Isomo ry’imitekerereze: Menya icyitwa “textotunisme” – Uburyo bamwe mu nshuti zawe bagukoresha ku nyungu zabo bwite

HAKIZIMANA Maurice

Bamwe mu nshuti zawe bagukoresha nk’agakoresho ko kwitabaza gusa igihe babikeneye, binyuze mu cyo abahanga mu isomi ry’imitekerereze bamaze kwita“textotunisme”. Kurikira iri somo kugira ngo umenye textotunisme bizagufasha kutaba igikoresho gusa.

Ese ushobora kuba uri ukorerwaho’“textotunisme” utabizi? Niba warigeze kugira amarangamutima adasanzwe nyuma yo kwandikirana ubutumwa bwinshi n’inshuti kuri whatsapp cyangwa SMS, ushobora kuba warahuye nabyo.

Ni ibintu bibaho kenshi mu mibanire n’abantu, cyane cyane mu nshuti, kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu bwo mu mutwe no mu byiyumvo kurusha uko tubitekereza.

Textotunisme ni iki?

Tubanze dusobanukirwe n’icyo iryo jambo rishya risobanura. Iri jambo ryakomotse ku guhuzwa amagambo abiri: “texto” (ubutumwa bugufi) na “opportunisme” (kwishakira inyungu gusa).

Mu kinyarwanda cyoroshye bivuga kwa kundi usanga inshuti yawe iguhamagara cyangwa ikakwandikira gusa igihe hari icyo igusaba, hari icyo igushakaho.

Uko wabimenya

Mbere na mbere tugerageze kureba ibisobanuro byimbitse by’iyi myitwarire. Ni uko inshuti ikuvugisha gusa iyo ikeneye inama, ubufasha, amakuru cyangwa serivisi runaka—cyangwa se iyo ibabaye ikagusaba kuyifasha.

Hari igihe iba ikubaza gusa izina ry’umuganga wawe w’amenyo cyangwa aderesi y’akabari keza, cyangwa se igutira imodoka yawe, igusaba kuyisigaranira inzu igihe idahari, kuyisigaranira injangwe cyangwa se kuyisigaranira abana hari aho inyarukiye,cyangwa igusaba kuyisura kuko yifitiye irungu.

Mu magambo macye: iyo nshuti ikuvugisha gusa iyo ikeneye ubufasha bwawe. Iyo ntacyo ikeneye, nta butumwa bugufi, nta jwi rye, habe na mba. Igihe itagukeneye n’iyo iyandikiye ntigusubiza ako kanya, iyo uyihamagaye ntifata telefone, cyangwa ntikubonera umwanya. Ariko yo yagukenera, nka rimwe mu kwezi cyangwa mu mwaka igashaka ko uyisubiza vuba vuba.

Iyi myitwarire ibangamirana kandi irambirana isa n’iyo bita mu cyongereza “ghosting”, cya gihe umuntu akuvugisha gusa igihe abishakiye, atitaye ku byiyumvo byawde cyangwa ku byo wowe ukeneye.

Aarti Gupta, umuhanga mu by’imitekerereze, washinze kandi uyobora TherapyNest muri California, mu kiganiro yagiranye na HuffPost yavuzeko ari wa mubano udashingiye ku bupfura no ku kungurana ibitekerezo, ahubwo ari uwo kwikubira inyungu gusa! ”

Ese ubutumwa bugufi bwa SMS cyangwa bwa WhatsApp bukora ku marangamutima yacu?

Hari abavuga bati: “N’ubundi ubutumwa bugufi nka SMS na WhatsApp nibwo bukoreshwa… niba ushaka kumenya amakuru nyayo, mujye muhura imbonankubone.” Yego… ariko sibyo gusa. Ubutumwa bugufi na WhatsApp si uburyo bworoshye bwo kuvugana gusa. Byarahindutse.

Nk’uko HuffPost ibitangaza, ubushakashatsi bwa Gallup bwo mu 2014 bwerekanye ko ubutumwa bugufi bwari bumaze kuba uburyo bwa mbere bwo kuvugana ku Banyamerika bari munsi y’imyaka 50.

Nanone, ubushakashatsi bwo muri 2016 bwakorewe urubyiruko rwa Millennials bwagaragaje ko 75% by’abantu bahisemo telefone yakohereza ubutumwa gusa kurusha telefone yakoreshwa mu guhamagara gusa.

Mu yandi magambo: ubu ubutumwa bwanditse (SMS na WhatsApp) bwabaye kimwe mu by’ingenzi byo gukomeza kugirana umubano n’inshuti n’umuryango.

Uko wakwitwara imbere y’iyi myitwarire

Nicole Saunders, umuganga w’indwara zo mu mutwe akaba n’umuyobozi wa Therapy Charlotte muri Caroline y’Amajyaruguru agira ati:

“Dukoresha ubutumwa bugufi kugira ngo tubone uburyo bwo gushyikirana bukora ku marangamutima yacu……Iyo hatabayeho kwishimirana cyangwa gusubizanya mu buryo bungana, kandi uko musubizanya bikagaragara nk’ibyo kurenzaho gusa, umuntu ashobora kumva ari gukoreshwa gusa, ari nko gucuruzwa ku nyungu zawe gusa. Nta muntu uba witeze guhora yumva ari uwo gukinishwa gusa mu mibanire y’inshuti.”

Ariko nanone, bisaba kwitonda: Nubona mu nshuti zawe harimo bene aba bantu ba guprofita gusa,ba bandi baguhamagara ari uko bafite icyo basaba gusa, ntugahite uyikuraho amaboko burundu. Hari igihe yaba abikora atabugambiriye,atabikora nkana.

Ni yo mpamvu ari ngombwa kubimubwiraho. Mubwire ko wiyumva nk’uwirengagizwa cyangwa nk’ukoreshwa gusa, kandi ko wifuza ko yajya anaguhamagara cyangwa akwandikira n’igihe atagukeneye. Muhe igihe mu mutima wawe,natabikosora uzamenya ko ari umu Textotuniste wigendera. Niba umubereye ingenzi koko, azakumva akosore!Nubona nta gihinduka kandi bikomeje kukubabaza, uzamusezereho. Uri umuntu nturi ikintu.

HAKIZIMANA MAURICE .Nkurikira kuri WhatsappFacebook,Twitter ndetse no kuri Instagram

2 thoughts on “Isomo ry’imitekerereze: Menya icyitwa “textotunisme” – Uburyo bamwe mu nshuti zawe bagukoresha ku nyungu zabo bwite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *