
Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
RWANDA: Abanyamakuru banditse Amateka mu Rwanda rwo ha mbere aha harimo amazina atazibagirana uko byagenda kose nka Amabilisi Sibomana, Sibomana Athanase, Jean Jules Mazuru, wiyitaga JJM,Ntamuhanga Ningi Emmanuel, Jeanne Gentille Semukanya, Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente, Jabo Jean Marie, Akimana Latifah, Alphonsine Yankurije, Solange Ayanone n’abandi benshi.
Kanda kuri WhatsApp channel yacu udukurikire Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u— Wanadukurikira kuri Facebook https://www.facebook.com/professormaurice/.

Abo banyamakuru barakunzwe kugeza ubwo bamwe mu bana bagiye bavuka muri icyo gihe, bagiye bababitirira, aho uzumva mu baturage, mu mashuri no mu bigo bitandukanye amazina menshi y’abitwa Aimable Sibomana, Sibomana Athanase, Akimana Latifah, n’abandi.

Bagiye he?
Abenshi muri abo banyamakuru bakunzwe baracyariho, aho bamwe bikorera indi mirimo itagize aho ihuriye n’itangazamakuru, hakaba n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abandi bahindura umwuga ku mpamvu z’uburwayi, n’izindi mpamvu zabo bwite, ariko hari n’abakiwurimo.
Ikinyamakuru Kigali Today nkesha iyi nkuru yakusanyije amakuru ya bamwe muri bo, mu rwego rwo kumenya ibyo bahugiyemo muri iki gihe n’ubuzima babayeho, hagendewe ku bihe bitandukanye bakozemo uwo mwuga.
(1)Amabilisi Sibomana
Abenshi mu bakora itangazamakuru muri iki gihe bashima umusanzu uwo musaza yatanze mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse bamwe bakemeza ko yababereye icyitegererezo.

Amabilisi (Aimable) Sibomana yakoze umwuga w’itangazamakuru mu myaka isaga 30 kuko yatangiye ako kazi muri 1973, kuri Radio Rwanda ubwo yari arangije amashuri yisumbuye i Save.
Amabilisi Sibomana ni umusaza utuye mu murenge (secteur) wa Musambira mu karere ka Kamonyi,mu ntara y’Amajyepfo. Yakunzwe cyane mu ishami ry’amakuru (présentation), aho avuga ko uwo mwuga watumye yurira indege inshuro zirenga 20 ajya mu mahanga.
Amabilisi Sibomana yakoze amahugurwa y’itangazamakuru mu gihugu cy’u Budage, ava kuri Radio Rwanda muri 2004, yerekeza kuri Radio Izuba ikorera mu Karere ka Ngoma, aho yayibereye umuyobozi.
Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yagize ikibazo cy’uburwayi,yagagaye ingingo (paralysé) aho ubu agendera mu igare ry’abamugaye.
Mu kuzirikana akazi uwo musaza yakoze mu iterambere ry’itangazamakuru, aherutse guhabwa igihembo cy’indashyikirwa nk’umunyamakuru w’ibihe byose yagenewe n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ).
(2) Solange Ayanone
Ari mu banyamakuru bakunzwe na benshi ubwo yatangiraga akazi kuri Radio Rwanda mu 1992, mu ishami ry’ibiganiro. Solange Ayanone avuga ko icyamukundishije itangazamakuru, yakuze yumva Radio Rwanda, aho hari abanyamakuru ngo bakoraga neza ibiganiro, agira inzozi zo kuzakora kuri iyo Radio.

Ngo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yisanze yigishwa n’umuyobozi wa Radio Rwanda. Akirangiza amashuri ngo Ayanone yamusabye kwimenyereza umwuga kuri Radio Rwanda aremererwa, nyuma y’amezi atandatu babona ko afite impano, bamuha akazi mu 1992.
Amaze imyaka isaga 30 mu itangazamakuru, aho yakoreye Radio Rwanda, Isango Star na Deutshche Welle ndetse anaba umwe mu banyamuryango bakomeye b’Umuryango wa ADECCO ufite Radio na Televiziyo Izuba mu nshingano.

Ubu Solange Ayanone ni Umuyobozi w’ikigega cy’iterambere ry’abanyamakuru (MDF), akaba afite n’ikigo gihugura abanyamakuru AFRI-MEDIA LTD. Vuba aha Inama y’Abaminisitiri yamugize umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
(3)Peacemaker Mbungiramihigo
Mbungiramihigo yatangiye itangazamakuru akorera ORINFOR (ubu yabaye RBA) kuva mu 1993, akaba n’umuhanga muri uwo mwuga, aho yariminujemo akaba n’umwarimu muri Kaminuza zinyuranye mu ishami ry’itangazamakuru.

Yakoreye Radio Rwanda, anaba umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria Rwanda kuva muri 2004, aba n’umuyobozi wa gahunda ndetse n’ibiganiro kuri Radio Huguka. Kuva muri 2013 yabaye umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council), aho icyo kigo cyasheshwe, muri 2021 Inama y’Abaminisitiri imugira Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru.
(4) Jabo Jean Marie
Ni umunyamakuru wamenyekanye kuri Radio Rwanda mu biganiro byo mu rurimi rw’Igifaransa, cyane cyane icyitwa ‘Ciel Mon Dimanche’ cyahitaga ku cyumweru mu ijoro.
Uwo mugabo watangiye umwuga w’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi mu 1983 kuri RTNB (Radio Télévision Nationale du Burundi) ari na ho yakuriye mu buhungiro.

Nyuma yo gutahuka mu mwaka wa 1994, Jabo Jean Marie yabonye akazi muri kimwe mu bigo bya Leta, anatangira umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Rwanda mu rurimi rw’igifaransa, aho nyuma yagiye gukorera Radio 10, ubu akaba ari umunyamakuru wigenga aho akorera ibinyamakuru bitandukanye birimo Ijwi rya Amerika ryahagaritswe by’agateganyo.
(5) Agnès Murebwayire
Uwakurikiye ikiganiro Samedi Détente cyabaga mu masaha y’ijoro buri wa gatandatu, azi ubuhanga bwa Agnès Murebwayire, mu ijwi rye ryiza n’Igifaransa kiryoheye amatwi .Muri iki gihe, Agnes Murebwayire aba ku mugabane wa Amerika.
Agnès Murebwayire yakoze muri ORINFOR mbere ya Jenoside, anahakomereza akazi nyuma yayo igihe gito. Muri icyo kiganiro yasimbuwe na Kassim Yousuf na Saadah Hakizimana bo bakiri mu mwuga w’itangazamakuru. Kugeza ubu icyo kiganiro cyavanywe mu rurimi rw’Igifaransa gishyirwa mu Kinyarwanda.
(6)Jules Nizeyimana uzwi nka Yuli

Jules Nizeyimana uzwi cyane ku izina rya Yuli, ari mu bakoreye Radio Rwanda mu ishami ry’ibiganiro mbere ya 1994. Uwo muhanzi uzwiho ubuhanga mu muziki yakomoye mu iseminari, dore ko yize Seminari nto n’inkuru zose akazirangiza, yari umunyamakuru kandi akaba n’umuhanzi wakunzwe na benshi aho yaririmbye indirimbo zitandukanye, akaba n’umuhanga mu gucuranga Guitari na Piano.
Mu ndirimbo yahimbye nyinshi zakunzwe cyane harimo iyitwa ‘Kana k’iwacu’, ‘Urwo rukundo’ n’izindi.
Yuli Nizeyimana yakoze imirimo inyuranye nyuma y’itangazamakuru, aho yabaye umuyobozi ushinzwe imiyoborere (Administration) mu Bitaro bya Nemba, ava muri izo nshingano ajya kwikorera ku giti cye, aho atuye mu mujyi wa Musanze mu ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda.
(7) Martin Mateso
Martin Mateso ni umwe mu bakoreye Radio Rwanda mu ishami ry’amakuru mu rurimi rw’Igifaransa arakundwa cyane. Yavugaga Igifaransa neza kuri Radio Rwanda.Uwo munyamakuru yavuye kuri Radio Rwanda ajya gukorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.Ni umwe mu bakoze umwuga w’itangazamakuru ari n’umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Bibiyana’, ‘Amagorwa yo mu rugo’, n’izindi.

Martin Mateso, yatuvuyemwo yujuje imyaka 70. Yakoreraga itangazamakuru mu Bufaransa
(8) Sibomana Athanase
Mu mwuga w’itangazamakuru, “Umwami w’igitaramo” ni inyito y’icyubahiro yahawe Sibonama Athanase, kubera akazi gakomeye yakoze mu kugarura igitaramo nyarwanda kuri Radio Rwanda.Sibomana Athanase watangiye akazi kuri Radio Rwanda muri 1994 mu biganiro, muri 1995 agatangira igitaramo, abatangiye kumwumva muri iyo myaka baracyamwirahira mu buhanga bwamuranze muri gahunda y’igitaramo nyarwanda.
Dady de Maximo nawe wakoze itangazamakuru igihe gito avuga kuri Sibomana Athanase yagize ati “Ubupfura, ijwi ryiza, umwimerere, umukozi w’umunyamurava, ukunda umurimo, umunyeshyaka, umugabo w’inyangamugayo w’inganzo yuje intero kandi ikikiye ubuhanga. Mon collègue que j’admire énormément, umubyeyi uzwiho ubuhanga bwinshi butandukanye”.
Sibomana Athanase, ni umwe mu bataramyi bubakira ku muco gakondo, ibyo bikamworohera kubera indi mpano yifitemo yo gukirigita inanga ya Kinyarwanda, no guhanga indirimbo zijyanye n’umuco.

Uretse gukirigita inanga, Sibomana avuga ko azi gucuranga ibikoresho by’umuziki gakondo birenga 10, muri ibyo harimo iningiri, icyembe, umuduri,gitari, n’ibindi.Sibomana yakunzwe mu nanga ze zirimo ‘Nyirakazihamagarira’, ‘Umugani w’Impaca’, ‘Kwifata biragoye’ n’izindi.
Yavuye kuri Radio Rwanda ajya kuri Contact FM aho yakomereje igitaramo, nyuma ava mu mwuga w’itangazamakuru ajya kwikorera, aho yawugarutsemo muri 2022 akora ibiganiro bitandukanye kuri Radio Izuba.Ubu wamubona mu biganiro bye bwite akorera kuri Televiziyo ye bwite yo kuri YouTube.
Sibonama Athanase avuga ko amaze kumva abantu barenga 100 bitwa amazina ye yombi, ati “Abitwa ba Sibomana Athanase barenga 100, hari urubuga bashinze ahubwo nzashaka akanya mbahamagare tuganire. Burya iyo wakoze nabi batinya kukwiyitirira, wakora neza bakakwiyitirira”.
(9)Jean Jill Mazuru
Uwumvise amakuru mu rurimi rw’Igifaransa kuri Radio Rwanda, yakunze ubuhanga bwagiye buranga Jean Jill Mazuru, mu gutangaza neza amakuru muri urwo rurimi.Abenshi bemeza ko hari amagambo menshi y’Igifaransa bagiye bunguka babikesha Jean Jill Mazuru aho yayakoreshaga, kuyasobanukirwa bigasaba kwifashisha inkoranyamagambo, mu mashuri abana bakagenda bamwigiraho byinshi.
Hari amwe mu magambo (expressions) yagiye amenyekana kubera Jean Jill Mazuru, muri yo twavuga “Coiffer Sainte-Catherine (Kugumirwa)”.
Mu kureshya abakunzi be hirya no hino mu cyaro, Mazuru yakundaga guhuza isaha y’i Kigali n’ibyaro, nk’uko undi muturage abivuga ati “Jean Jill Mazuru yakundaga gutangira amakuru agira ati Il est 20hrs à Kinyamakara, même heure à Kigali”. Uwo munyamakuru akagira uburyo bwihariye bwo gutangira amakuru no kuyasoza, aho rimwe na rimwe yifashishaga Abatagatifu b’uwo munsi.
Jean Jill Mazuru, avuga ko nubwo yakoze itangazamakuru, atarigeze aryiga, ngo umubyeyi we (se) ni we wamukundishije uwo mwuga aho yakundaga kumva amakuru kuri RFI (Radio France Internationale) na Radio Rwanda aho bari mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi.
Jean Jill Mazuru avuga ko bagarutse mu Rwanda mu 1994, ngo yagiye gukora mu igaraje rya Croix Rouge, yumva itangazo kuri Radio Rwanda rihamagarira abashaka gukorera iyo Radio mu makuru y’Igifaransa.
Ngo yagiye mu kizamini muri ORINFOR ahurirayo n’abasaga 60 kandi bashaka abanyamakuru batatu gusa, ikizamini aragitsinda, atangira akazi kuri Radio Rwanda muri Nzeri 1995 aho yavuye yerekeza kuri Contact FM mu 2004 asoza akazi kuri iyo radio muri 2010.
Avuga uburyo bahembwaga ubwo yatangiraga itangazamakuru, ati “Dutangira akazi, imishahara yacu yari ibiryo kuko nibwo Igihugu cyari kivuye muri Jenoside, nta ngengo y’imari”. Ubu Jean Jill Mazuru atuye mu mujyi wa Kigali, akaba ari umunyamakuru wigenga.
(10)Akimana Latifah
Akimana Latifah watangiye itangazamakuru mu 1996 kuri Radio Rwanda, avuga ko itangazamakuru yarikundishijwe n’Umudepite wabasuye ababwira uko itangazamakuru ari ryiza, arangije amashuri mu burezi akoze ikizamini aratsinda atangira akazi.

Ati “Nize ubwarimu, rimwe umudepite (witwa Mukezamfura) adusura ku ishuri aho nigaga ku Kamonyi sinibuka ibintu byari byabaye ku ishuri, atuganirije atubwira ko yigeze gukora itangazamakuru, atubwira uburyo umwuga w’itangazamakuru ari mwiza, adusobanurira ya mahame y’itangazamakuru arimo kwigisha (Educate), kumenyesha (Inform) no gushimisha abantu (Entertain) mpita n’umva ko bijyanye n’uburezi niga”.
Arongera ati “Nkirangiza amashuri, nakoze ikizamini muri ORINFOR ndagitsinda baramfata mbizamo gutyo, hanyuma kubirambamo ni uko nabonye ko iyo urikoze neza, ugakorera abantu neza bizamo n’imigisha, ibyo bimpa no gukira”.
Ubu Akimana Latifah ni umuyobozi wa Radiyo y’Abaturage ya Huye (RC Huye), y’ikigo cy’itangazamakuru cya RBA.
Akimana Latifah avuga ko amaze kumenya abana benshi bitwa Akimana Latifah, ati “Mu mwaka wabanjirije uyu, hari abana batatu babonye Diplôme bitwa ba Akimana Latifah, buri munsi nkumva abantu barampamagara bambwira bati ese waba warasubiye mu ishuri? nzi abana benshi bitwa ba Akimana Latifah”.
(11)Ntamuhanga Ningi Emmanuel
Ntamuhanga Ningi, ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu yahoze ari ORINFOR (ubu yabaye RBA), aho yinjiye muri icyo kigo tariki 15/09/1995 atangirira mu ishami ryandika (Imvaho Nshya).
Avuga ko yatangiye kwinjira mu itangazamakuru nk’umusomyi n’umwanditsi mu 1984, aho yandikaga inkuru mu mvaho na Kinyamateka zirimo izikebura abayobozi bakora nabi, aho mu zo yibuka harimo iyitwa “Bararenga ibibazo by’ingutu bakareremba”, aho yakeburaga abayobozi yabonaga ko barangwa n’ivangura.

Avuga ko akimara kubona akazi muri Imvaho Nshya, mu mezi atandatu yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi uhagarariye ORINFOR ishami ry’Umutara nka Perefegitura yari imaze gushingwa, nyuma ajyanwa ku Gikongoro, agarurwa kuri Radio Rwanda mu makuru, nyuma y’amezi atanu ajyanwa mu ishami ry’ubucuruzi, nyuma ajya guhagararira ORINFOR ku Kibuye aho yavuye muri 2006.
Nyuma Ningi yavuye muri ORINFOR ajya gukorera Radio 10, mu gihe gito yahamaze ajya muri The Newtimes muri 2007 akorera ikinyamakuru cyayo cyari kimaze gushingwa cyitwa Izuba Rirashe, aho muri 2012 yahagaritse itangazamakuru ajya kwikorera, ubu akaba atuye mu Karere ka Gasabo.
Ningi avuga ko ari mu mushinga wo kugaruka mu itangazamakuru rifasha abaturage kwikura mu bukene, bihaza mu biribwa.
Ningi yavuze ko inkuru yakoze ikamushimisha yayikoze ari mu Mutara mu 1997 aho abaturage bari bugarijwe n’icyorezo cya Malaria, yica abantu 1500 mu mezi atandatu muri Perefegitura y’Umutara.Ngo akimara gukora iyo nkuru igahita kuri Radio, ngo bwakeye OMS yahageze, abaturage muri ako gace bari baraheze mu nzu kubera kubura ubuvuzi, bahabwa umwaka wose wo kwivuza ku buntu Malaria irandurwa ityo muri ako gace.
“Umunyamakuru mwiza ni ukora inkuru zigira impinduka mu mibereho y’abaturage, naho umunyamakuru wirirwa ashimwa n’abayobozi gusa kubera ko hari ibyo basangira ngo adakora ibitagenda, uwo afite ikibazo”._Ntamuhanga Ningi Emmanuel
(12)Epimaque Kayonga
Kayonga wabanje gukora akazi k’ubwarimu mu mashuri yisumbuye mu 1983, yatangiye itangazamakuru muri Werurwe mu 1995 muri ORINFOR mu ishami ry’Igiswahili, yimurirwa mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuva mu 1997 ahagararira ORINFOR i Kibungo.
Mu mwaka wa 2001 yagarutse kuri Radio Rwanda mu ishami ry’Igiswahili, mu mwaka wa 2006 ORINFOR isezereye abanyamakuru badafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri A0, aba mu bo basezereye dore ko yari afite A1 mu itangazamakuru yakuye mu gihugu cya Uganda.
Akimara kuva muri ORINFOR ngo yagiye mu rugo aricara, muri 2009 ajya muri Tanzania kwiga, muri 2011 ahagarika amashuri ye nyuma y’uko abanyamahanga birukanywe muri Kaminuza yigagamo, ari bwo ngo yatangiye kuzinukwa itangazamakuru, aho ngo yakwikira isuka akajya guhinga.
Nubwo yari ameze nk’uwatakaje icyizere cyo kongera gukora itangazamakuru, ngo yanyuzagamo agakora ibiraka muri Imvaho Nshya no mu IGIHE, abifatanya no gukorera Radio Izuba nk’umukorerabushake, mu rwego rwo kugira ngo abone Internet.
Kuva mu 2016 Kayonga yaretse burundu itangazamakuru ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, aho ubu atuye mu Karere ka Ngoma. Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamuvugishaga amubaza amakuru ye, yamusubije ati “Ubu nibereye mu rugo, n’ubu umpamagaye niruhukiye”.
(13)Karegeya Isaïe
Karegeya Isaïe ni umwe mu batangiye akazi muri Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda kuva muri Mutarama 1995, aho yakoraga mu ishami ry’ibiganiro.

Ni umunyamakuru wari uzwiho gukora neza ibiganiro bikaryohera amatwi, akaba azwi mu biganiro byakunzwe kuri Radio Rwanda birimo Radio Iwacu, Utuntu n’Utundi, Twegerane n’ibindi.
Ubu tuvugana Isaïe Karegeya ari muri gereza ya Mpanda mu Karere ka Nyanza, nyuma y’uko ahamijwe ibyaha bifitanye bya Jenoside akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rwa Gacaca rwa Nyagisenyi mu bihe by’imanza za Gacaca.
(14)Guillaume Serge Nzabonimana
Nzabonimana ni umwe mu batangiye akazi kuri Radio Rwanda muri 1995, aho yakoraga mu ishami ry’amakuru y’Ikinyarwanda.

Yavuye muri uwo mwuga ajya kuba Umujyanama wa Minisiteri y’Umuco na Siporo, aba kandi Umujyanama wa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, aho yavuye ajya gukomereza imirimo mu gihugu cya Senegal ahi asigaye yibera.
(14) Alphonsine Yankurije
Yankurije ni Umunyamakuru wakunzwe cyane kuri Radio Rwanda kubera ijwi rye rituje, akaba yarakoreye iyo Radio y’Igihugu kuva muri Mutarama 1995 kugera muri 2005, akora cyane cyane mu biganiro by’ubuzima.Nyuma yo kuva kuri Radio Rwanda yakoreye Radio Maria Rwanda aho yavuye ajya muri Minisiteri y’Ubuzima, ubu akaba aba mu gihugu cya Canada.
(15) Eric Kayihura
Kayihura ni umunyamakuru wakunzwe cyane ubwo yasomaga amakuru kuri Radio Rwanda kuva muri za 1995.

Yari afite uburyo bwihariye bwo gusoma amakuru, aho yajyaga kuvuga amakuru yo mu gace runaka akabanza kukavuga, ati Nyabihu…, Kigali…, Ruhengeri…, Byumba…, ibyo bikaryohera amatwi y’abamwumva.Uwo mugabo yavuye kuri Radio Rwanda ajya kuyobora Radio Izuba, ahava ajya mu mahanga.
(16) Fidèle Kajugiro Sebalinda
Sebalinda ni umunyamakuru wakoreye ORINFOR mu ishami rya Siporo aho ari mu bakunzwe na benshi kubera ubucukumbuzi yakoraga muri siporo zitandukanye zirimo Volleyball, Football, Basketball, akavuga amakuru menshi ya siporo mu gihe cy’iminota 15 siporo yabaga igenewe kuri Radio Rwanda.
(17) Kassim Yousuf

Kassim Yousuf yamenyekanye cyane mu 1998 asimbuye Agnès Murebwayire mu kiganiro Samedi Détente, kugeza ubu akaba agikorera Radio Rwanda mu ishami ry’Igifaransa..
(18) Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente
Mugabushaka Jeannne de Chantal, uzwi ku izina rya Eminente, yatangiye itangazamakuru kuri Contact FM muri 2005, aho yatangiye akora ibiganiro byubaka umuryango n’ibitabariza abafite ibibazo, muri ibyo biganiro harimo icyitwa ‘Humura’.Yanakunze kugaragara nk’umukemurampaka mu bikorwa byo gutora Nyampinga (Miss)w’u Rwanda ndetse no mu kuyobora ibiganiro mpaka .
Ni umunyamakuru wahise akundwa na benshi kubera ijwi rye ryiza, aho yakoze n’ibindi biganiro birimo ‘Mbigenze Nte’, akavuga ko ibanga ryo guhita amenyekana rikomoka ku kuba itangazamakuru yararigiyemo arikunda, akarikorana umutima we wose nk’uko yabivuze mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.
Ati “Ntekereza ko impamvu nahise nkurikirwa n’abantu benshi, ari uko nakoraga ibintu bikora ku mitima y’abantu kandi nkabikorana umutima wanjye wose, kuko nagiye mu itangazamakuru mfite urukundo rw’ibyo nkora, nagiyemo mbishaka kandi mpitamo ibintu mbona ko bifasha abantu, kuko numvaga ari wo muhamagaro wanjye”.
Eminente yakoreye kandi Isango Star, umwuga w’itangazamakuru awuhagarikira kuri Radio na TV10 muri 2016, aho nyuma y’uko afashwe n’uburwayi bwamusabaga umwanya uhagije wo kwita cyane ku buzima bwe.

Ati “Nagize ibyago biza bitunguranye kandi bikora ku buzima bwanjye mu buryo bw’amarangamutima, birankomeretsa hazamo no kurwara cyane, iby’itangazamakuru mbisohokamo, nkeneye kwita ku mutima no ku mubiri kubera ko narwaye cyane, urumva navuyemo barankoreye operation (kubagwa) ndi mu bitaro”.
Mugabushaka yatawe muri yombi ku itariki ya 27 Ugushyingo 2016 afungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana akatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri.Amakuru aturuka mu muryango wa Eminente avuga ko afite igice kinini cy’ukuguru kirwaye kanseri ku buryo kidakora.
Bavuga ko iyi ndwara yigeze kugerageza kuyivuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuva yagera muri CHUK ubuyobozi bwa Gereza ya 1930 afungiwemo ngo bwamusabye kujya yigurira imiti mu gihe bimenyerewe ko buri mugororwa wese urwaye avuzwa na gereza.
Eminente avuga ko muri iki gihe ikintu ashyize imbere cyane ari Imana, aho avuga ko aramutse agarutse mu itangazamakuru yashyira imbere ibiganiro bivuga Imana, aho yumva ashyize imbere guhamya agakiza yakiriye.
Eminante ubu atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho ari umubyeyi w’abana bane n’abuzukuru batanu.
(19) Abandi
Andi mazina yamenyekanye mu itangazamakuru mu myaka 20 ishize harimo Faustin Gacinya wakoraga igitaramo kuri Radio Rwanda, Mbonimana Silas, Karake Ferdinand,Cleophas Barore, Majoro Gilbert, Celestin Gatarayiha, Rwakana Gaspard, Titien Mbangukira ukorera Radio Izuba, Eddie Rwema ukorera VOA, Dady de Maximo, Anicet Karege, Isabelle Kabano, Martin Sambazi, Radia Umutoni, Gilbert Byaje, Virgile, Sabune Olivier, Bernadette Batakariza, Boniface Mutsindashyaka, Anastase Rwabuneza, Kalisa Frank (KA), Faith Mbabazi, Christophe Karenzi, Bugenimana Cansilde.
Hari kandi na Victoria Nganyira, Nyampeta Abdou, Innocent Karekezi, Mukanyonga Immaculée, Patrick Nyiridandi, Jean Butoyi, Marcel Rutagarama, Mugabo Justin, Mpumuro Joseph, Mbanda Gerald, Daniel Gakuba, Musabirema Cyprien, Simbankabo Thomas, Kanyanzira Stanislas, Willy Rukundo, Rwema Edouard, Tidjara Kabendera, Gapasi Serge, Vital Ndayambaje, MC Monday, Bizimana Nero, Collette Ngarambe Mukandemezo, Gérard Rugambwa, Uwera Caritas, André Gakwaya n’abandi n’abandi.
Niba hari umwe muri bo ubasha gusoma iyo nkuru turamuramukije. Turabibuka, mwasusurukije imitima yacu twese mu bihe byashize.Mwese mwubahwe.
Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Ni byiza kutwibutsa abatumye itangazamakuru rikura . Muribo hari abitabye Imana. Kassim Youssouf yaratabarutse.