Intambara muri Kongo DR: Ubwongereza burasaba ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziva ku butaka bwa Kongo shishi itabona

HAKIZIMANA Maurice

Aho itangazo ryavuyeForeign, Commonwealth & Development Office

Igihe ryatangarijwe: 30 Mutarama 2025

Itangazo rya Leta y’Ubwongereza: Uko ibintu byifashe ubu mu burasirazuba bwa Kongo DRC

Ubwongereza bwasohoye itangazo nyuma y’uko M23 n’ingabo z’u Rwanda (RDF) zigaruriye umugi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo DRC

Umuvugizi w’urwego rwa FCDO yagize ati:


“Ubwongereza bwamaganye kwigarurira Goma n'utundi turere two mu burasirazuba bwa DRC kwa M23 n'ingabo z’u Rwanda (RDF), ibyo bikaba ari ukurenga ku buryo butemewe ku burenganzira bw’ubusugire bwa Kongo DRC n’amasezerano y’umuryango w’abibumbye, ibyo bikaba biri guteza ingaruka zikomeye ku mutekano mu karere.
“Ubwongereza burasaba ko ingabo z'u Rwanda RDF zikurwa ku butaka bwa Kongo shishi itabona bidatinze. Ku ya 26 Mutarama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yahamagaye Perezida Kagame amubwira ko igitero cyagabwa kuri Goma cyazatera amakimbirane akomeye n'ingaruka zikomeye mu Muryango mpuzamahanga. Ku ya 29 Mutarama, Lord Collins yasobanuriye Komiseri Mukuru w’u Rwanda ko ibitero bya gisirikare by’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC bitemewe kandi agaragaza ko ahangayikishijwe cyane n’amakuru avuga ko M23 na RDF bagenda berekeza mu majyepfo ya Kivu berekeza Bukavu.
"Ibibazo by'ubutabazi ku baturage byari bimaze kuba bibi mbere y'ibitero biherutse kugabwa na M23 na RDF, ubu noneho byarushijeho kugorana. Abantu barenga 800.000 mu karere bashyizwe mu bihutirwa mu  mfashanyo;kandi bafite ibyago byo kutazongera kubona ubufasha bw’ibiryo n’imiti. Ubwongereza burahamagarira impande zose guhita zihagarika imirwano, koroshya uburrnganzira bw’ikiremwamuntu no gukomeza ibiganiro ku rwego rw’ububanyi n’amahanga. Uruhare rwabo no gukomeza kwizera ubuhuza  buyobowe na Afurika ni ngombwa cyane. Nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura ibi bibazo.
“Ubwongereza buri gutekereza cyane ku ntambwe zizakurikiraho, bufatanyije n'abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga, harimo no gusuzuma ibyo gukata inkunga rusange bwahaga u Rwanda. »

Media enquiries

Email newsdesk@fcdo.gov.uk

Telephone 020 7008 3100

FCDO Communication Team

Wasoma kandi: Intambara muri Kongo DR: Ubwongereza bwabwiye u Rwanda ko rushobora gukata imfashanyo yabwo irenga miliyari y’amadolari ya buri mwaka.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

19 thoughts on “Intambara muri Kongo DR: Ubwongereza burasaba ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziva ku butaka bwa Kongo shishi itabona

  1. BusinessIraq.com delivers breaking business and economic news from across Iraq’s dynamic market landscape. Our platform offers real-time coverage of crucial economic indicators, market movements, and policy changes affecting Iraq’s business community. According to recent reports from cnbc.com, our comprehensive analysis aligns with global economic trends while focusing on Iraq’s unique market conditions, providing decision-makers with vital insights for strategic planning and investment decisions.

  2. Through BusinessIraq.com, readers gain access to comprehensive analysis of Iraq’s trade policies, international partnerships, and economic reforms. Our coverage includes detailed reporting on cross-border trade agreements, foreign investment initiatives, and regulatory changes affecting business operations throughout the country.

  3. Hi, i thijnk that i ssaw yoou visited my wweblog thu i cawme tto “return thhe
    favor”.I am attemptying too find things tto improve myy site!I suppose iits
    okk to use a few of your ideas!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *