Menya bwana Robert Pershing Wadlow, “umuntu muremure kurusha abandi bose wabayeho mu mateka ya vuba aha ”.Indeshyo: 2,72 m, Ibiro:199 kg

HAKIZIMANA Maurice

Robert Pershing Wadlow (bitaga « géant d’Alton »/igihangange cyo muri Alton) yavutse tariki 22 Gashyantare 1918 avukira mu mugi wa Alton, Leta ya Illinois  ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ni we “muntu muremure kurusha abandi bose wabayeho mu mateka ya vuba aha ”, kuko indeshyo ye n’ibiro bye byagenzuwe kandi bikemezwa n’abaganga. Yapfuye afite imyaka 22, akaba icyo gihe yarareshyaga na 2,72 m agapima 199 kg .

Robert Wadlow, umuntu muremure kurusha abandi bose wabayeho mu mateka ya vuba aha, yifotozanya na bamwe mu bagize umuryango we muri 1935

Tunyure gato mu Mateka ye

Ubusanzwe yitwaga Robert Wadlow. Nyuma yaje guhabwa irindi zina ryo hagati rya Pershing, bamwitirira wa mu Jenerali w’ikirangirire PERSHING, umusirikare w’igikonyozi wanditse amateka mu ntambara ya mbere y’isi.

Ababyeyi be ni Addie na Harold Wadlow.Niwe mfura yabo kandi abandi bana bose bava inda imwena we bo bafite indeshyo isanzwe. Abaganga bavuga ko gukura ajya ejuru cyane byatewe n’imisemburo (hormones) ituma umuntu akura yabaye myinshi ikarenga ikenewe.

Wadlow yavutse nk’abandi bana, avukana 3,85 kg gusa. Ageze ku mezi atandatu, ababyeyi be batangiye kwikanga kuko igihe yari uruhinja rw’amezi atandatu gusa yareshyaga na 88 cm kandi apima 13 kg. Ku mezi cumi n’umunani (umwaka umwe n’igice) ho yari amaze kuba gasongo:1,30 m anapima 28 kg. Gukura yihuta byarakomeje bidasanzwe, ntibyahagarara.

II Kurikira na whatsapp yanjye unyuze hano  channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2II

Ageze ku myaka itanu,igihe yigaga mu ishuri ry’incuke (école maternelle) Wadlow yareshyaga na 1,64 m. Icyo gihe ku myaka itanu gusa, yambaraga imyenda y’umusore w’imyaka cumi n’irindwi. Agejeje imyaka 13, yabaye umusikuti usumba abandi basikuti bose bo mu isi, areshya na 2,18 m.

Agejeje imyaka 18, yareshyaga na 2,53 m anapima 143 kg. Icyo gihe nta myenda yabashaga kugura, yaradodeshaga gusa kandi nabwo akamara ibitambaro.Yagiraga ikirenge cyambara inkweto za No 71, ibirenge binini bye byareshyaga na 47 cm – inkweto ze yagombaga kuzigura amadolari 100 $ umuguru umwe (ayo muri za 1930 yabonaga umugabo agasiba undi ).

Bigeze muri 1938, uruganda rukora inkweto rwitwa  International Shoe Company rwatangiye kujya rumukorera inkweto wenyine, ku buntu. Ariko ntibyari ubuntu bw’ubusa busa, kuko yasabwe kugirana narwo amasezerano yo kurwamamariza ni uko aremera atangira kuzengurutswa igihugu cyose agera mu migi 800  muri leta 41 zigize igihugu. Se umubyara, bwana Harold Wadlow, yari afite imodoka ariko kugira ngo uyu muhungu we ayigendemo,bagiye gukuzamo intebe imwe y’imbere kugira ngo aho yari iri ajya aharambura amaguru ye yari maremare bitavugwa yicaye mu ntebe y’inyuma.

II Kurikira na whatsapp yanjye unyuze hano   channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2II

Robert Wadlow yaje kuba umugabo muremure kurusha abandi bose mu isi yose mu mwaka wa 1937, yujuje imyaka 19, igihe yagezaga mu burebure bwa 2,58 m aba aciye ku munya Irilande wari uri ku mwanya w’umuntu muremure kurusha abandi bose mu isi wapfuye muri 1877.

Ku itariki  4 nyakanga 1940, yararwaye ajyanywa igitaraganya mu bitaro kubera ko yaribwaga ikirenge, uburibwe bwari bwakomotse ku kuma bashyize mu kirenge cye cyari gifite akabazo, bimutera septicémie bita nanone Sepsis indwara iterwa ubwandu (infections) bw’amaraso. N’ubwo ntako abaganga batagize ngo bamurokore, yakomeje kuremba maze ku itariki ya  15 nyakanga 1940, bwana Robert Wadlow aryamye asinziriye agenderako, apfa afite imyaka 22 gusa, areshya na 2,72 m kandi apima 199 kg. Yari amaze kuba ikimenywabose ku buryo abantu 40 000 baturutse imihanda yose baje kumusezeraho bwa nyuma mu mihango y’ishyingura yo kuwa 19 nyakanga 1940.

Robert Wadlow hagararanye na se.

Wowe se bite? Ureshya ute?

II Kurikira na whatsapp yanjye unyuze hano   channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2II

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

524 thoughts on “Menya bwana Robert Pershing Wadlow, “umuntu muremure kurusha abandi bose wabayeho mu mateka ya vuba aha ”.Indeshyo: 2,72 m, Ibiro:199 kg

  1. Динамичная РёРіСЂР° РЅР° автомате Ballon ждет вас.: balloon game – balloon казино демо

  2. Играйте РІ Ballon Рё наслаждайтесь процессом.: balloon game – balloon казино демо

  3. Казино — место для увлекательных РёРіСЂ.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  4. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon игра – balloon казино играть

  5. Сыграйте РЅР° деньги, почувствуйте азарт!: balloon game – balloon казино

  6. Играйте РІ Ballon Рё наслаждайтесь процессом.: balloon игра – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *