
Yanditswe : HAKIZIMANA Maurice
Ejo umugore wanjye yanyoherereje ubutumwa bugufi agira ati;
« Sheri utugurire umugati,ntiwibagirwe! Eeh nibagiwe kukubwira ko mucuti wawe Aïcha mushiki wa Ibrahim agusuhuza.”
Njye: Aïcha? Aïcha ninde se kandi?
We: Nta we nashakaga ko usubiza, kugira ngo menye ko wabonye mesaji yanjye.
Njye: Ariko n’ubundi ndi kumwe n’inyasito yitwa Aisha ubu nonaha, nari ntekereje ko hari aho utubonye?
We: Ngw’iki?? Muri he ?
Njye: Hano rwose mu kabari karebana na bulanjeri yo kwa Gasana.
We: Ok! Mpise nza !
Nyuma yiminota 5, yohereza ubutumwa:
Ati: “Ndi ku kabari karebana na bulanjeri none ko ntababona ?”
Njye: Ndi kukazi. None rero ubwo uri imbere ya bulanjeri, gura imigati yose ushaka …
.., ni aho ku mugoroba! Ndagukunda
!
Indyarya ihimwa n’indyamirizi Kandi ngo Utazi ubwenge ashima ubwe

Iyi si

HAKIZIMANA Maurice: II Suivre ma chaine Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Suivre ma page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.