
IMYAKA 15 IRUZUYE NEZA…. Michael Jackson apfiriye iwe mu nzu ye y’agatangaza ya Holmby Hills (Los Angeles, muri leta ya California), amakuru yatanzwe ni uko yazize ibibazo by’umutima. Hari kuya 25 Kamena 2009. Inkuru y’urupfu rwe yabaye nk’igisasu kirimbuzi gitewe mu bakunzi be ku isi hose. Na n’ubu ukubura mu isi y’umuzika kwa Michael Jackson “umwami wa Pop” kurakigaragaza.
II WANKURIKIRA kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u IINo kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Mu ijoro ryo ku ya 24 rishyira iya 25 Kamena 2009, Michael Jackson yasabye ko bahamagara muganga ikitaraganya. Yarimo kwitegura ibitaramo byari kuzenguruka isi yose.Yumvise atameze neza,ndetse abura ibitotsi. Muganga we bwite yahise aza kumusuzuma, arongera araryama.Bukeye, Michael Jackson ntiyabashije kwibyutsa. Ikipe nini y’abaganga yaje kureba uko yamufasha, ariko byari biri kurangira. Yahise acikana. Nguko uko “umwami wa Pop” nk’uko isi yamwitaga yatabarutse. Inkuru zose z’ibinyamakuru byose byo mu isi niwe byanditseho, amaradiyo na za televiziyo byose byatangaje urupfu rwe. Isi yose yari mu cyunamo.
Iwe mu rugo haje abantu batagira ingano kumusezeraho bwa nyuma. Abakunzi be bahuriye Hollywood Boulevard kumuha icyubahiro cya nyuma. Ariko bakomezaga kwibaza : Yazize iki koko? Ibizamini byo kwa muganga byaje guhishura nyuma y’aho ko mu mubiri w’uyu muhanzi w’icyogere harimo propofol nyinshi, uwo ukaba umuti w’ikiyobyabwenge utuma umuntu atumva ububabare,uyu muhanzi Michael Jackson yajyaga awufata kenshi kugira ngo umwongerere imbaraga. Nta gihamya ko ari wo wamwishe.

Indi mpamvu ishoboka yahishuwe mu rukiko ni uko Michael Jackson yari amaze iminsi atishimye nka mbere, afite intege nke zo mu bitekerezo kandi adakomeye mu mutwe (mu byiyumvo) nk’ubusanzwe. Imyiteguro y’ibitaramo yari agiye kujyamo hirya no hino yari yamumazemo n’imbaraga z’umubiri. Yari afite imbeho, kandi yavugaga ko umutima we utera cyane bidasanzwe nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we baganiriye n’ikinyamakuru The Hollywood Reporter.
Hari impamvu ya gatatu yavuzwe: urupfu rwe rwashyizwe ku gatwe ka Dr Murray (wari muganga we bwite w’indwara z’umutima), ababivuga bamushinja ko ari we wamuhaga imiti myinshi ngo amufashe gukora ibitangaza mu buhanzi bwe burenze ubushobozi bwe bw’umubiri n’ubwo mu mutwe. Yajyanywe mu rukiko ahamwa n’icyaha cyo kwica Michael Jackson “atabigambiriye”: niwe wamuhaye wa muti wa propofol mwinshi (overdose). Mu Gushyingo 2011 yakatiwe gufungwa imyaka ine muri gereza afungurwa itarangiye mu kwakira 2013 kubera ko gereza yari yuzuye akomereza igihano cye iwe.

Dr Murray wari muganga bwite(w’indwara z’umutima) wa Michael Jackson
Michael Jackson yavutse muri Kanama 1958 avukira i Gary (Indiana, USA). Ni umwana wa karindwi mu bana icyenda b’iwabo. Yatangiye kuririmbana n’abo bavukana agifite imyaka 6 ariko yatangiye kubigira umwuga wanamuhiriye kuva afite imyaka 11 aririmba mu itsinda Jackson Five, rigizwe na ba Jackson batanu (abo bavukana gusa) itsinda ryashinzwe na bakuru be. Yagumye muri iryo tsinda kugeza muri 1984, ariko kuva muri 1971 yajyaga anakora indirimbo ze wenyine. Imizingo ye (albums) itanu ari wenyine yasohotse rugikubita ni nka Off the Wall (1979), Thriller (1982), Bad (1987), Dangerous(1991) na HIStory (1995).
Michael Jackson wari uzwi ku kazina ka ‘’Roi de la pop’’ (King of Pop/Umwami wa Pop) yari nk’akamashini mu mwuga we yari yariyeguriye mu myaka ya za disk. Yabashije kugurisha mu isi hose disks miliyoni 350, aba icyogere kimwe muri bitatu bizwi cyane mu kugurisha umubare wa za disks nyinshi kurusha abandi bose mu isi yose. Babiri bandi yakurikiraga ni Beatles na Elvis Presley.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Crédits: Récit original en français de Benjamin Babunga Watuna
Fantastic beat ! I would like to apprdntice while youu amend yyour site,
howw could i subhscribe for a weblog web site?
Thee accokunt aidd mee a applicable deal. I wwere a
little bit acquainted of this your broadcast provided vibeant transparent concept
Thiis site reazlly haas alll the information annd fact I
needd abolut thuis subject andd didn’t knoow wwho tto ask.