Amavu n’amavuko ya chips,twa dufiriti tw’ibirayi tugurishwa ku bwinshi!

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice 

Igihe cyose udukocaguye, ujye wibuka ko twahimbwe na mwene Gakara witwa George Crum.Crum yari “umukwikwi”(umutetsi w’umwuga/chef) muri resitora,hari mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1853 igihe yahimbaga atabigambiriye cyane utu dufiriti (chip).

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

George Crum

George Crum, ubundi yavutse yitwa George Speck, ni umu chef cuisinier (umutetsi w’umwuga) w’umwirabura wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika wavutse ku wa  15 nyakanga 1824 muri  Saratoga, aho ni muri Leta ya New York. Yapfuye kuwa 22 nyakanga 1914. Uyu ni we dukesha za chips yahimbye muri 1853.

George Crum dukesha chips

Inkuru y’uko igitekerezo cyo guhimba chips cyamujemo

Umukire umwe yatumije ifiriti iyi isanzwe y’ibirayi(niyo yari izizwi) nuko babikata ari binini arabyanga asaba ko bamukorera udutoya kuko yumvaga bamuhaye ibirayi byoroshye kandi ari binini!

Crum yashatse kumuha isomo, byo kumuhima ni uko afata akuma gatyaye cyane uturayi twe atugira nk’urwembe, atunaga mu mavuta turumagana koko,kugeza ubwo ugafata kakavungurika!! N’agahimano kenshi, adushyiramo umunyu mwinshi,wa wundi wica inkware!!

Crum yaratangaye cyane abonye wa mukire akunze cyane twa dufiriti tw’agahimano,ni uko uko aje akamusaba kumuha rya funguro.Ni uko chips zavutse! Ubu ntizikiri ifiriti z’agahimano ahubwo zabaye iz’insirimu!

Crum yaje gufungura resitora ye akajya yumisha twa chip akuzuza udutebo two ku meza muri resitora ye ngo abantu bazibonje. Bose barazikunze,akajya azigurisha mu bitebo no mu dufuka, none reba aho bigeze: isi yose ikunda chips/snacks! Yibwiraga ko ahimana,bimuviramo akayabo, yubaka izina.Ubu chips/snacks zitunze amamiliyoni y’abantu,inganda zizikora,abazicuruza n’abandi!!

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

609 thoughts on “Amavu n’amavuko ya chips,twa dufiriti tw’ibirayi tugurishwa ku bwinshi!

  1. balloon игра balloon game Заходите РІ казино, чтобы испытать удачу.

  2. Играть РІ казино — всегда интересное приключение.: balloon игра – balloon казино демо

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *