Intambara muri Kongo DRC: Kinshasa yabyukiwe n’imyigaragambyo y’abantu barubiye batwika za ambasade nyinshi zirimo iy’u Rwanda, iy’ Ububiligi ndetse n’iy’Amerika.

HAKIZIMANA Maurice

Kuri uyu wa kabiri 27.01.25, imyigaragambyo yabereye i Kinshasa, umurwa mukuru wa Kongo, yaranzwe n’urugomo n’inkongi nyinshi. Agatsiko karakaye k’abigaragambya kibasiye ambasade z’ibihugu zishinjwa gushyigikira u Rwanda mu ntambara rwagabye kuri Kongo DR. Iyi myigaragambyo yabaye nyuma yuko inyeshyamba za M23 zishyigikiwe na Kigali zigaruriye igice kinini cy’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Za ambasade harimo iy’ Ububiligi, Ubufaransa, Amerika, Kenya, u Rwanda na Uganda zibasiwe ndetse zimwe na zimwe zihabwa inkongi y’umuriro.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Ambasade y’Ubufaransa yashumitswe n’abigaragambya

Des jeunes congolais mettent le feu à des pneus et voiture dans Kinshasa.

Mu nzira zigana kuri za ambassade, abigaragambya bababje gutwika amapine n’amamodoka

Des manifestants déchirent le drapeau rwandais devant l'ambassade du pays à Kinshasa.
Ambasade y’u Rwanda, igihugu kiri mu ntambara na Kongo binyuze mu mutwe wa M23 n’uko byemezwa na ONU, nayo yahawe inkongi y’umuriro ndetse iribasirwa cyane. Ibendera ry’u Rwanda ryashwanyagujwe n’imbaga yariye karungu .Image : Samy Ntumba Shambuyi/AP/picture alliance

Minisitiri w’itumanaho muri Kongo, Patrick Muyaya, yamaganye ibikorwa byo kwangiza no gusahura byajyanye n’iyi myigaragambyo.

“Ku rwego rwa diplomasi, dufite ukuri. Ariko mwitonde, abanzi bacu bashobora kubinjirana kugira ngo mutere za ambasade zitandukanye. Ndababujije … Turimo kugendera ku mabwiriza ya Perezida wa Repubulika kandi twigaragambya mu mahoro

Ku ruhande rwe, Dieudonné Mushagakusa, ukomoka mu itsinda ry’impuguke z’imiryango itegamiye kuri Leta, yemeza ko ibikorwa byo gusahura no gutwika bishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire hagati ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga.

“Birababaje kubona tugeze mu bihe nk’ibi. Ibi bishobora gutandukanya inshuti za Kongo DRC zagombaga kuduherekeza muri iyi ntambara yo kugarura amahoro no gusubizaho ubusugire bw’akarere ”, yabibwiye DW.

Barakajwe no guterera agati mu ryinyo k’Umuryango Mpuzamahanga

Aba basore bigaragambyaga, abo DW yahuriye nabo mu mihanda ya Kinshasa, badusobanuriye intego zabo.

Bagira bati

“Niba dukomeje kwishingikiriza ku Muryango Mpuzamahanga n’ibitekerezo byawo, ntacyo tuzageraho. Twebwe rero nk’abaturage, turashaka gufata inshingano kugira ngo dusubize inyuma umwanzi…… “Turi mu mihanda kugira ngo twereke abantu bose ko tutishimiye ibyabereye i Goma.”

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice  II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

4 thoughts on “Intambara muri Kongo DRC: Kinshasa yabyukiwe n’imyigaragambyo y’abantu barubiye batwika za ambasade nyinshi zirimo iy’u Rwanda, iy’ Ububiligi ndetse n’iy’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *