti:
Ikimenyetso: Wm
Nomero atomike: Ntizwi ntizanamenywa
Uburemere atomike: Buhindagurika bitewe n’ibihe
Imiterere: Iterwa n’ibiri hafi aho
Ubwitabire: Buhindagurika bitewe n’uyivangira
Ubushobozi bwo gufata/guhuza: Ntibusanzwe
Uruhare rwa katalizateri: Rurakomeye
Ubwoko bwihariye: Buri mugore ni ikinyabutabire kigira umwihariko wacyo
Agaciro: Ntikagereranywa
Imiterere muri siyansi: Yashobeye abahanga
Nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse,
Abahanga nanjye ndimo tugeze ku mwanzuro umwe:
Umugore ni ikinyabutabire kitagire formule.
Ni ikinyabutabire kitashobora gupimwa
Ni ikinyabutabire kitigwa muri laboratoire.
Ni ikinyabutabire cyaburiwe izina,
Ni ikinyabutabire utaraza ngo bucye kikiri cyose.
Muri uyu muvugo, umugore si umuntu nkawe nkanjye,
Umugore ni nyina w’umuntu —
Umugore kandi yaba imva y’umuntu
Umugore ni imbaraga, umutima, ubwitange n’ubwenge.
Niba ufite laboratwari iwawe ukagira icyo kinyabutabire :
Gifate na yombi wigengesereye
Kivangire neza nacyo kizakorohera.
Gishyire kure n’ibindi binyabutabire bidakorana .
Kirinde ibyangiza imbaraga zacyo .
Gihate urukundo, kwihangana n’ubudahemuka.
Kuko iyo ukivangiye neza ku gipimo cyiza:
Ikinyabutabire cyawe hamwe nawe ubwawe byabyara urusobe,
Urusobe rukavamo umuryango,
Kandi “ubutabire” bukavamo ubuzima.
Mbwira abumva


🖋️ Umwanditsi Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Nkurikira no kuri WhatsApp : Canal WhatsApp
📘 Nkurikira no kuri Facebook : Page Facebook