“Nzi neza agaciro kanjye”

Umuhanzi: HAKIZIMANA Maurice

“Nzi neza agaciro kanjye” -Umuvugo wa Hakizimana Maurice

Sinahombye, reka reka,ahubwo narungutse ;

Sinarize ngo mpogore, reka reka, nihanaguye bwangu,

Sinonze mu maso igihe,nashushanyije ubuzima bushya bwangu,

Sinabujije amarira gushoka ku matama, bivanze no kumwenyura gahoro.

Narahanutse,nahanutse mu gacu nta mutaka,

Nitimbye hasi nk’igifuka cy’ibirayi;

Yampiritse n’ingufu z’umurengera wa “Muhire” wa “Mutagatifu” wa “Mwungeri w’imico myiza”

Yanteye igisasu gihanura indege wa Muswa, cya Kirura,Cyambarantama.

Yego nyine,warampiritse ngo ngushe amazuru,ngwa nubamye,ukora ikirori,

Yego nyine naraguye nshyika mu rwobo,ikuzimu cyane aho wifuzaga, ndya umukungugu !

Yego nyine wa Kirura we nagezeyo,ariko mvayo!

Ntangazwa na Muntu,aragoye cyane ku buryo nize kuba Jye,Jye Njyenyine

Ntangazwa na Muntu ku buryo nize kwiberaho mu nguni yanjye,incuti yanjye y’ibanze ni jye.

Ntangazwa na Muntu ku buryo niyize nkimenya nkitahura.Ndi incuti nziza yanjye!

Ntangazwa na Muntu ku buryo nize kwikunda mbere ya byose,urwo nikunda ruruzuye !

Ukuntu nitanzeho ibitambo ubudahwema kubera gukunda abandi nkiyibagirwa,kuva mu busore bwanjye!

Ukuntu nitanze izuba rikantwikira mu Burasirazuba imbeho ikanshishimurira mu Majyaruguru,

Ukuntu niyishe urubozo nkitangira abo mu Majyepfo n’ab’Iburengerazuba!

Ukuntu nitanze nkibamba ntanategereje ko nsabwa ubufasha! Mbega inyiturano!

Nakoraga nk’umutima nshaka ubutungane butabaho,

Nashakaga gutunganya byose ntazi ko nta gitunganye nanjye ubwanjye ntatunganye!

Nashakaga ko byose byubahirizwa uko byanditse ntazi ko n’ababyanditse batabyubahiriza!

Ubu nkora ibyo ngomba gukora,neza uko nshoboye,mbikorera abanjye gusa, n’abandi hafi

Ubu ndeka abandi,n’abanjye barimo,bagakora ibyo bashatse,uko babishaka,igihe babishakiye.

Ubu ntawe mpiganwa nawe,ngira uko ngenda,nkiruka ku muvuduko wanjye!

Ubu ngenda gake uko nshaka,ndyoherwa n’udutambwe twanjye, uko mbishaka.

Ubu namenye ko nta “gahora gahanze” kandi ko nta cyo kwizerwa muri iyi si !

Ubu mfatirana buri mahirwe yose, ngakwata ibije nta gutegereza,ntawe mbaza!

Nzi neza ko nta cyanjye iteka kandi ko nta wanjye ubuziraherezo!

Nzi neza ko uri incuti none ejo ukambera Yuda, Sawuli uriya we akambera Pawulo!

Ndeka abinjira iwanjye bakaza,binjira igihe bashakiye,n’uko babishaka!

Ndeka abasohoka iwanjye bagatumuka, bagendera igihe bashakiye, uko babishaka!

Sincyemerera kwinjira,mu buzima bwanjye, ba “Rutemayeze” na ba Cyambarantama”!

Sincyemerera kwinjira,mu buzima bwanjye, abanyoboza agatoki,n’abamvanga mu bitandeba!

Sincyemerera kwinjira,mu buzima bwanjye, abatampa agaciro,n’abigira abacamanza!

Sinkigira isibo ry’incuti,ikigare,ngira umwe cyangwa babiri,bacye,nyakuri!

Sinkireba imyaka,ubwoko,idini n’ibara ry’uruhu! Umubare nta cyo umbwiye!

Singisaba ubudahemuka, oya shenge ntibusabwa!Uri “Udahemuka” cyangwa Nturi we;ntibyihishira!

Nsigaye nikunda,nkunda ubuzima uko buri, gatebe gatoki,mu byiza no mu byago,nabyo ni ubuzima

Nsigaye nkunda urupfu, narwo ni ubuzima busanzwe,hano muri iyi si!

Nkunda Ingoro,Amacumbi, Amazu meza, Ibipangu n’ubusitani-Ubuturo bwacu.

Nkunda Ibituro, Amarimbi,Imva, n’Inzibutso -Ubuturo bwacu nitugwa, nituba Ibituro!

Niyo mpamvu mbaho,ndisha ubuzima igitiyo kinini,ndyoherwa na buri funguro na buri rukundo!

Niyo mpamvu mpora niga, nkora nk’igifu, nigira ku makosa yanjye,sinsubira inyuma,

Niyo mpamvu “Byago ntukabure,Byago ntugahore”!Bituma mpa agaciro umunezero!

Nzakira ibi bikomere natewe n’ingirwa-bavandimwe,muri iyi si cyangwa muri ya yindi!

Nzakira uyu mutima wanjye uvirirana bucece, ariko ntuzongera kwiringira bibaho!

Ubugingo bwanjye buzongera kunezerwa,ejo hazaba heza kurusha none.

Umuremyi wanjye we ampora hafi, si nka mwe mwigize abacamanza n’abarangizamanza!

Incuti magara ntunsige zanjye ni enye nanjye ndi mo,ntizizanterena najye ni uko

Yego,nzi agaciro kanjye, kandi ntikagenwa n’abandi!

Yego ndiho,ndahumeka,ndusha agaciro inyoni zose n’ibiguruka mu kirere byose,

Yego ndusha agaciro inyamaswa zo mu nyanja n’amafi yose, ibikururanda byose, n’ibyigenza ku butaka byose, yego mfite agaciro

Yego,ndusha agaciro indabyo zo mu gasozi,mfite agaciro kuko n’imisatsi yanjye yose irabazwe;

Yego nzi agaciro kanjye utabonera igiciro, nzi neza agaciro kanjye uko waba unzi kose!

Nacanye urukundo rwanjye ubwanjye,ndikunda ndikundwakaza kuko nzi neza agaciro kanjye !

Harakabaho kwikunda mbere ya byose, harakabaho kwiha agaciro katabonerwa igiciro !

Nzi neza agaciro kanjye! – Wanditswe na Hakizimana Maurice

À propos de l’auteur

HAKIZIMANA Maurice est écrivain,auteur,artiste,poète,éditeur,blogueur et surtout enseignant. Il écrit sur l’amour de la sagesse, l’histoire, l’actualité, le monde, la famille,la société,la religion, les relations et le divertissement. Hakizimana M. est diplômé en sciences de l’éducation et en sciences sociales, en anglais et en littérature de la Sorbonne Université-Paris.

II Suivre ma chaîne Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Suivre ma page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *