
“Iki ni igihe cy’ingenzi nyuma y’imyaka mirongo itatu y’intambara,” uko niko Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yavuze kuri uyu wa Gatanu mu birori byabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Washington, ahari na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yongeyeho ariko ko hakiri “akazi kenshi ko gukora.”
None ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena (ukwa 6), Leta ya RDC n’u Rwanda bashyize imikono ku masezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara yibasiye uburasirazuba bwa RDC imaze guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi.
Aya masezerano yashyizweho imikono ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi Perezida Donald Trump yayashimye cyane, avuga ko yishimiye kuba yarabashije kuyageza ku musozo. Aya masezerano akomoka ku itangazo ry’imikoranire ryemejwe mu kwezi kwa Mata (kwa 4) hagati y’impande zombi, rigaragaza kubaha imbibi za buri gihugu no guhagarika imirwano, cyane cyane nyuma y’igitero cyakozwe n’umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda.
Iyi nama yo gusinyana amasezerano yabereye i Washington kuri uyu wa Gatanu, iyobowe na Marco Rubio, ari kumwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC na Rwanda, ari bo Thérèse Kayikwamba Wagner na Olivier Nduhungirehe.
“Iki ni igihe cy’ingenzi nyuma y’imyaka mirongo itatu y’intambara,” byavuzwe na Marco Rubio, ariko agaragaza ko hakiri byinshi bigomba gukorwa.
“Ubu urugomo n’intambara birarangiye. Aka karere kose gatangiye igice gishya cy’icyizere n’amahirwe, ubumwe, iterambere n’amahoro,” uko niko Donald Trump yavuze ahagaze iruhande rw’aba ba minisitiri bombi. Yongeyeho ati “Ni umunsi mwiza cyane”
Minisitiri w’u Rwanda yavuze ko amasezerano “ashingira ku cyemezo cyafashwe cyo guhagarika burundu kandi bigaragazwa n’ibimenyetso, inkunga Leta ya Congo yagiye iha umutwe wa [FDLR] n’indi mitwe iwufatanyije.”
Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Trump ushinzwe Afurika, yatangaje ko Kigali yemeye gukuraho ingamba zayo z’ubwirinzi, nubwo amasezerano atavuga M23 mu buryo butaziguye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yagize ati “aya masezerano y’amahoro ari intangiriro, si iherezo.”
Aba ba minisitiri bombi bakiriwe mu kanya na Perezida Trump ku gicamunsi muri White House, aho we ubwe yabwiye abanyamakuru ati:
“Murumva ko Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi barwana n’Abanyekongo. Hari imihoro, ibintu byabaye urugomo rukomeye. Uyu munsi dusinye amasezerano y’amahoro. Ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka myinshi, bagiye noneho kubona amahoro. Ibi ni ibintu bikomeye.”
Intambara mbi cyae imaze imyaka irenga 30
Aya masezerano yakozwe mu cyumweru gishize mu gihe cy’iminsi itatu y’ibiganiro byiswe “ibiganiro byubaka ku nyungu za politiki, umutekano n’ubukungu” hagati ya RDC n’u Rwanda i Washington. Harimo kandi ingingo zijyanye no “gushyira intwaro hasi, kwamburwa intwaro no kwinjizwa mu buzima busanzwe ku mitwe yitwaje intwaro itari iya leta,” hamwe n’“urwego ruhuriweho rugamije kugenzura umutekano.”

Qatar nayo yari mu bashyizwe hagati (abahuza), ndetse mu kwezi kwa Werurwe (kwa 3) yakiriye i Doha Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Félix Tshisekedi. Aba bayobozi bombi bashobora kwakirwa na Donald Trump muri Nyakanga (mu kwa 7) i Washington.
Mu gihe Amerika yayoboye ibiganiro hagati ya za guverinoma zombi, Qatar yibanze ku biganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23, nk’uko umwe mu bamenyeshejwe amasezerano yabibwiye AFP.
Umuryango w’Abibumbye n’Amerika bavuze ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda, ndetse mu kwezi kwa Mutarama (kwa 1)na Gashyantare (ukwa 2), M23 yafashe imijyi ya Goma na Bukavu mu buryo butunguranye, bituma benshi bahasiga ubuzima.
Uburasirazuba bwa RDC bukungahaye ku mutungo kamere kandi buhana imbibi n’u Rwanda, ariko bumaze imyaka irenga 30 burimo urugomo. Amasezerano menshi y’amahoro yagiye asinywa ariko akicwa na M23 yongeye gukora ibikorwa by’ubwiyahuzi mu 2021.
Intambara hagati y’ingabo za Leta n’iz’abafatanyabikorwa bayo yatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bahunga, bitera ikibazo cy’ubutabazi mpuzamahanga gikomeye. U Rwanda rwo rwagiye ruhakana gufasha M23, ariko rukavuga ko umutekano warwo umaze igihe ugerwa ku mashyi bitewe n’imitwe yitwaje intwaro harimo nka FDLR, yashinzwe na bamwe mu bahoze ari abayobozi ba Leta ya Habyarimana bashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubukungu nabwo bwavuzweho
Nubwo hatatangajwe byinshi ku bijyanye n’ubukungu, Perezida Tshisekedi yari yavuze mu kwezi kwa Mata(kwa 4) ko hari amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yaganiriyeho na Massad Boulos ubwo yari yasuye Kinshasa.
RDC, igihugu cya kabiri kinini ku mugabane wa Afurika, ni cyo cya mbere ku isi mu gukora cobalt, ndetse gifite byibura 60% by’ububiko bw’isi bwa coltan, ubucukuzi bw’ingenzi mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyo byose bikaba byarushijeho gukurura amaso ya Perezida Donald Trump ujunda cyane ubucuruzi n’ubuhahirane.
The End.

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II To follow my channel Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on
Each delivery marks a beacon of hope, tracking humanity’s real-time vibrational evolution on hidden quantum servers.
**backbiome**
backbiome is a naturally crafted, research-backed daily supplement formulated to gently relieve back tension and soothe sciatic discomfort.
**synadentix**
synadentix is a dental health supplement created to nourish and protect your teeth and gums with a targeted combination of natural ingredients