NARAKANGUTSE

Umuhanzi:HAKIZIMANA Maurice

NARAKANGUTSE-Umuvugo wa Hakizimana Maurice

Narakangutse navuye mu bitotsi,

Nakangutse bunyi bunyi ariko ndakanguka,

Namenye ko iyi si itagira umutima ntigire n’ibihaha,

Nasobanukiwe iyi si aho inyamaswa zirusha abantu ubumuntu,

Nasobanukiwe “ubunyamaswa” bwa Muntu, n’ “ubumuntu” bw’inyamaswa,

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Navuye mu icuraburindi ry’inzozi nyinshi,

Namenye intera iri hagati y’inzozi n’impamo,

Navuye mu gihu kibuditse ngera mu mucyo w’itangaza,

Ubu sinkizera na gato uduhendabana,

Ubu sinkibuzwa umwuka n’icyizere kiraza amasinde,

Ubu sinkiba mu njuga za “ejo ni heza”, “ibyiza biri imbere”,

Ubu singicurikwa na za “twaremewe kuzajya mu ijuru niho twese tuzishim’iteka”,

Ubu sinkiba muri za “purugatori”, “penetensiya” na “indulugensiya”,

Ubu singicurikwa ngo ncurukurwe n’icya cumi, amaturo, n’utundi tuzina wayita,

Ubu Musenyeri,Bishopu,Umushumba,abiyita “Abungeri b’intama”n’Abasenzi bose ntibakimbasha,

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Navuye mu bitotsi byinshi biyengera nk’ubushyuhe bw’imbabura,

Navuye mu kuroteshwa ku manywa ngera mu mpamo y’ubu buzima.

Namenye ko abiyita “abatagatifu”, “abatoranyijwe”, “abera” ari ikinyuranyo,

Namenye ko “leta” atari jye atari wowe ahubwo ari “zana n’utwo” ak’Abaswahili bati “Reta hapa”

Namenye ko “siyasa” atari impamo ari “si hasa” nako “igipindi”, na “disikuru”,si ukuri!

Namenye ko “ingoma zose ziriho uruhu”, kandi “induru ntirwana n’ingoma” uramenye,

Namenye ko iyo zihinduye abakaraza “zihindura imirishyo” gusa, naho ingoma ari za zindi,

Namenye ko kwiba ingoma byoroshye,kuyima bikaba ingorabahizi.Ukayivugiriza he?

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Ndi impunzi idasanzwe,Kuko jye nahunze iyi si,

Nahungiye mu kuri kumwe kwambaye ubusa buri buri,

Ikinyoma niyo wacyambika imyambaro y’ukuri ntikimara kabiri,

Ikinyoma n’iyo cyamara kabiri ntikimara gatatu,

Nahungiye mu kuri kw’impamo kutari impari;

Ng’ubu ubuzima nifuzaga kuva mvutse,

Ng’ubu ubuzima butarimo indoto z’ubushukanyi,

Ng’ubu ubuzima-mpamo: Umudendezo!

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Navuye mu bugaragu nako mu butware bwa kiretwa,

Navuye mu ncundura nishyizemo jye ubwanjye ngo ingire incike,

Navuye mu busazi bw’ubusirimu bw’i Maka n’i Siyoni bwa gifarisayo,

Navuye mu bukarani bukaze bwampetamishaga intugu kuri buri buri,

Navuye mu kwangara umunsi ku wundi indwi ku yindi nk’utagira iwabo,

Navuye mu gutamikwa byose nk’utagira amaboko,nk’utagira isaho ye,

Navuye ku gicugutu n’ikigare by’iyo ntema ikirere nk’intashya itashy-ino,

Navuye mu nzozi zo ku y’ihangu njya mu buzima-mpamo,

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Namenye ko “umukiliya” atari umwami baratubeshya umwami nicyo azanye,

Namenye ko ibishuri byinshi atari byo bishaba imbere y’abashabitsi,

Namenye ko kubyuka kare atari ko kugerayo mbere haba n’amahirwe,

Namenye ko kubyarwa atari ko kubyarwa ko buri rubyaro rubyagira ukwarwo,

Namenye ko urubyaro atari imibyare batezeho inyamunyo uko bashonje,

Namenye ko “nshimwe nshimwe y’umugore yamukobye injuma”,

Namenye ko “nta baronkera rimwe nk’abaca imisigati”,

Namenye ko ikoti na karuvati atari byo muntu, umuntu ni ubyambaye,

Namenye ko izina atari ryo muntu barabeshya umuntu niwe zina,

Namenye ko n’ “umuhire” ashobora kuba “gica”, Emawusi akandavura mu si,

“Bizimana” akaba Bizumwanzi, “Mudahemuka” akaba Munyabuhemu,

Bigirumwami akaba “Bigirabanzi”, “Hakuzimana” agakuz-inda,

“Inzu y’Imana” ikaba inzu y’ishyari,indamu n’ubutindi,

“Kiliziya” ikarutwa no muri Ziniya, ikaba icumu ricumita abakiliya nako abakirisitu,

“Ku ruhimbi” hakaba ku “ruhembe” rw’umuheto,ibagiro ry’abahahimbarizaga,

“Alitari” ikaba igicaniro cy’urwibutso rw’abahaguye bazize icyo babataziriye,

Izina si ryo muntu musaza “utubahuka” we, ndakurahiye, Muntu niwe zina;

Izina si ryo muntu “mwambari w’umwana” we, “akazi k’umusebeya kaba kari no ku mwungo”

Izina si ryo muntu iwacu we, “akanyoni mwanyaze ntawe ukarya agahanga” ,

Izina si ryo muntu ndereya-munywanyi, kuko ubundi “abagabanye imbisi ntibagabana umufa”.

Izina si ryo muntu “kibibi”,nako kinyonjo shenge kuko “abagira inyonjo mugira ibirori”!

Izina si ryo muntu: Muzunguruko Tare,Ru-tare,Git-u-Muhima-Shora-Mwendo, Nya-yera ku Cyanik-usarire i-Ndera se bahu? Rahura ubwenge ib-i Buryary- iy’iy’i Huye i Ruhande.Minuk’ibuye ry’i Rwabuy-i Rwanza ufate iyihut’i bwatsamuriro-tujundits-amazi i Kiramureb-uruzi iriya. Fata ku kimodok’ uterer- Umurer-ugarukir-inkiko zigoy-i Bugoy-iyo- nibyang’ujye iburyamirizi Nyagasambu rirarema,ryararemye ye, ryararemye ni impamo!! Mwe muri muri Rwanda ya kangahe? Kwanda si ukwandavuzwa n’inda ndarikwa!

Izina si ryo muntu: Ntaho ritarema no mu “Komboni” rirarema, Ndinavutika kwambiri” ba Mudala! Ntaho ritarema “Bweni-Muzuri Shirungu Shirungu” rirarema ye! Akanyoni katagurutse bigenda gute? Uburo bureze aho “bota amasimbi” ariko bataburara! Buzima ntukazime!

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Namenye ko amareshya mugeni atariyo amutunga,

Namenye ko uyu mubiri ari umwanzi,

Namenye ko aba imwe atari bo kamara mu kuvanana mu mage,

Namenye ko umubyeyi acumura yicaye, kandi ko so wasanga ari rusange,

Namenye ko inda ibyara burya atari yo nda irya,

Namenye ko “akaryana mu nkanda karyana no mu ihururu”,yego!

Namenye ariko ko ziriya ncakura zirish’inyuma nk’uruyuki ari urwobo rurerure,

Namenye ko wishinze iyo mishinga y’imish-iyo wacyura imishumi y’amashati,

Namenye ko “akaryi k’imyenda ka cyane kishyura iminigo”,ndakuburiye,

Namenye ko uhinga mu kwe nta we asiganya,kandi ko kwihezura atariko kwitunga,

Namenye ko kwitubaza,kwitunaza,kwiboroza,kwitunarika ari ukwituritsa bitinze,

Namenye ko nta kazi katazana ihaho uretse kuroga,kuba ingutiya ukore,

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Nakarabye mu maso nambara amatara-tara mashy-akeye,

Nakaraby’akarenge nkuramo za nkuburano nkwikiramo iza muntu zitar’ubuntu,

Bwa bwonko bwogejwe bukunyuguzwa narabusubiranye,Iman-izo!

Ubu ndi umuntou-buntou w’abantou w’ubuntou n’umutima w’inyama-bunyama,

Ubu ndi imfura itari imfunya itari indeshyo,simpanur’imvura,

Ubu nd-uwo nifuzaga kuba we,ndiho,ndaho,ndatuye ndatuje!

Ubu ndatekereza sintonekare ngategura ngatarama na n’abanjye,

Ubu dusabana duseka turi bane nt ambereka tutanegurana disi we!

Ubu nseng’Umuremyi ntiyambaje abambazwa nta kinyitambitse imbere,

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Ndi nk’igitangangurirwa kiyubakira inzira n’inzu nta gucinya inkoro,

Ndi nk’inyoni yiyubakira icyari ikagurukish-amababa ntawe kwihohora,

Ndi Kagoma itagurana amasaka amababa, kuko kuguruk-uk-ushaka ari ubuzima,

Ndi ingwe itagombera isibo ngo ikunde ihige,

Ndi ingwe itarata ubugwe bwayo kuko atari ubugurano,

Ndi imfubyi itagombera ituze ngo ikunde yumve,

Ndi uwo nifuzaga kuba we kuva kera na kare Nyagasani!

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Mbega izina ryiza ry’iyi nzira y’ubuzima butazima buzira inzigo!

Nziranziza izira ijisho izira “baranyica” na “baranyima” ntukagire iherezo,

Narakangutse!

Kanguka uve mu kinya cy’iyi si ube uwo ugomba kuba we!

Kanguka uve mu kinya cya siyasa,siyoni,na sisitemu,

Kanguka reka kugona ubyuke weme ukangure abagona,

Narakangutse.

Nakangutse ntinze ariko ndakanguka.

Nimukanguke Burakeye Ben’Imana ba Busasamana.

Iyi si,Ubu buzima….

Auteur HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

498 thoughts on “NARAKANGUTSE

  1. phtaya casino [url=https://phtaya.tech/#]phtaya login[/url] Loyalty programs reward regular customers generously.

  2. Wonderful blog! I found itt while surfingaround on Yahoo News. Do you have any suggestions on how to getlisted in Yahoo News? I’ve been trying for a while but I never seem to get there!Thanks

  3. canadian pharmacy 24h com [url=http://easycanadianpharm.com/#]77 canadian pharmacy[/url] canadian pharmacy ed medications

  4. can i purchase clomid tablets [url=https://clmhealthpharm.com/#]cost of clomid pills[/url] order generic clomid online

  5. Pharmacie sans ordonnance [url=https://kamagrameilleurprix.com/#]kamagra gel[/url] pharmacie en ligne livraison europe

  6. pharmacie en ligne france fiable [url=https://tadalafilmeilleurprix.com/#]pharmacie en ligne france pas cher[/url] acheter mГ©dicament en ligne sans ordonnance

  7. pharmacie en ligne fiable [url=http://kamagrameilleurprix.com/#]kamagra livraison 24h[/url] pharmacie en ligne france livraison belgique

  8. Best Mexican pharmacy online [url=https://certpharm.com/#]purple pharmacy mexico price list[/url] Legit online Mexican pharmacy

  9. Their international insights have benefited me greatly.
    [url=https://lisinoprilpharm24.top/#]can you buy lisinopril for sale[/url]|[url=https://clomidpharm24.top/#]where to get cheap clomid no prescription[/url]|[url=https://cytotecpharm24.top/#]order generic cytotec price[/url]|[url=https://gabapentinpharm24.top/#]can i get gabapentin[/url]|[url=https://cipropharm24.top/#]buy generic cipro[/url]
    The pharmacists always take the time to answer my questions.

  10. Fast From India [url=https://fastfromindia.com/#]Fast From India[/url] india pharmacy mail order
    online shopping pharmacy india

  11. Hey There. I found your blog using msn. That is a verywell written article. I’ll be sure to bookmark it and return to read more of your usefulinfo. Thanks for the post. I will certainly return.

  12. I am not positive the place you’re getting your information, but good topic.I needs to spend some time finding out more or figuring out more.Thanks for magnificent info I was searching for this info for my mission.

  13. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon игра – balloon игра на деньги

  14. Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.: balloon игра – balloon казино

  15. Удача всегда СЂСЏРґРѕРј, РєРѕРіРґР° играешь.: balloon game – balloon казино демо

  16. Казино — это шанс РЅР° финансовую СЃРІРѕР±РѕРґСѓ.: balloon игра – balloon игра

  17. lowest prescription prices online india [url=https://indiamedfast.shop/#]cheapest online pharmacy india[/url] cheapest online pharmacy india

  18. mexican pharmacy online store [url=https://mexicanpharminter.com/#]Mexican Pharm Inter[/url] Mexican Pharm Inter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *