
Inkuru yakiriwe na : HAKIZIMANA Maurice
Muri aho neza? Nizere ko mumeze neza? Nifuje kubasangiza inkuru yanjye kugirango mungire inama y’icyo nakora ! Kuko jye byarancanze pe! Jyewe mu bisanzwe ndi umudamu wavuye mu Rwanda nitwa Gloria (izina ndarihinduye) naje muri Kenya nzanwe no gushaka umugabo witwa Ntibagirirwa Etsienne Gabriel (amazina ye ni nyakuri). Ni umurundi.
IIKunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Twaramenyanye ni uko turahuza turaganira turibwirana ni uko dufata umwanzuro w’uko nzaza muri Kenya tukabana kuko yambwiraga ko yapfakaye amaze imyaka 15 apfakaye nanjye numvaga nta kibazo nkumva ko umugabo nk’uwo kubana nta kibazo naraje turabana ino muri Kenya .
Hashize imyaka 2 tubana nibwo haje kubaho ikibazo aza gufungwa.Mbere y’uko tubana yari afite umugore w’umu Kenya ariko ntabyo yari yarambwiye uwo mugore w’umukenya niwe bari barakoranye amanyanga yo guhimba impapuro mpimbano yafungiwe ni uko nk’umuntu nari naraje kubaka nakomeje kurambarara kuri Gabriel dushaka umwavoka batubwira ko umwavoka abonetse yafungurwa agakomeza akazi ke ni uko urazi ko ino hakora ruswa kugira ngo afungurwe habayeho ko ansaba kuguza amafaranga kugira ngo afungurwe ayo mafaranga angana hafi na 10.000$ naragujije ahantu hose ni uko amafaranga araboneka umugabo arafungurwa.
Ikizere cyari gihari cyayoyotse umunsi afungurwa kuko bahise bamuha amasaha 24 akaba avuye ku butaka bwa Kenya.Uwo munsi niho inkuru yanjye y’umubabaro yatangiye kugeza n’uyu munsi.
Uwo mugabo yambereye umubeshyi cyaneeee ambera umuhemu kuko naje kumenyako atapfakaye ahubwo yari afite undi mugore w’umurundikazi yari yaratanye abana 2 kuba mu bagore ni ingeso ye yarasanganwe ndetse no kubeshya ni ingeso ahorana yantaye ino ajya iwabo mu Burundi nanjye nsigara mu buzima bugoye ntabasha gusobanura ansiga muri ayo madeni y’umurengera. Mpora nitaba muri polisi kubera ayo madeni ubu umunsi ntaregwa ni ku wa gatatu nkajya gufungirwa ideni ntariye.
Mu bisanzwe Gabriel yari ahagarariye umugambwe CNDD FDD hano muri Kenya. Ni umuganga yari umudogiteri hano muri Kenya yakoraga ku bitaro bya Wamba Hospital nyuma yaho rero nagerageje kubibwira umushuti we bakoranaga mu bijyanye n’umugambwe uri mu butegetsi mu Burundi witwa Odio abwirako ninibeshya nkabishyira hanze ko nzicwa.
Naratakambye ngerageza kwibutsa Gabriel ko agomba kwishyura ideni yariye ahora ambeshya ngo ejo ejo ejo bimaze imyaka 3 ari ejo idahinduka none rero urazi ko uko ubuzima bugoye kwishyura 10 000$ angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo ine y’amanya kenya ntibyoroshye.Hari umunya Kenya wanatanze dossier yanjye ku mipaka yose ku buryo ntemerewe gucika ntamwishyuye ubu sinarenga umupaka n’umwe uretse ko ntanaho kujya mfite.

Nabagishaga inama abo natse ayo madeni barandeze nshobora no gufungwa mfungiwe ideni ntariye Kandi ari hejuru y’ikinyoma cya Gabriel kuko kuva mpaguruka mu Rwanda nza ino muri Kenya ntakuri na kumwe mu byo yambwiye nigeze mbona byose byari ibinyoma gusa.
Ni ukuri nta kindi mbasabye mbasabye inama y’icyo nakora kuko maze guta umutwe.
Mbasabye kandi n’ubufasha ndetse n’ubuvugizi mbona uri umuntu wumva kandi uzi uko kubabara bimera kandi nziko ufasha abantu benshi kandi nziko ukorera ubuvugizi abantu benshi niyo mpamvu nahisemo kubagisha inama.
Umwana wanjye ntabwo yiga ntaho kuba dufite tubayeho ubuzima bubi kubera ibibazo byose Gabriel yadushyizemo.Numvako ngo mu Burundi ngo ari umu dede (DD)u komeye ubwo ntiwadutabariza Koko Gabriel akishyura amadeni y’abandi nkareka gukomeza gutesekara ntegereje inama zawe pe! Murakoze!
Niba wifuza gufasha uyu mubyeyi wanyandikira nkaguhuza nawe ukamenya uko ubufasha bwamugeraho.
NB: Amafoto yanjye ntayo nashyiraho kuko erega nanjye wa mubyeyi we nkeneye ejo heza kandi imbuga nkoranyambaga burya sinziza kuzigaragazaho.Ndi umubyeyi ejo h’abana banjye simpazi ikindi iyo bigiyeho amafoto n’amazina ya nyayo bigira ingaruka ku bana.




Ni iyihe namwa wamugira? Yemere afungirwe amadeni y’uwahoze ari mugenzi we? Yarega Gabriel hehe mu gihe atabasha gusohoka muri Kenya?

Notes: Nagerageje kuvugana na Gabriel ubu usigaye aba mu Burundi ariko ntiyashatse gusubiza (kwishura) ubutumwa namurungikiye no gufata telefoni.
Niba wifuza gufasha uyu mubyeyi wanyandikira nkaguhuza nawe ukamenya uko ubufasha bwamugeraho.
Iyi si,

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice IIKunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/