Imbwa zikoresha amazuru yazo mu buryo butangaje

HAKIZIMANA Maurice

Abashakashatsi bavuga ko imbwa zishobora guhumurirwa, zikamenya imyaka izindi mbwa zifite, zikamenya gutandukanya iz’ingabo n’iz’ingore kandi zikamenya uko izindi mbwa zimerewe. Nanone imbwa ishobora gutozwa ku buryo ishobora kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge. Mu gihe abantu bakoresha amaso kugira ngo bamenye ibibakikije, imbwa zo zikoresha amazuru. Muri make imbwa zumvisha amazuru.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Amazuru y’imbwa arusha ay’abantu ubushobozi

 Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw’abantu. Ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika, cyavuze ko imbwa “ishobora gutahura impumuro y’ikintu kimwe mu ruvange rw’ibintu bibarirwa muri miriyari 1000. Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy’akayiko k’isukari ukagashyira muri pisine nini yuzuye amazi, imbwa yamenya ko washyizemo isukari.”

 Ni iki gituma imbwa ihumurirwa cyane kuturusha?

  •  Kubera ko izuru ry’imbwa rihora ritose, bituma ishobora kumva n’impumuro y’utuntu duto cyane.
  •  Izuru ry’imbwa rifite ahantu habiri hanyura umwuka. Hamwe ihakoresha ihumeka ahandi ikahakoresha ihumurirwa. Iyo imbwa irimo guhunahuna, umwuka werekeza mu gice k’izuru ikoresha ihumurirwa.
  •  Icyo gice k’izuru kiyifasha guhumurirwa, gishobora kungana na santimetero kare 130 cyangwa zirenga, mu gihe icy’abantu cyo kingana na santimetero kare 5 gusa.
  •  Imbwa ifite ingirabuzimafatizo ziyifasha guhumurirwa, zikubye iz’abantu inshuro 50.

 Ibyo bituma ishobora gutandukanya impumuro z’ibintu byinshi. Urugero, hari abahanga bavuga ko dushobora kumva impumuro y’isupu ariko ko imbwa yo ishobora gutandukanya impumuro y’ibirungo byose washyizemo.

Akabakure karimo isupu gashushanyije mu mutwe w’umuntu n’ibirungo bigize iyo supu bishushanyije mu mutwe w’imbwa

 Abahanga b’ikigo gikora ubushakashatsi kuri kanseri bavuze ko ubwonko n’amazuru by’imbwa, bituma iza mu bintu bifite ubushobozi buhambaye cyane bwo guhumurirwa.” Abahanga barimo barakora ibintu bishobora guhumurirwa kugira ngo bige bitahura ahari ibisasu, bibafashe kugenzura ibicuruzwa bya magendu no gusuzuma indwara, urugero nka kanseri.

Ubitekerezaho iki? 

Ese utekereza ko ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa, bwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa bwabayeho biturutse ku iremwa?

Kuri jye, izuru ry’imbwa rihamya ko hariho Umuremyi w’Umuhanga. Niwe ukwiriye guhabwa ikuzo ryose (all credits)

 “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo, icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.”-Ibyahshuwe 4:11








































































































































Ivomo: www.jw.org

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *